Ishyaka Green Party ryabonye umuterankunga ukomeye mu rubanza rwo guhangana n’uko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritahinduka | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party ryabonye umuterankunga ukomeye mu rubanza rwo guhangana n’uko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritahinduka

Amicus Curiea
Amicus Curiea

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kubungabunga Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ryabonye urishyigikira mu kurega basaba ko ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga igena umubare wa manda k’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda itahinduka. Ikigo giharanira iyubahirizwa ry ’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Centre For Human Rights - Rwanda) nacyo cyandikiye urukiko rw’ikirenga inyandiko ndende ibumbatiye ikirego gisa n’icya Green Party mu kurega Leta y’u Rwanda gushaka guhindura itegeko rikuru ry’igihugu.

Bamwe mu banyarwanda bamaze iminsi berekana aho bahagaze ku guhindura itegeko nshinga ariko hari n’abandi batari bagira icyo batangaza kandi umubare wabo ni munini ugendeye ku bagera hafi kuri miliyoni enye bandikiye inteko basaba impinduka.

N’ubwo abadepite ku itariki 14 Nyakanga basaga n’aho bemeje ko itegeko nshinga rizahinduka nk’uko bamwe babibasabye nyuma baje gusanga byapfa kuba byiza bamanutse bakumva na babandi batanditse ndetse n’abanditse icyo batekereza ari nabyo bikomeje hirya no hino mu mirenge n’ubundi interoa ri ntayindi uretse guhindura iri tegeko.

Ishyaka Green Party ryarareze risaba ko izo mpinduka zitabaho n’ubwo urubanza rwaryo rwajemo kidobya abavoka bagatinya icyo kiraka cyo kuriburanira ntabyo byaciriye aho kuko ubu bamaze kubona undi uzababburanira ndetse ikidasanzwe n’uko noneho ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda cyitwa Centre for Human Rights in Rwanda cyamaze kwerekana ko gishyikiye iri shyaka ryeruye rigahakana mu mbaga y’abemera.

Mu ibaruwa bandikiye Urukiko rw’Ikirenga, Maitre Gatete Thierry Kevin uyobora Centre For Human Rights - Rwanda agaragaza ko badasanzwe bakorana na Green Party ariko bakaba bashaka kubashyigikira mu rubanza rubuza ko habaho guhindura Itegeko Nshinga kuko ngo basanze ibyo bavuga bifite ishingiro.

Bashingira kuki bashyigikiraGreen Party?

Mu byo bashingiraho banenga icyemezo cyo guhindura Itegeko Nshinga, babwiye Urukiko rw’Ikirenga ko Abaminisitiri, Abameya n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bagiye bagaragara ubwabo bakangurira abaturage iby’uko hakwiye guhindurwa Itegeko Nshinga, ndetse ngo hakaba haragiye hifashishwa ikibazo kigira giti: "Murashaka ko Perezida Kagame akomeza kuyobora Abanyarwanda?", aho kubaza ngo "Mwaba mushaka ko Itegeko Nshinga twitoreye ryubahirizwa?" aha bakagaragaza ko ibyakozwe ari ukuyobora abaturage mu gutanga igisubizo abo bayobozi bishakiraga.

Bavuga kandi ko n’ubwo hari benshi baba baranditse basaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa, hari abandi batabisabye kandi ngo ari inshingano z’Iryo Tegeko Nshinga kuba ryarengera abo bake batumva ibintu kimwe n’abandi n’iyo baba babaruta mu bwinshi. Bagaragaza kandi ko hari ibyabaye mu mateka y’u Rwanda bikwiye kuba isomo ryo kubahiriza amategeko.

Bagaragarije urukiko ko mu mwaka w’1972, abaturage nabwo basabye ko Perezida wariho icyo gihe; Gregoire Kayibanda yakongererwa indi manda ya gatatu ari nayo yaje gukurura ibibazo bya Politiki byaje kuba intandaro yo kumuhitana, ndetse bakavuga ko ibyifuzo n’ibitekerezo by’abaturage bidakwiye gushingirwaho hafatwa ibyemezo bikomeye, ahubwo bakwiye kuyoborwa n’Itegeko Nshinga.

Ishyaka Green Party ritakomwe mu nkokora n’amagambo yavugiwe mu nteko yasaga n’aho yirengagije ko hari n’abadashaka impinduka mu itegeko Nshinga ubu ngo iriteguye ihagaze bwuma, umunyamategeko yamaze kumubona kuri uyu wa gatatu uje tariki ya 29 Nyakanga 2015 iraburana na Leta isaba ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritahinduka.

Source: http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/ishyaka-green-party-ryabonye-umuterankunga-ukomeye-mu-rubanza-rwo-guhangana-n-uko-itegeko-nshinga-ry-u-rwanda-ritahinduka

Amicus Curiea