General News | Page 4 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

General News

#Rwanda - Abagore basabwe gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023 urugaga  rw’abagore bo mu Ntara y’Amajyarugu bo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera  Ibidukikije ( Democratic Green Party of Rwanda ), bibukijwe uruhare runini bafite mu kurengera ibidukikije, nabo biyemeza kubyitaho ndetse bakabitoza n’umuryango wose. Ni umukoro bahawe ubwo iri Shyaka ryari mu ihuriro ry’abagore bo mu Turere twose tw’Intara y’Amajyarugu ryabereye mu Karere ka Musanze. Ni igikorwa cyasojwe n’amatora ya komite y’abagore ku rwego rw’iyi ntara no mu Turere bagamije gushyiraho urugaga rw’abagore bo muri Green Party ku rwego rw’Igihug
English

Uruhare rw’umugore intwaro y’ingenzi mu kurengera ibidukikije DGPR ishyize imbere

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( Democratic Green Party of Rwanda ) ryashishikarije abari n’abategarugori gufata iya mbere mu kubungabunga no kurengera ibidukikije, nk’uko mu muco bavuga ko ukurusha umugore akurusha urugo, bityo ko umusanzu w’umugore ari ingenzi kandi bizezwa ko bizagerwaho bafatanyije

English

Democratic Green Party of Rwanda’s Pledge to Democracy, Gender Equality, and Progress

On Friday, October 27th,2023, the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR-Green Party) held a women Congress in the Northern Province in Musanze District.

During this provincial women congress, the party highlighted its commitment to democracy and the improvement of various aspects of society, particularly focusing on promoting gender equality, family values, and innovations aligned with global standards.

English

Tugomba guhinga tugasagurira amasoko nti tugomba guhingira isoko ngo dusagurire ingo- Dr Frank Habineza

Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye Kongere (Congres) y’Abari n’abategarugori bo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR of Rwanda) Dr Frank Habineza yasabye abari bari muri iyi Kongere ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no kuzahura umuryango. Yabasabye guhinga bakihaza hanyuma bagasagurira amasoko.

English

Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, state bizayigora kubayobora bashonje: Depite Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, asanga Leta y’u Rwanda ikwiriye kongera nkunganire itanga ku biciro birimo ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo guca intege ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko.

Depite Habineza yabitangaje kuri uyu of Gatanu tariki 13 Ukwakira, ubwo yari mu karere ka Karongi ahabereye Kongere y'abagore bo mu muri ririya shyaka ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba.

English

Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na mazutu riri mu bitera izamuka ry’ibiciro ku masoko asaba Guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga ya nkunganire itanga kugira ngo bigabanuke.

Yabitangarije muri Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR).

English

Duhangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, tuzakomeza gukora ubuvugizi: Dr Habineza

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka DGPR-Green Party, Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ibiciro bikomeje kuzamuka.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 16 Nzeri 2023 nyuma y’inama y'Igihugu y’urubyiruko rwo muri DGPR Green Party rwaturutse hirya no hino mu gihugu, yabereye mu mujyi wa Kigali.

English

Urubyiruko rw’Ishyaka Green Party Rwanda rwagaragaje ibibazo birwugarije

Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democracy Green Party Rwanda, DGPR) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu nama y’urubyiruko Ku rwego rw’Igihugu (National Youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023.

English

Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye

Depite Frank Habineza yavuze ko amatora ya 2017, DGPR-Green Party  yayakuyemo amasomo atandukanye by’umwihariko ngo kuba batari bafite abantu bababahagarariye muri Site z’amatora hirya no hino mu gihugu, ndetse ngo n’aho bari bari bangirwaga kwinjira mu cyumba cyabaruriwemo amajwi. Ibi bakaba barabivugutiye umuti mu matora yo mu 2024.

English

Urubyiruko rwo mu ishyaka Green party ryashinze urubuga rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika

Urubyiruko rw’abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR Green Party) ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuye n'urundi rwaturutse muri Congo, Madagascar, Kenya, Suede na Denmark rwatangije Urubuga ( AYA Adisi Ya Afrika),  rugamije kuzana impinduka muri Politike ya Afurika. Uru rubyiruko rwatangije ku mugaragaro iri huriro mu nama y'Igihugu y’urubyiruko rwa Green Party (National youth Greens Congress 2023) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri.

English

Pages