Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rirasba Leta y’u Rwanda gufasha kuzana Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda ukaba ari naho utabarizwa mu cyubahiro nk’umuntu wigeze kuyobora igihugu, kandi akaba yaranaharaniye ubwigenge bwu Rwanda kuva m'ubukoloni. Kuwa 31/05/2016 DGPR, yasabye Leta y'U Rwanda korohereza Umwami gutaha mu Rwanda ariko akaba atanze bidakunze.
Ishyaka DGPR ribabajwe niyo nkuru yichamugongo yo gutanga kw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa waguye muri Leta zunze ubumwe z’America aho yari yarahungiye, rikaba ryifatanyije mu kababaro hamwe n’umuyango we ndetse n’abanyarwada bose.
Bikorewe Kigali, kuwa 17/10/2016.
Dr Frank HABINEZA
Umuyobozi mukuru wa DGPR