Gusubiza Bwana Tom NDAHIRO | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Gusubiza Bwana Tom NDAHIRO

DGPR's Barner
DGPR's Barner

Bwana Ndahiro,

Tubashimiye urwandiko rufunguye mwatwohereje.

Tunejejwe no kubasubiza, ibi bikurikira

Mwifuje kumenya niba tuba mu Rwanda:

Igisubizo: Yego, tuba mu Rwanda.

Twavuze ko , Inzego za Leta, zitandukanye nka, BNR, RRA, National ID Project, zikoresha gusa icyongereza, changwa se, n’Ikinyarwanda, mu nyandiko zazo, nyamara benshi mubanyarwanda bize, bakoresha ururimi rw’igifaransa, nibyo bisobanura ko babura amahirwe angana n’abize mucyongereza. Ubu dusigaye tunabona nomubatanga akazi, bakenera abasobanukiwe icyongereza. Ibi bibangamiye ingingo ya 16, y’Itegeko Nshinga, itanga amahirwe angana kubanyarwanda bose.

Mwatubajije, impamvu tunenga abandi tutihereyeho. Muvuga ko twakoze itangazo mucyongereza gusa.

Igisubizo: Ntabwo itangazo, twaryanditse mu cyongereza gusa, ahubwo, nirwo rurimi twabanjije kurisohoramo. Niryo mu gifaransa, riri kuri website yacu, ndetse n’ubundi busobanuro mu Kinyarwanda buriho.

Mwaratubajije ngo dukorera nde?

Igisubizo: Dukorera Abanyarwanda, kandi ngirango ibyo musanzwe mubizi.

Gusa, ikindi twasobanura, nuko Article 5, y’itegeko Nshinga, ivuga ko Indimi zikoreshwa mu butegetsi bwu Rwanda, ari Ikinyarwanda, Igifaransa ni cyongereza. Bisobanura ko abategetswe kuzikoresha ari Leta yu Rwanda, n’ibigo byose biyishamikiyeho, kandi nkuko mubizi, twebwe ntabwo turi mubagize Leta yu Rwanda, ariko bidushobokeye, indimi zose, natwe twazikoresha, nkuko dukunze kubikora.

Kubijyanye n’izina ry’Ishyaka DGPR

Igisubizo:  Nkuko, amategeko y’Ishyaka yatangajwe mu Igazette ya Leta, yasohotse ku itariki ya 4 Kanama 2014, Izina, ndetse na status, byanditse mu ndimi eshatu, arizo, Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Gusa, izina, ryanditse muri ‘Certificat’ twahawe na RGB, ni: Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukije mu Rwanda. Mu magambo ahinye (DGPR).

Mucyongereza, ryitwa: Democratic Green Party of Rwanda, naho mugifaransa: Parti Democratique Vert du Rwanda.

Ibindi, tuzabisubiriza mu Rukiko.

Mugire Amahoro y’Imana.

Dr.Frank Habineza

DGPR's Barner