Ishyaka DGPR rirasaba impinduka mu mategeko n’amabwiriza bigenga amatora | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka DGPR rirasaba impinduka mu mategeko n’amabwiriza bigenga amatora

Mu nama y’abahagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ku nzego zitandukanye (abagize Biro Politiki), abayitabiriye bahurije ku bikwiye kunozwa kugirango ibiva mu matora mu Rwanda birusheho kwizerwa.

Abarwanashyaka ba DGPR basaba ko mu mategeko agenga amatora y’inzego z’ibanze hari ibikwiye gusubirwamo bigasobanuka niba abantu biyamamaza ku giti cyabo cyangwa bahagarariye amashyaka.

Umuyobozi w’ishyaka DGPR, Hon. Dr. Frank Habineza, agira ati "Usanga umuntu yiyamamaje ku giti cye ariko yamara kuzaba Meya, agahinduka Perezida w’Ishyaka runaka ku rwego rw’Akarere, ibyo bintu tubona bibangamiye demokarasi kuko umuntu aba yatowe n’abantu bose atagaragaje ishyaka arimo".

Akomeza agira ati, "Ntabwo bibujijwe ko umuntu aba mu ishyaka runaka, ariko niba uririmo ntugomba kurihagararira ku rwego rw’AKarere, cyangwa urw’umurenge, cyangwa Akagali cyangwa umudugudu kubera ko watowe mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta, icyo turifuza ko itegeko rizasubirwamo rigasobanuka neza".

Umuyobozi w’Ishyaka DGPR, Depite Dr. Frank Habineza

DGPR kandi isaba ko mu matora y’abagize Inteko Ishingamategeko naho abadepite bakwiye kujya batorwa bahagarariye akarere runaka kuko umudepite yarushaho kwita kuri abo bamutumye bamufiteho n’ijambo kurushaho.

Barifuza kandi ko hashyirwaho amatora yifashisha ikoranabuhanga aho gukomeza gukoresha impapuro. Iki ngo ni kimwe mu byakongera icyizere cy’ibiyavamo.

Mu gihe itangazamakuru ritegereza imibare rusange ya Komisiyo y’Amatora, abarwanashyaka ba DGPR basanga bidakwiye, bagasaba ko itangazamakuru ryahabwa uburenganzira bwo gutangaza ibyavuye mu matora ku biro by’itora runaka umunyamakuru yaba ariho, nyuma y’uko uhagarariye ibyo biro abitangaza. Ibi ngo byakongera ubushake abanyarwanda bagira bwo gukurikirana amatora kandi bigatanga icyizere kirenzeho ku biyavamo.

Ikindi bifuza ni uko amafaranga ahabwa amashyaka yatanze umukandida mu matora, yazajya atangwa mbere agafasha abakandida mu bikorwa byo kwiyamamaza aho gutangwa nyuma y’amatora nabwo agahabwa abagize nibura 5% by’amajwi. Bakumva iyi ngingo nayo iri mu zikwiye kuvugururwa.

Basaba kandi ko muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ishyaka ryabo rikwiye kugiramo urihagarariye ku rwego rw’igihugu ndetse no mu zindi nzego nk’uturere n’intara, bityo bakaba mu babara amajwi. Bavuga ko ari byiza gutora ariko ko no kuba mu babara amajwi byabafasha kumenya neza ibyavuye mu matora kuko baba babigizemo uruhare.

DGPR irasaba Perezida wa Repubulika indi myanya mu buyobozi

Uretse imyanya ibiri iri shyaka ryatsindiye mu matora y’Abagize inteko Ishingamategeko mu mwaka wa 2018 ndetse rikanayihabwa, rirasaba ko Perezida wa Repubulika ariha n’indi myanya mu buyobozi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi.

Hon. Dr. Frank Habineza agira ati, "Kubahiriza Itegeko Nshinga ko imitwe ya Politiki yose ihagarariwe mu nteko Ishinga Amategeko, biba no mu zindi nzego za Leta. Ntibivuze kuba muri Guverinoma gusa, bivuze inzego za Leta zose nk’uko muzizi, hari ubucamanza, igipolisi, igisirikare n’izindi".

Ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga igira iti, “Abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w‟Abadepite. Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y‟Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana (50%) by’abagize Guverinoma. Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma.”

Ubuyobozi bw’Ishyaka bwagaragaje ko bwakoresheje inzira nyinshi zirimo izo ibiganiro n’inzego zitandukanye, itangazamakuru, n’izindi ngo icyifuzo cyabo kigere kuri Perezida wa Repubulika ariko ko batizeye neza ko cyamugezeho, ikaba ariyo mpamvu bemeje ko bagiye kumwandikira.

Source: http://nonaha.com/ishyaka-dgpr-rirasaba-impinduka-mu-mategeko-n-amabwiriza-bigenga-amatora