Nta bwoba dutewe no guhangana n’amashyaka yihuje na FPR- Dr Habineza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Nta bwoba dutewe no guhangana n’amashyaka yihuje na FPR- Dr Habineza

Perezida w’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, Hon Dr Frank Habineza yashimangiye ko we n’Ishyaka badatewe impungenge n’amashyaka akomeje kwishyira hamwe n’umuryango wa  FPR-Inkotanyi mu matora ateganijwe uyu mwaka agaragaza ko nubwo babarusha ubushobozi nabo bakize ku bitekerezo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe, 2024, muri Kongere yahuje abayobozi b’iri Shyaka n’abayoboke baryo mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ni nayo Kongere ya nyuma mu gutegura Manifesto bazajyana mu matora no guhitamo abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka.

Hon Dr Habineza Frank yavuze ko badatewe impungenge ku kuba hari amashyaka yiyemeje gushyigikira FPR mu matora, agaragaza ko nubwo babarusha ubushobozi nabo bakize ku bitekerezo byiza.

Yagize ati “Twe ntabwo dutewe impungenge n’Amashyaka ari kwifatanya na FPR-Inkotanyi, twitabiriye amatora ya 2017, muri 2018 twari mu matora, twihagazeho kuba bari kwishyira hamwe n’umuryango nta gitangaza kirimo, baturusha ubushobozi mu mafaranga ariko natwe dukize ku bitekerezo kandi turi mu mwanya mwiza wo gukomeza kubitanga kandi bigashyirwa mu bikorwa.”

[Bimwe mu byo yagaragaje ko byagezweho biturutse ku bitekerezo batanze harimo kuba barakoze ubuvugizi kuri Mutuweli, aho umuntu yishyuraga imisanzu agategereza ukwezi kugira ngo yivuze ariko ubu bikaba byarakemutse aho umutu yishyura agahita yivuza.

Hon. Dr. Frank Habineza avuga ko mu gihe yiyamamarizaga mwanya w’umukuru igihugu mu matora yavugaga ko natorwa azagaburira abana ku mashuri, ibintu leta yitegereje igasanga ko koko ari igitekerezo cyiza none kuri ubu abana bakaba bafatira amafunguro ku ishuri. 

Green Party  igaragaza kandi ko yakoze ubuvugizi ku bakozi ba leta bahembwaga umushahara muto barimo abaganga, abarimu, abapolisi n’abasilikare , byinshi bikaba byakozwe hakaba hasigaye abaganga n'abarimu ba Kaminuza, ko izakomeza ubuvugizi kugira ngo bazongererwe imishahara.

Mubindi bavuga bazanye bigahindura ubuzima bw'abaturage nkuko bivugwa na Hon Dr Habineza harimo kuba umusoro ku butaka wavuye ku mafaranga 300 kuri metero kare ukaba ugeze ku mafaranga 80, asobanura ko yari yatanze umushinga w'itegeko mu Nteko woguhindura iryo tegeko ukava kuri 300 Frw ukagera ku mafaranga 100. 

Iri Shyaka kandi ryazanye igitekerezo kubijyanye no kubona icyangomwa cy'abaurundu cyubutaka, gusa Leta izakwemera kwongera imyaka y'ubukode bw'ubutaka buravugururwa biva kumyaka 20 bikagera kuri 99 ishobora kwongerwa, ndetse na burundu ikaba irimo mw'itegeko. Yanagaragaje ko aribo bazanye igitekerezo cyo kwemererwa ba Noteri biginga. 

Mu nteko rusange y’abarwanashyaka ba DGPR hatorewemo abazavamo abahagararira iri shyaka mu ntara y'uburengeerazuba matora y’Abadepite harimo abagabo 7 n’abagore 7. Ubu abakandida baturuka mu turere twose bamaze kuba 60, harimo abagore 30 n'abagabo 30. ]

Ni mu gihe ku rundi ruhande Hon Dr Frank Habineza aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024 aho ndetse yasabye abarwanashyaka kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu matora ya Nyakanga.

Abarwanashyaka ba Green Party biteguye intsinzi mu matoraSource EDITED:  Nta bwoba dutewe no guhangana n’amashyaka yihuje na FPR- Dr Habineza – Umuseke