Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryamaganye ku mugaragaro ubwicanyi bwakorewe uwari Umuvugizi w’ishyaka FDU INKINGI Nyakwigendera MUTUYIMANA ANSELME wavukijwe ubuzima kuwa 08 werurwe 2019.
Ishyaka DGPR rirasaba Leta yu Rwanda kwihutishya iperereza ricukumbuye nubwo hari intambwe yatewe kugirango abishe Nyakwigendera Mutuyimana Anselme bagezwe imbere y’Urukiko. Tukaba dusaba ko mu gihe hazaba urubanza rwazacirirwa aho icyaha cyabereye kugirango bibere urugero n’abandi baba bagifite umutima mubi wo kuvutsa abandi ubuzima.
Twifatanije mu kababaro n’umuryango wa Nyakwigendera MUTUYIMANA ANSELME, imana imuhe iruhuko ridashyira.
Bikorewe i Kigali kuwa 14 werurwe 2019
Dr.Frank HABINEZA
Perezida w’Ishyaka DGPR