DGPR yatanze umuti wavugutirwa ikibazo cy’abazunguzayi kandi ntiyemeranya n’ibikorwa n’ubuyobozi | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

DGPR yatanze umuti wavugutirwa ikibazo cy’abazunguzayi kandi ntiyemeranya n’ibikorwa n’ubuyobozi

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 7 Gicurasi ,2016, umwe mu bazunguzayi yakubitiwe muri gare ya Nyabugogo agapfa, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party ), ryagaragaje umuti urambye ryumva wavugutirwa ikibazo cy’abazunguzayi maze nabo bakiteza imbere ndetse bakava no mu mihanda cyane cyane ko usanga bakunze kuba bahanganye n’inzego zishinzwe umutekano. Umuti urambye kugira ngo abazunguzayi bave mu mihanda, nukwo Leta y’u Rwanda  byibuze ku buri muzunguzayi yakagombye guhabwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo atangire acuruze ndetse ave ku muhanda.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru , Umuryango,Dr Frank Habineza yatangaje ko atemeranya n’ibikorwa na zimwe mu nzego za Leta mu gukemura ikibazo cy’abazunguzayi ashimangira ko batagomba guhutazwa ahubwo bashyirwa mu mashyirahamwe ndetse bagashakirwa urugenzo rutubutse.

Ati’’ Sinemeranya n’ibikorwa n’ubuyobozi kuko umuzunguzayi ntabwo akwiye guhutazwa ahubwo agomba gushakirwa imibereho myiza’’

Ku bijyanye n’umuti urambye kugira ngo abazunguzayi bave mu mihanda,Dr Habineza Frank avuga ko Leta y’u Rwanda ifite amafaranga menshi bityo ko byibuze buri muzunguzayi yakagombye guhabwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo atangire acuruze ndetse ave ku muhanda.

Ati’’Leta y’u Rwanda ifite amafaranga menshi , igiye iha buri muzunguzayi Miliyoni imwe ntacyo byaba bitwaye cyane cyane ko umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko ibigo bishamikiye kuri Leta byahombeje amafaranga menshi yakagombye guhabwa aba baturage bakiteza imbere’’

Dr Habineza akaba ashimangira ko mu gihe umuzunguzayi yaba atarahabwa urugenzo ruhagije nta muntu wagakwiye kumubuza gucuruza kuko ngo aba ari umurimo yihangiye.

Ati’’ Ni kimwe n’umurimo umuntu aba yihangiye kuko ntabwo waraza umwana ubusa ngo narira umukubite kandi ashonje’’

Asoza ashimangira ko ubukene ari kimwe mu bintu bituma abanyarwanda bashoka imihanda bakajya gukora ubucuruzi bw’akajagari(Kuzunguza) bityo ko Leta igomba gushyiraho gahunda ihamye igamije guteza imbere abaturage bose.

Mu nama yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye za Leta n’abakorera ubucuruzi mu kagajari bazwi nk’Abazunguzayi tariki 10 Gicurasi,2016 mu Murenge wa Muhima, igamije kureba uburyo ubu bucuruzi bwacika ndetse n’ababukora bagacungirwa umutekano.Menya w’Akarere ka Nyarugenge ,Kayisime Nzaramba yabakuriye inzira ku murima ashimangira ko Leta y’u Rwanda itazigera ishyigikira umuntu wese ukora ubucuruzi nk’ubu.

Abayobozi bakaba banzuye ko aba bazunguzayi bagiye kwiyandikisha mu Mirenge yabo, hanyuma ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, Minisiteri n’izindi nzego, bakazahura bakabereka icyo bakora n’uburyo baziteza imbere.

Dr.Frank Habineza