Summary of News items | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Summary of News items

Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryamaze kubona abakandida 60 bazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, abarwanashyaka baryo bavuga ko bazaharanira icyatuma ayo matora agenda neza.Ibyo byatangarijwe muri kongere y’iri shyaka mu Ntara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 29 Werurwe 2024.Iyi kongere yatorewemo abakandida 14 bo mu Ntara y’Iburengerazuba bazahagarira iri shyaka mu matora... Read more
Mu ntara y’Iburengerazuba, akarere ka Karongi, none tariki 29 Werurwe 2024, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), batoye abakandida depite 14 baturuka bava mu turere 7 tugize iyi ntara bazabahagararira muri uyu mwaka wa 2024.Abarwanashyaka batoye abazabahagararira mu matora y’abadepite baturuka mu turere tugize iyi ntara : Rutsiro : Dushimimana Mediatrice na Ntakirutimana Jackson. Nyabihu: Ntihanuwayo Modeste na Uwineza Germaine. Ngororero: Masengesho Louis na Uzayisenga... Read more
Perezida w’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, Hon Dr Frank Habineza yashimangiye ko we n’Ishyaka badatewe impungenge n’amashyaka akomeje kwishyira hamwe n’umuryango wa  FPR-Inkotanyi mu matora ateganijwe uyu mwaka agaragaza ko nubwo babarusha ubushobozi nabo bakize ku bitekerezo.Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe, 2024, muri Kongere yahuje abayobozi b’iri Shyaka n’abayoboke baryo mu Ntara y’Uburengerazuba.Ni nayo Kongere ya nyuma mu gutegura Manifesto bazajyana mu... Read more
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bo mu Ntara y’Iburasirazuba, batoye abakandida 14 bazabahagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.Babatoye mu nama rusange y’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.Mbere y’inama habanje kwakirwa ibitekerezo byashyirwa mu migabo n’imigambi y’iri shyaka. Mu by’ingenzi byatanzwe harimo gukora ubuvugizi hagashyirwaho... Read more
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [DGPR Green Party], ryatangaje ko rigiye gukora ubuvugizi ku buryo mu turere twa Ngoma na Kirehe haboneka ishami rya kaminuza y’u Rwanda rihakorera bigafasha  abaturage baho kuko bamaze igihe kinini nta kaminuza n’imwe ihakorera.Byatangajwe kuwa 22 Werurwe ubwo iri shyaka ryakoraga inteko rusange yanatorewemo abazarihagararira mu matora y’Abadepite ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.Mbere y’amatora babanje kungurana ibitekerezo no kurebera... Read more
During a Press Conference last Friday, Dr. Frank Habineza, President of the Democratic Green Party of Rwanda, expressed his belief that individuals who have been wrongfully imprisoned for an extended period of time should be compensated. The Press Conference took place in Musanze District during an event to select candidates for the upcoming parliamentary elections.Dr. Habineza highlighted the issue of individuals being temporarily imprisoned for more than 30 days while awaiting trial and... Read more
Ishyaka Riharinira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] risanga umuntu wafunzwe igihe kirekire ari mugifungo cy’agateganyo cy'iminsi yateganyijwe 30 kandi nyuma bikagaragara ko ari umwere akwiye guhabwa indishyi ndetse no mu gihe iyo minsi irenze hagikorwa iperereza kugirango amategeko azajye yubahirizwa kandi abantu ntibazajye bafungwa ntabimenyetso bifatika bihari .Ibi Dr.Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu... Read more
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [ DPGR-Green Party] Hon. Dr. Habineza Frank, avuga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko teka rishyiraho umushahara fatizo mushya waheze mu biro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko yagiye abitangarizwa kenshi na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo [MIFOTRA].Muri 2018 nibwo abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batoye itegeko rishya rigenga umurimo rishyiraho umushara fatizo, ryagombaga gusimbura iryari... Read more
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza yatangaje ko yishimira ko ibibazo hafi ya byose iri shyaka ryakoreye ubuvugizi byamaze gukemuka, bityo akabiheraho yemeza ko rikorera Abanyarwanda. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo basozaga inteko rusange yanabereyemo amatora, Hon. Dr. Frank Habineza yahamije ko ibyo iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ryasezeranyije abanyarwanda mu gihe cyo... Read more
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bahagarariye abandi bo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, batoye abakandida bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Aya matora yabaye Ku wa 15 Werurwe 2024 abera mu Nteko Rusange yateraniye mu Karere ka Musanze, yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi baturuka mu turere tw’iyi Ntara n’abayobora ibyiciro byihariiye birimo abagore n’urubyiruko.Umuyobozi Mukuru wa Green Party... Read more
Harabura amezi atatu kugira ngo hatangire ibikorwa bijyanye n’amatora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika cyane ko ari wo mwaka wa mbere agiye kuba ahujwe.Amashyaka ndetse n’abanyapolitiki batandukanye mu Rwanda batangiye gukora ibikorwa bitandukanye by’imyiteguro iganisha kuri ayo matora.Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ni umwe mu bashaka kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma yo kudahirwa n’umwaka wa 2017.Kwiyamamaza kwa Habineza ariko... Read more
Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, bagaragaje ko hari ibitekerezo batanze byashingiwemo mu kugena impinduka zirimo kongera umushahara wa mwarimu, bakaba bavuga ko bazongera kurishyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.Babigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2024, ubwo bari mu Nteko Rusange y’iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ahatowe abo muri iyi ntara bazarihagararira mu matora y’Abadepite.Perezida w'... Read more
Abarwanashyaka bo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda(Democratic Green Party of Rwanda) bitabiriye congress baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, basabye ko abazabahagararira mu Nteko ishingamategeko kuzabakorera ubuvugizi ibiciro by’ibiribwa biri ku masoko bikaba byagabanuka.Uwitwa Rutebuka Anastase wo mu karere ka Kamonyi yagize ati”Ibiribwa byaruriye muri iki gihe kuko ikilo cy’ibishyimbo twakiguraga 300frws none kigeze muri 600frws n’ibindi aho byagiye byikuba... Read more
Kuri iki cyumweru, itariki 10 Werurwe 2024, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryatoye abakandida 16 bazarihagararira ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.Muri aya matora, Akarere ka Kamonyi kari gahagarariwe na Murenzi Jean de Dieu na Ishimwe Denyse, mu gihe Muhanga yari ihagarariwe na Gasangwa Jean Luc na Uwineza Deliphine, Nyamagabe ihagarariwe na Nkurunziza Emmanuel na Mutuyimana Louise, Akarere ka Nyanza kakaba kari gahagarariwe na... Read more
Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democatric Green Party of Rwanda) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, yagizwe Ambasaderi w’umuryango uhuza amashyaka arengera ibidukikije na demokarasi ku Isi.Dr Habineza yahawe iyi nshingano hashingiwe ku muhate yagize mu kurengera ibidukikije n’ibyo yagezeho kuva mu 2018 ubwo yari ahagarariye ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika.Jose Miguel Quintanilla na Bodil Valero bahagarariye uyu muryango uzwi nka ‘Global Greens’,... Read more
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, ikaba ari ngarukamwaka kuko iba nibura rimwe mu mwaka, igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.Umukuru w’Igihugu ni we utumiza, akanagena abitabira inama y’Igihugu y’Umushyikirano ndetse akanayiyobora, aho imyanzuro yayo ishyikirizwa inzego zibishinzwe, kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.N’ubwo bimeze bitya ariko, ngo hari ubwo abategura imigendekere yawo... Read more
The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) organized the Kigali City party congress that was a platform to give contributions to the party manifesto and elect the parliamentary candidates from the city who will represent them in the next coming elections due in July 2024. The event was held on January 26th, 2024, in Gasabo district, Kigali.The elections brilliantly showcased youth and female leadership, where each district elected two candidates (a woman and a man) in order to give the... Read more
Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije( Democratic Green Party of Rwanda),Hon Dr Frank Habineza avuga ko icyemezo cyafashwe na Leta y'u Burundi cyo gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda, kigomba gukemurwa n'impande zombi biciye muri Diporomasi,abaturage bagakomeza guhahirana.Ibi Hon Dr.Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024,mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ubwo we n'abandi bayobozi bari bitabiriye Kongere y'abarwanashyaka ba Democratic... Read more
In a significant gathering, the Democratic Green Party of Rwanda convened its first congress of 2024, fostering unity among the youth, women, and party members to deliberate on the party’s manifesto.Held on January 26th, 2024, in Kigali City, the Green Party congress for Kigali City served as a platform for diverse discussions covering justice, genocide ideology prevention, human rights, sports, and entertainment.During the congress, where members elected six Parlimanetary candidates... Read more
Mu nteko rusange y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR-Green Party) yo mu mujyi wa Kigali abarwanashyaka basabye ko haba ho guhindura ifunguro imfungwa n’abagororwa bari mu magororero yo mu Rwanda bahabwa ntibahabwe impungure z’ibigoli zihoraho.Muri iyi nteko rusange yateranye kuwa 26 Mutarama 2024 abarwanashyaka ba Green Party mu mugyi wa Kigali bakusanyaga ibitekerezo bigomba gushyirwa muri Manifesto iri shyaka  rizagendera ho ryiyamamariza mu matora y'umukuru w'... Read more

Pages