Ishyaka rya Green Party ryashyize hanze ikimenyetso cyemeza ko Perezida Kagame yiteguye kurekura ubutegetsi | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka rya Green Party ryashyize hanze ikimenyetso cyemeza ko Perezida Kagame yiteguye kurekura ubutegetsi

Nta gihe gishize umuyobozi w’ishyaka rya Democratic Green Party, Dr Frank Habineza atangarije IMIRASIRE.com ko we n’ishyaka ayoboye badashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka. Icyo gihe mu magambo ye yagize ati:” Twebwe nk’ishyaka twakoze inama ya Bureau Politique dutangaza ku mugaragaro ko tudashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka kandi n’iriya manda ya gatatu ntabwo tubishyigikiye. Twabivuze ku mugaragaro ko tutabishyigikiye.”

 

Mu kiganiro One on One gitambuka kuri CFM, Frank Habineza yongeye gushimangira ibi aho yumvikanishije ijwi rya Perezida Kagame avuga ko biramutse bigaragaye ko nta muntu ufite ubushobozi bwo kuba yamusimbura, byaba bisobanuye ko yayoboye nabi.

Ibi bikaba bisa n’ibisubiza abavuga ko bitewe n’ibyo Perezida Kagame amaze kugeza ku u Rwanda bigoranye kuba haboneka uwamusimbura maze agatera ikirenge mucye. Aha niho hatangiye ibiganiro kuri bamwe byo kuba itegeko nshinga ry’u Rwanda ryahinduka bityo Perezida Kagame akaba yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

PNG - 285.7 kb
Dr Frank Habineza mu kiganiro One on One yumvikanisha ijwi rya Perezida Kagame afite kuri Telefone ye

Iryo jwi rya Perezida Kagame ryumvikanishijwe riva muri Telefone ya Frank Habineza wari muri iki kiganiro. Rigira riti:” Impamvu abantu bakoresha bavuga ko batazava ku butegetsi, njye niyo nkoresha kuvuga ko nzabuvaho. Mu buyobozi, ya Excellent Leadership mwavugaga, mu bintu bimwe bikwiye kuba biherwaho ni ukuvuga ngo ariko umaze imyaka 10, umaze 20 mubyo wakoze wafashije abantu kuba bazamuka bagakomeza mu nzira niba warayoboye neza wabayoboragamo? Niba ntabo ni ukuvuga ngo wabayoboye nabi, therefore (kubw’ibyo) niyo mpamvu njyewe ntakomeza.”

Iryo jwi rya Perezida Kagame ryumvikanishijwe muri iki kiganiro, rikomeza rigira riti:” Ntabwo nakomeza kuko njyewe naba narayoboye nabi ngeze igihe nkwiriye kuba ngenda akaba nta muntu wansimbura. Ntabwo nabikoresha ngo ntabwo nabonye umuntu uzansimbura ngo niyo mpamvu nkwiye gukomeza, ubwo ni ukuvuga ngo urakomeza nabi kuko wananiwe kugira uwa gusimbura. Ni ukuvuga rero niba narabinaniwe, ntabwo nkwiye gukomeza.”

“Niba ari uko nayoboye nabi, nayoboye neza nabwo ariko abo nayoboraga bakaba batarumvaga cyangwa batarashoboye kuvamo ukurikira, ni ukuvuga ngo ibyo bazabona nyuma nagiye is what they deserve (ni ibyo bakwiye). Yes (Yego). So, rero nabibarekera and they get what they deserve (bakabona ibyo bakwiye).”

PNG - 281.2 kb
Frank Habineza mu kiganiro One on One

Ibiganiro bitandukanye binyura mu bitangazamakuru yaba ibyo mu Rwanda cyangwa ibikorera hanze y’u Rwanda muri iyi minsi bikomeje kugaruka kuri Perezida Paul Kagame, uyobora u Rwanda ubu muri Manda ye ya kabiri aho mu mwaka wa 2017 izaba igera ku musozo.

Itegeko nshinga rikaba riteganya ko umuntu ashobora kuyobora u Rwanda muri manda ebyiri zikurikiranya, ni ukuvuga imyaka 14 gusa. Ikindi gikomeje kuvugwa, nubwo hacyibura imyaka ibiri ngo manda ya Perezida Kagame igere ku musozo, amashyaka amwe n’amwe yamaze gutangaza ko mu gihe abaturage baba bashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka nta kibazo cyaba kirimo; mu gihe kandi andi nayo avuga ko bitari bikwiye ko rihinduka ndetse ko nta mpamvu n’imwe yatuma rihinduka.

Source:http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/ishyaka-rya-green-party-ryashyize-hanze-ikimenyetso-cyemeza-ko-perezida-kagame-yiteguye-kurekura-ubutegetsi