Green party iranenga ibyo kwemeza kuvugurura itegeko nshinga | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green party iranenga ibyo kwemeza kuvugurura itegeko nshinga

Imbere y'urukiko rw'ikirenga
Imbere y'urukiko rw'ikirenga

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ntiryishimiye ibyavuye mu matora ya Sena k’umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kubera ko ntacyo Sena yahinduye ku ngingo y’172.

Ibi bibaye nyuma yaho  kuwa kabiri, taliki ya 17/11/2015, inteko Ishinga amategeko umutwe wa Senat yemeje umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga ikaba itaragize icyo ihindura ku ngingo y’172.

Iyi ngingo ya 172 iha umuyobozi uzatorerwa mu mwaka wa 2017 amahirwe yo kwiyamamaza manda y’imyaka 7 mbere y’iyubahirizwa ry’ingingo y’101 igena ko umukuru w’igihugu azajya yiyamamaza imyaka 5 yongerwa indi inshuro imwe.

Muri iyi myaka 7 izakurikira umwaka wa 2017, Perezida Kagame nawe aramutse abishaka kandi akabyemera yemerewe kuyiyamamariza nk’uko iyo ngingo ya 172 ibivuga, ari naho Ishyaka Green Party rivuga ko rihafite ikibazo.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Green Party Jean Claude Ntezimana aganira na KFM yavuzeko  ingingo 172 ibangamiye bikomeye ingingo y’101 ariko ngo ibi ntibisobanuye ko bavuye ku izima.

Yagize ati: “ Ibikubiye mu ngingo y’101 ntacyo bitwaye kuko birasobanutse ariko ingingo y’172 yo ni “kidobya”, kuko iza ihindura byose. Gusa Ntabwo twatsinzwe kuko ibyo bashakaga ko Perezida Kagame ayobora ubuziraherezo byakuwemo hakagenwa manda”

Ishyaka green Party rivuga ko ritarava ku izima kuko ngo rigitegereje icyemezo cya Perezida Kagame cyo gusinya cyangwa kudasinya kongera kwiyamamaza, nubwo bigaragara ko ashobora kuzarisinya akiyamamaza nkuko yabigaragaje kuri twitter ya presidensi iherutse kujya ahagaragara.

Twabibutsa ko mu mezi make ashize iri shyaka ryareze Leta y’u Rwanda riyishinja kubangamira itegeko nshinga, bityo risaba ko ritahindurwa birangira Leta y’u Rwanda itsinze mu rubanza ariko nabo bavuga ko batsinze doreko ngo ibyo basabaga harimo na manda y’imyaka 5 kandi niko byagenze gusa bakomeza bavugako nibanajya muri Referandum yo kwemeza uriya mushinga, bo bazatora OYA kandi ko nyuma yo gutangaza ko byemejwe na Perezida batangira gukangurira abaturage bose gutora OYA kandi ko bizeye ko bazagera ku ntego.

Ntitwakwibagirwa kandi ko Perezida Kagame yarangije kubyemera kuko mu nama yagiriye mu bihugu by’Abarabu ejo yavuze ko natorwa mu mwaka wa 2017 yiteguye gukorera abanyarwanda ibirenze ibyo yabakoreye, ibintu abenshi bahise baherako bavuga ko yemeye ubusabe bw’abanyarwanda batari bacye bwo kongera kubayobora.

Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iby’uyu mushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga doreko Bernard Makuza perezida wa Sena yavuzeko ibisigaye aribyo bike ugereranyije naho ibikorwa byo kurivugurura byatangiriye.

 Source: http://www.dove.rw/ishyaka-green-party-rivugako-ritemera-ibyo-sena-yakoze/

Imbere y'urukiko rw'ikirenga