Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR, rinejejwe no kumenyesha abarwanashaka baryo, abanyamakuru hamwe nabandi banyarwanda muri rusange ko kuwa19/03/2017 hazakorwa inama y'Abagize kongere y'Ishyaka DGPR, ku Kacyiru, Kigali.
Ibizibandwaho muri iyi kongere harimo kumurika ibikorwa Ishyaka riteganya gukora mu myaka irindwi iri imbere ( Program Politique), kwemeza burundu Umukandida uzahagararira Ishyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama 2017, hakazaba n'ikiganiro n'abanyamakuru saa munane n'igice.
Ku bundi busobanuro, mwavugana na:
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka
Mr.Jean NTEZIMANA
Tel: +250788774757