Ishyaka Democratic Green Party rirasaba Leta yu Rwanda gufasha ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa atabarizwa mu Rwanda | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Democratic Green Party rirasaba Leta yu Rwanda gufasha ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa atabarizwa mu Rwanda

RIP Umwami Kigeli V Ndahindurwa
RIP Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rirasba Leta y’u Rwanda gufasha kuzana  Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda ukaba ari naho utabarizwa mu cyubahiro nk’umuntu wigeze kuyobora igihugu, kandi akaba yaranaharaniye ubwigenge bwu Rwanda kuva m'ubukoloni. Kuwa 31/05/2016 DGPR, yasabye Leta y'U Rwanda korohereza Umwami gutaha mu Rwanda ariko akaba atanze bidakunze.

Ishyaka DGPR ribabajwe niyo nkuru yichamugongo yo gutanga kw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa waguye muri Leta zunze ubumwe z’America aho yari yarahungiye, rikaba ryifatanyije mu kababaro hamwe n’umuyango we ndetse n’abanyarwada bose.

Bikorewe Kigali, kuwa 17/10/2016.

Dr Frank HABINEZA

Umuyobozi mukuru wa DGPR

RIP Umwami Kigeli V Ndahindurwa