Green Party isanga itangazamakuru ryo mu Rwanda rimeze nk’umurwayi urimo Selumu | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party isanga itangazamakuru ryo mu Rwanda rimeze nk’umurwayi urimo Selumu

“The Democratic Green Party”, Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda rivuga ko Itangazamakuru ryo mu Rwanda rimeze nk’umurwayi urimo selumu kuko ibinyamakuru byigenga bimaze gufunga imiryango ari byinshi kubera amikoro ,bitewe nuko ntabuvugizi buhagije bibona.

Iri Shyaka rikomeza rivuga ko amasoko yose ya leta yihariwe n’ibitangazamakuru bya Leta bityo ibi bikaba imbogamizi ku bitangazamakuru byigenga ngo icyiyongeraho ni ukuba nta Ministeri ishinzwe itangazamakuru ihari ngo ikore ubuvugizi no guhuza ibikorwa byaryo ngo ibi byose bakaba bituma itangazamakuru ridindira.

Mu kiganiro Umuyobozi wa Green Party ,Dr Frank Habineza yagiranye n’Ikinyamakuru ,Umubavu.com yavuze ko uretse kuba itangazamakuru mu Rwanda cyane cyane iryigenga ryugarijwe n’ubukene ngo n’ubwisanzure muri uyu mwiga ntabwo ati’’ Hara cyari ikibazo ku bwisanzure bw’itangazamakuru, twebwe tubona ko itanzazamakuru rikibangamiye no muburyo bwo kubona amikoro’’

Ku bijyanye n’ibi bibazo byugarije Itangazamakuru mu Rwanda ,Dr.Frank Habineza wanatanzweho umukandida na Green Party mu matora ya Perezida yavuze ko aramutse yegukanye itsinzi mu matora muri Kanama uyu mwaka hashyirwaho Minisiteri y’Itangazamakuru.

Ati’’Tuzashyiraho Ministeri y’itangazamakuru, tunashyireho itegeko ry’isaranganya ry’amasoko yo kwamamaza hagati y’ibinyamakuru byegamiye kuri leta n’ibinyamakuru byigenga. Tuzashyiraho ikigega gitera inkunga itangazamakuru ryijenga (Rwanda Media Development Fund).’’

Akomeza agira ati’’Tuzashyiraho itegeko rirengera abanyamakuru mu kazi kabo ribaha ububasha bwo kunenga no gutanga ibitekerezo byabo ariko badasebanya cyangwa ngo bashore abanyarwanda mu macakubiri’’

Uyu muyobozi avuga ko hazabaho kuvugurura Itegeko rigenga itangazamakuru mugihe umunyakuru akoze ikosa ari mu kazi agomba kubiryozwa hisunzwe Itegeko Mbonezamubano.

Ku bijyanye n’ubwisanzure bw’Itangazamakuru ,raporo ya 2017 igaragaza uko ibihugu bihagaze mu ubwisanzure bw’ itangazamakuru yashyize u Rwanda ku mwanya w’159 mu bihugu 180.

Ibihugu biniga itangazamakuru kurusha ibindi ku Isi birangwa n’ ibara ry’ umukara, kuri uru rutonde ibara ry’ umukara rihereye ku mwanya w’ 160 ufitwe n’u Burundi, u Rwanda rukaba ku mwanya w’159.

RWB ivuga ko ikora iyi raporo ishingiye ku mibereho y’ abanyamakuru muri buri gihugu, amategeko agenga itangazamakuru muri buri gihugu, ubwigenge bw’ itangazamakuru n’ ubwinshi bw’ ibitangazamakuru mu gihugu runaka. Iyi raporo ntabwo yita kuri gahunda za Leta.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iri shyirahamwe rivuga ko nubwo hatowe urwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC), ndetse hakanashyirwaho uburyo bwo gusakaza ikoranabuhanga mu gihugu hose.

Ibi ngo ntibihagije, ngo kuko abanyamakuru bakibwirizwa n’inzego z’ubuyobozi ibyo bagomba gutangaza bityo bikaba bisa n’ibyabaye ubuzima bwabo bwa buri munsi. Iri shyirahamwe kandi rivuga ko kuba nta byagaragaye muri uyu mwaka mu Rwanda ko abanyamakuru bimwa uburenganzira bwo gutangaza ibyo bashaka, ko bitavuze ko bitabayeho ahubwo ko bigishijwe kubiceceka.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, rwavuze ko ibyo iri shyirahamwe ritangaza nta shingiro bifite ahubwo ari ibinyoma kuko ngo mu birego by’abanyamakuru rwakira , nta munyamakuru uraza avuga ko umuyobozi we cyangwa undi muntu runaka yamubujije gutangaza ibyo yiboneye cyangwa yumvise afitiye gihamya.

RMC ishimangira ko abanyamakuru bafite uburenganzira bwo gutangaza ukuri bafitiye gihamya kandi ko nta we ubasha kubitambika nk’uko iyi raporo ibigaragaza.

Source:http://umubavu.com/?Green-Party-isanga-itangazamakuru-ryo-mu-Rwanda-rimeze-nk-umurwayi-urimo-Selumu