Democratic Green Party #Rwanda yabonye abakandida 60 bazayihagararira mu matora y’abadepite | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Democratic Green Party #Rwanda yabonye abakandida 60 bazayihagararira mu matora y’abadepite

Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryamaze kubona abakandida 60 bazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, abarwanashyaka baryo bavuga ko bazaharanira icyatuma ayo matora agenda neza.

Ibyo byatangarijwe muri kongere y’iri shyaka mu Ntara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 29 Werurwe 2024.

Iyi kongere yatorewemo abakandida 14 bo mu Ntara y’Iburengerazuba bazahagarira iri shyaka mu matora y’Abadepite, baje biyongera kuri bagenzi babo 46 batowe mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali bose hamwe baba 60.

Aba bakandida uko ari 60 bagizwe n’abagabo 30 n’abagore 30 mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umuyobozi Mukuru wa DGPR, Dr Frank Habineza, yavuze ko aba bakandida uko ari 60 bazemezwa burundu muri kongere nkuru y’ishyaka iteganyijwe tariki 15 Gicurasi 2024.

Ati "Bose bazaba bamaze kuzuza ibyangombwa byose bikenewe nk’abakandida. Abarwanashyaka icyo tubasaba ni ukwitegura neza amatora, bagashaka imisanzu yo gushyigikira ishyaka kugira ngo amatora azagende neza".

Urugendo rwo gushaka abakandida-depite rwari rubangikanye no gukusanya ibitekerezo abarwanashyaka bifuza ko byashyirwa muri manifesito ishyaka rizagenderaho mu kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abadepite.

Ntihanawuwayo Moderate, uhagarariye iri shyaka mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye IGIHE ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abadepite bayiteguye neza cyane.

Ati "Icyo tuzibandaho cyane ni ugusubiza ibibazo bibangamiye Abanyarwanda no kubavugira imisoro ikagabanuka. Mu buhinzi twifuza ko umuhinzi yakwemererwa guhinga igihingwa yihitiyemo, ikindi dushaka ni uguteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri hongerwa ubwiza n’ubwinshi bw’amafunguro ahabwa abanyeshuri".

Bazambanza Olivier, uhagarariye DGPR mu Karere ka Karongi yavuze ko muri aya matora bazubahiriza amategeko bakanirinda umuvundo n’akavuyo kugira ngo agende neza.

Ati "Mu bibazo bihangayikishije muri Karongi twifuza ko manifesto ya DGPR-Green Party ikanishakira ibisubizo harimo ubuke bw’ibikorwaremezo, igwingira ry’abana, ikibazo cy’amarobine yubakwa ariko adakoreshwa".

Iri shyaka rivuga ko mu byo bakoreye ubuvugizi nyuma yo kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko harimo ibyasubijwe rigatanga urugero rw’umusoro w’ubutaka wavuye kuri 300 Frw kuri metero kare ugera kuri 80Frw, gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri ko aribo basabye ko ishyirwaho, ndetse banasabye ko hajyaho ba noteri bigenga mbereyaho.

Ikindi ngo kuba umushahara wa mwarimu wariyongere byaturutse ku buvugizi bagiye bakora. Rikavuga ko mu byo bagiye gukomeza gukorera ubuvugizi harimo gusaba ko hashyirwaho umushahara fatizo.

Dr Frank Habineza avuga ko mu byo bakoreye ubuvugizi hari ibyakemutseMu bakandida-depite 60 ba DGPR harimo abagore 30                Source: Green Party yabonye abakandida 60 bazayihagararira mu matora y'abadepite | IGIHE