Center for Human Rights yagobotse mu rubanza rwa DGPR ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Center for Human Rights yagobotse mu rubanza rwa DGPR ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Center for Human Rights) wagobotse ushyigikira ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) mu rubanza riregamo Leta y’u Rwanda ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Nk’uko byagaragajwe mu mwanzuro ‘Amicus Curiae’ ushyigikira DGPR muri urwo rubanza, uyu muryango wavuze ko ikirego cy’iryo shyaka gifite ishingiro kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rufite ubushobozi bwo kuburanisha iki kirego.

Mu ngingo 38 uyu muryango wagaragaje nk’izashingiweho mu gutanga gushyigikira Green Party (DGPR), wavuze ko leta y’u Rwanda yagize uruhare mu gukangurira abaturage gusaba ko ingingo ya 101 yavugururwa.

Ukomeza uvuga ko leta ishobora kuregwa ku guhindura ingingo ya 101 bitewe n’uko byagaragaye ko hari ababigizemo uruhare bakoresheje umwanya bafite muri leta, bagakora ubukangurambaga kimwe n’abaturage.

Uko kugoboka k’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu kunagaragaza ko abakozi ba leta barimo abayobozi b’uturere, aba Minisitiri ndetse n’intumwa za rubanda zagiye zikangurira abaturage kwitabira ku bwinshi kwandika inyandiko zisaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa.

Izi nshuti z’urukiko zavuze ko Itegeko Nshinga ari igitabo gikomeye cy’abanyarwanda hakirindwa amarangamutima bitewe n’uko riba ari iry’Abanyarwanda baba ibisekuru bya mbere, abahari ndetse no ku bisekuru bizakurikira, bityo aha akaba ari ho urukiko rushinzwe kurinda iri tegeko rwagakwiye kureba inyungu zihuriweho, atari iz’umuntu umwe cyangwa itsinda runaka.

Iki kirego gikomeza kigaragaza ko urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwagakwiye kuzirikana ko nta muntu ushobora kwitwa ko ari we wenyine wagenwe n’Imana ngo ayobore u Rwanda.

Uwo muryango ugaragaza ko ibibazo byabajijwe abaturage hagamijwe kumenya niba bifuza ko Perezida Kagame akomeza kubayobora, byabajijwe nabi bitewe n’inyungu za bamwe.

Centre for Human Rights ivuga ko ubajije iki kibazo umuturage adashobora kwanga Perezida bitewe n’uko nta kibazo bafitanye, ari na ho ngo Urukiko rw’Ikirenga rwagakwiye kwinjiramo rukabuza amarangamutima y’abaturage ku Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Urubanza rwa DGPR na Leta y’u Rwanda ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ruzaburanishwa kuwa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2015 mu Rukiko rw’Ikirenga, iryo shyaka rikaba ritangaza ko ryamaze kubona umunyamategeko uzariburanira.

Source: http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/center-for-human-rights-yagobotse

Dr.Frank Habineza