Abari gushyigikira Democratic Green Party mu rubanza ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga batewe utwatsi n’urukiko ariko urubanza rurakomeza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Abari gushyigikira Democratic Green Party mu rubanza ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga batewe utwatsi n’urukiko ariko urubanza rurakomeza

Ikigo Centre For Human Rights-Rwanda cyari gushyigikira Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda mu urubanza iregamo Leta y’u Rwanda ku ivugururwa ry’itegeko Nshinga, aho Inteko Ishinga Amategeko yamaze kwemeza ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage ku kuba Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Kagame Paul akemererwa kwiyamamaza cyavanywe mu rubanza.

Iri shyaka ryari rishyigikiwe muri uru rubanza n’ikigo giharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Centre for Human Rights –Rwanda-CHR-R).

Kuri uyu wa gatatu, taliki 29 Nyakanga inteko y’iburanisha ihagarariwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda Prof. Sam Rugege, yemeje ko iki ikigo (Centre for Human Rights –Rwanda-CHR-R) kitemerewe gukurikirana uru rubanza .

Kuba nta bushakashatsi bwimbitse icyo kigo cyakoze ndetse nta n’ubumenyi bagaragaza bafite, ibyo bikaba ntacyo byafasha Urukiko kugera ku mwanzuro bakoze nta n’ubumenyi bagaragaza bwafasha urukiko kugera ku mwanzuro w’ikirego nk’uko tubikesha ikinyamakuru Indatwa.

JPEG - 199.3 kb
Maitre Gatete Kevin (hagati), umuyobozi wa Centre For Human Rights-Rwanda

Mu ibaruwa bandikiye Urukiko rw’Ikirenga, Maitre Gatete Thierry Kevin uyobora Centre For Human Rights - Rwanda agaragaza ko badasanzwe bakorana na Green Party ariko bakaba bashakaga kubashyigikira mu rubanza rubuza ko habaho guhindura Itegeko Nshinga kuko ngo basanze ibyo bavuga bifite ishingiro.

Urubanza rwakomeje ishyaka DGPR ryunganirwa na Me Mukamusoni Antoinette, ababuranira Leta bagaragaza ko nta n’impamvu ihari yaba yaratumye Leta iregwa kuko nta cyaha ifite.

Me Antoinette Mukamusoni yasobanuye ko Leta ari yarezwe bitewe n’uko kuvugurura Itegeko Nshinga byatangijwe n’abanyamategeko n’abayobozi mu nzego zo hejuru, abaturage babisamira hejuru aka wa “mwera uturutse i bukuru”.

Ahereye kuri ibyo, yifashishije ingero zo mu zindi nkiko, maze asaba Urukiko rw’Ikirenga ko mu gihe yasanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha urwo rubanza, yabayobora ahakwiye ho gutanga icyo kirego.

Me Mukamusoni yanasabye kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rwagira inama Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, igahagarika ibikorwa byose birimo gukorwa bigamije ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, kuko iri tegeko ari ntayegayezwa.

Nyuma yo kumva ibivugwa n’ababuranyi bose, Urukiko rwanzuye ko hagiye gusuzumwa ububasha bwa rwo mu kuburanisha urwo rubanza, rutangaza ko umwanzuro uzasomwa ku itariki ya 9 Nzeri 2015 saa tatu.

Amafoto: Indatwa

Source: http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/abari-gushyigikira-democratic-green-party-mu-rubanza-ku-ivugurura-ry-itegeko-nshinga-batewe-utwatsi-n-urukiko