Leta y’u Rwanda yanze ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga ku kirego cy’ishyaka Green Party | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Leta y’u Rwanda yanze ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga ku kirego cy’ishyaka Green Party

Abunganira Leta y’u Rwanda mu rubanza iregwamo n’ishyaka Green Party bavuze ko Urukiko rw ‘Ikirenga nta bubasha rufite bwo kuburanisha urubanza rwabo, byanatumye urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki ya 9 Nzeli 2015.

Muri uru rubanza Leta y’u Rwanda yari ihagarariwemo na Me Marara Aimable, Me Mbonera Theophile na Me. Rubango Epimaque, bavuze ko ubusanzwe Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha imanza zazanywe urega avuga ko atishimiye ibyavuye mu matora.

Abunganira Leta mu rubanza iregwamo n’ishyaka Green Party ku kuba ishaka guhindura Itegeko Nshinga, mu ngingo yayo y’101, bavuga ko urukiko rw’Ikirenga rwatanzwemo iki kirego, ngo rudafite ububasha.

Bavuze ko nta kimenyetso simusiga cyemeza yuko amatora agiye kuba, bityo rero ngo nta mpamvu yari gutuma ishyaka rya Green Party rizana ikirego cyaryo mu rukiko rw’Ikirenga.

Me. Mukamusoni Antoinette wunganira Green Party muri uru rubanza, yavuze ko urukiko rw’Ikirenga rufte ububasha bwo kuburanisha urubanza rwa Green Party, kubera ko ngo kuba Itegeko Nshinga ririndwa na Perezida wa Repubulika, kandi ngo uru rukiko rukaba rufite ububasha bwo kuburanisha Perezida wa Repubulika igihe yashatse kurihonyora, ngo runafite ububasha bwo kuburanisha ikirego cy’abashatse kuryangiriza.

Me. Mukamusoni kandi yavuze ko amatora ya Kamarampaka (Referendumu) ataraba, ariko ngo bitewe n’ibiri gukorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi mu mirenge itandukanye, ngo bihamya neza ko aya matora ya Kamarampaka agiye kuba kandi bidatinze.

Yasabye urukiko rw’Ikirenga nk’umujyanama mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, kuyisaba vuba na bwangu guhagarika ibikorwa irimo hirya no hino mu gihugu byo kumva ibitekerezo by’abaturage kw’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, mu gihe cyose uru rubanza ruzaba rutararangira.

Green Party kandi ivuga ko ishingiye kubyakozwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yemeza ubusabe bw’abaturage hafi ijana ku ijana, ndetse hakaniyongeraho kuba baranifatanyije n’abaturage kwishimira icyo gikorwa biciye mu mbyino, ngo ibyo byose bigaragaza ko nta gisigiye hagiye kubaho amatora ya Kamarampaka.

Ku ruhande rw’abunganira Leta bo bavuze ko iki gikorwa cyo kuzenguruka mu gihugu cyose bungurana ibitekerezo ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ngo bitavuze ko ari referendumu barimo, kuko ngo nta cyemeza ko Referendumu izabaho byanze bikunze, kuko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.

Abungainira Leta bakomeje bavuga ko Green Party yari gushaka ahandi itanga ikirego cyayo, ibintu batatinye kuvuga ko ishyaka rya Green Party ritazi icyo riregera, uwo rirega, ndetse naho rirega.

Dr. Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka Green Party, yavuze ko kuba abadepite baragaragaje amarangamutima yabo kuri iyi ngingo, ndetse bamwe muri bo bakanagerekaho kuvuga ko ikirego cya Green Party kidafite agaciro, ngo ntibari kubitabaza, bityo rero ngo niyo mpamvu bitabaje urukiko rw’Ikirenga, ndetse ngo bakaba banashingira ko urukiko rw’Ikirenga arirwo rukiko rusumba izindi.

Dr. Habineza kandi yashimangiye ko ivugururwa ry’tegeko Nshinga Atari ubusabe bw’abaturage, kubera ko ngo ibi bikorwa byatangijwe n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu, bityo ngo barifuza ko urukiko rwabarenganura, ndetse rukanabahagarika gukora ibikorwa byo kujya kumva ibyifuzo by’abaturage kuri iyi ngingo.

Dr. Habineza kandi yemeje ko ibyo bavuze mu rukiko bifite ishingiro, bityo ngo bakaba banizeye ko urukiko ruzabasha kubarengera.

Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko rugiye kwicara rugasuzuma, ndetse rukanafata umwanzuro k’ububasha uru rukiko rufite mu kuburanisha uru rubanza. Rwimuriye uru rubanza tariki 9 Nzeli 2015, bitewe n’uko abacamanza bagiye kujya mu biruhuko by’ubucamanza.

Inteko igize iburanisha, ngo ikaba igiye mu kiruhuko cy’ubucamanza

Me. Gatete Thierry wari uhagarariye Centre for Human Rights nk’inshuti y’urukiko yasohowe mu iburanisha, nyuma yo kugaragaza ko nta gishya yari azaniye urukiko

Source: http://www.makuruki.rw/spip.php?article5952