Ishyaka Green Party ryatangiye ibikorwa byo gushaka abazarihagararira mu matora y’Abadepite | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party ryatangiye ibikorwa byo gushaka abazarihagararira mu matora y’Abadepite

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryatangiye urugendo rwo gushaka abazarihagararira mu bikorwa by’amatora y’Abadepite mu rwego rw’uturere no mu ntara, aya matora akaba ateganyijwe mu umwaka utaha wa 2018.

Ni ibikorwa byatangiriye mu turere 3 turimo ako mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru  na kamwe ko mu Majyepfo, utwo turere tukaba ari Nyamasheke, Gicumbi ndetse na Ruhango.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Perezida wa Green party, Dr Frank Habineza, yavuze ko aya matora agomba kuzaba ahagarariwe n’abakandida 2 bagizwe n’umugabo n’umugore muri buri karere ndetse n’undi umwe mu rwego rw’intara.

Yagize ati “Kugeza ubu tumaze gukora amatora ku bazaduhagararira mu turere twa Nyamasheke, Ruhango na Gicumbi, ndetse n’umwe uzahagararira intara y’Uburengerazuba akaba yamaze kuboneka na we ari mu karere ka Nyamasheke.”

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bizakomereza mu tundi turere tw’u Rwanda, gusa bikaba bikorwa muri Wikende (Kuwa Gatandatu no ku cyumweru)  kugira ngo bitabangamira akandi kazi gasanzwe ko mu mibyizi.

Yavuze ko abakandida  bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite bazatangazwa ubwo hazaba hatanzwe uburenganzira bwo kubatangaza ndetse no kubamamaza.

Uko amatora akorwa.

Muri buri karere, abarwanashyaka ba Green Party baraterana bakabanza gutora komite nyobozi ya bo hanyuma aba bakandida baziyamamariza umwanya wo mu Nteko ishinga amatekeko bagatorwa n’inteko rusange y’ishyaka mu karere kose iba yateraniye aho.

Muri Kanama uyu mwaka, ni bwo Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda (NFPO), ryatangaje ko ryiteguye guha ubufasha bw’amafaranga agera kuri Miliyoni 20 buri mutwe wa politiki uribarizwamo, kugira ngo ibashe kwitegura amatora y’abadepite ateganyijwe umwaka utaha.

Imitwe ya Politiki yemewe mu rwanda kuri ubu ibarirwa muri 11, gusa aya mafaranga ngo akaba yarahawe umutwe wa politiki wayasabye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iri huriro, ishyaka Green Party rikaba ari rimwe mu yagenewe aya mafaranga.

Nubwo nta gihe runaka cyari cyatangazwa amatora y’Abadepite azaberaho, biteganyijwe ko azaba mu kwezi kwa Munani muri 2018.

Source:http://www.bwiza.com/ishyaka-green-party-ryatangiye-ibikorwa-byo-gushaka-abazarihagararira-mu-matora-yabadepite/