Green Party yasabye Minisitiri w’intebe kwemeza ivugururwa ry’itegeko rigenga amashyaka ya Politiki | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yasabye Minisitiri w’intebe kwemeza ivugururwa ry’itegeko rigenga amashyaka ya Politiki

DGPR Barner
DGPR Barner

Nyuma yo kwandikira komisiyo y’ igihugu y’ amatora ikavuga ko itanyuzwe n’ igisubizo yahawe, bigatuma yandikira Inteko Ishinga amategeko, Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR, ryandikiye Minisitiri w’ intebe risaba ko itegeko rigenga amatora ryavugururwa mbere y’ uko u Rwanda rwinjira mu matora y’ umukuru w’ igihugu.

Tariki 10 Gashyantare 2016, ni bwo Ishyaka Green Party ryandikiye Inteko Ishinga amategeko risaba ko amategeko amwe n’ amwe yavugururwa. Mu kiganiro yagiranye na Makuruki.rw, Dr Frank Habineza Umuyobozi w’ iri shyaka yagarutse ku mpamvu nyamukuru zatumye bandikira Minisitiri w’ intebe.

Yagize ati : “Twabanje kwandikira komisiyo y’ igihugu y’ amatora igisubizo baduhaye nticyatunyura, twandikira Inteko Ishinga amategeko batubwira ko itegeko rivugururwa ari uko bisabwe na guverinoma cyangwa byasabwe n’ umudepite. Twahisemo kwandikira Minisitiri w’ intebe kuko ariwe ukuriye guverinoma”

Ibyo Green party isaba harimo ko umuyobozi mu nzego za Leta adakwiye kuba umuyobozi w’ umutwe wa politiki, ko mu Rwanda hatangizwa uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bwizewe, ko imitwe ya politiki yagira abayihagarariye muri komisiyo y’ igihugu y’ amatora, iri shyaka rirasaba kandi ko itegeko ryo kuwa 12/07/2013 ryavugururwa imitwe ya politiki ikagira uburenganzira bwo kwakira impano zivuye mu baterankunga b’ abanyamahanga.

Ibi byose n’ibindi ngo byagerwaho ari uko amategeko abigenga avuguruwe bityo irishyaka rikaba risaba ko yavugururwa.

Source: http://www.makuruki.rw/Politiki/article/Green-Party-yandikiye-ibiro-bya-Minisitiri-w-intebe

DGPR Barner