Dr Habineza yahawe inshingano nshya mu Ihuriro Nyafurika ry’Amashyaka Ashinzwe Kurengera Ibidukikije | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr Habineza yahawe inshingano nshya mu Ihuriro Nyafurika ry’Amashyaka Ashinzwe Kurengera Ibidukikije

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Habineza Frank yagizwe Umuyobozi mukuru w’ubunyamabanga buhoraho mu Ihuriro Nyafurika ry’amashyaka ya Politiki ashyinzwe kurengera Ibidukikije.

Dr Habineza yari amaze imyaka umunani ari Perezida wa Federasiyo y’amashyaka ya Politiki ashyinzwe kurengera Ibidukikije, akaba avuga ko kuba bamugiriye icyizere agahabwa uyu mwanya utari usanzweho, ari amahirwe akomeye kuri we ndetse no ku barwanashyaka b’ishyaka abereye umuyobozi mu Rwanda.

Agira ati “Ubundi nari nsanzwe ndi Perezida wa Federasiyo mu gihe cy’imyaka umunani, nayoboye manda ebyiri zemewe namategeko,  Ubwo nyuma ya manda ebyiri kongere [congress] ya federasiyo yavuze ko bambuze baba bahombye cyane, ni uko bemeza umwanya munshya w’Umuyobozi mukuru w’ubunyamabanga buhoraho, barawumpa kugira ngo nzayobore abakozi bose mu bunyamabanga [Secrétariat] n’ imirimo yose ya tekiniki kandi mbihemberwa, ubusanze kuba Perezida nakorerega Ubuntu”.

Akomeza avuga ko guhabwa izi nshingano atari amahirwe ye bwite ahubwo ko ari n’inyungu ku ishyaka rya Green party mu Rwanda.

Ati “Nk’umunyarwanda wese uri mu ishyaka runaka, agira umusanzu atanga muri iryo shyaka abarizwamo, ubwo nanjye bizamfasha kugira umusanzu ntanga muri DGPR ‘Democratic Green Party of Rwanda’ ubwo n’abarwanashyaka bazungukiramo”.

Ihuriro rya kane rya Federasiyo Nyafurika y’amashyaka ya Politiki ashinzwe kurengera Ibidukikije “The Fourth African Greens Federation Congress”, ryatangiye ku wa 10 Gicurasi rirangira tariki ya 12 Gicurasi 2018, ari naho Dr Habineza Frank yaherewemo inshingano nshya i Ouagadouga muri Burkina Faso

Federasiyo Nyafurika y’amashyaka ya Politiki ashinzwe kurengera Ibidukikije igizwe n’ibihugu 25, abitabiriye iyi nama baturutse muri: Algeria, Burkina-Faso, Burundi, Congo Brazzaville, Democratic Republic of Congo, Chad, Egypt, Ivory Coast, Kenya, Madagascar, Mali, Morocco, Niger, Rwanda, Senegal, Togo, Uganda, Zambia and Zimbabwe.

 Source:https://bwiza.com/dr-habineza-yahawe-inshingano-nshya-mu-ihuriro-nyafurika-ryamashyaka-ashinzwe-kurengera-ibidukikije/

Dr.Frank Habineza