General News | Page 8 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

General News

Kuba hari abakoresheje Politiki nabi ntibikwiye kubuza abato kuyijyamo -Urubyiruko rw’Ishyaka DGPR

Urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR basanga kuba hari abakoze Politiki nabi ikageza u Rwanda ahabi mu mwaka 1994 bidakwiye kubuza urubyiruko gukora politiki igamije gukosora amakosa yakozwe mbere.

Ibi uru rubyiruko rwabigarutsemo, ubwo rwitabiraga amahugurwa yateguwe n’iri shyaka kuwa 22 Ukwakira 2022. Aya mahugurwa yahuje abarwanashyaka baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali abera kuri Auberge Bel Angle mu murenge wa Kimironko w’Akarere ka Gasabo.

English

Abadafite akayihayiho ka politiki barahomba- Abarwanashyaka bashya ba Green Party

Abayoboke bashya mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije- Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, basanga kuba hari abanyarwanda batari muri politiki ari igihombo kuri bo no ku gihugu, bagashima intambwe ishyaka ryabo riri gutera

Iryo shyaka rivuga ko hari abanyarwanda basa n’abazinutswe ibijyanye na politiki, badashaka kuyikora cyangwa kujya mu mitwe ya politiki kubera ko hari abayikoresheje nabi igateza ibibazo bitandukanye birimo na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

English

Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki.

Ni mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Abadepite mu mwaka utaha wa 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu rubyiruko n’abagore batuye muri Kigali, batorwamo abayobozi b’ibyo byiciro barihagarariye mu turere tugize uyu Mujyi.

English

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma yaho Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikoreye ikiganiro n'abanyamakuru, kuwa 5 Kanama 2022, ku ngingo z'igize Manifesto y'Ishyaka ubwo twakoraga isesengura ryayo, byatumye haba impaka nyinshi ku ingingo yaho aho twavugaga ko inzira y'amahoro arambye ishoboka aruko ubuyobozi bw'Igihugu bushyize imbere gahunda y'ibiganiro, bikaba hagati ya Leta n'abatavuga rumwe nayo baba abitwaje intwaro n’abatazitwaje, dufashe uyu mwanya kugirango tubagezeho ubutumwa bukurikira:

English

Dr.Frank Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura

Hashize iminsi impaka ari zose ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo binyuranye bitangwa ku magambo Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, aherutse kuvuga asabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, imitwe n’amashyaka ayirwanya.

Byarakaje benshi ...... [kubera impamvu zitandukanye].

Dr Habineza usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, byageze aho asabwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga kwitandukanya n’ayo magambo, kugaragaza imitwe asabira ibiganiro cyangwa kwegura.

English

Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntibivuze kuburwanya

Bamwe mubaturage batazi neza icyo iyi mvugo Kutavuga rumwe n’ubutegetsi  ivuga batekereza ko ishyaka ritavuga rumwe na Leta riba riyirwanya. Nyamara nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR , kutavuga rumwe ni nk'uko imboni ziba zireba mu mpande zose, bigatuma hashakwa uburyo bwiza bwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari.

English

Dr Frank Habineza yasubije abanenga ko yasabye Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo

Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda-Democratic Green Party of Rwanda, Dr Habineza Frank yahaye UMUSEKE yavuze ko gusaba Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo biri muri Manifesto y’ishyaka ryabo, avuga ko mu bo yavuze bataganira harimo “abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.”

English

Gicumbi:Green Party itangaza icyacogoza imyitwarire idahwitse mu rubyiruko

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda / Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ababyeyi kongera kwita ku burere bw’abana babo bityo bikazacogoza ikibazo cy’urubyiruko rukomeje kurangwa n’imyitwarire idahwitse.

Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwo mu Ishyaka Green Party ruvuga ko rubona  bagenzi barwo barangwa n’imyitwarire idahwitse irimo kwirara mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi.

English

Ruhango: Abagore barasabwa gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe babonye

Bamwe mu bagore bavuga ko imwe mu mpamvu babona bagenzi babo bagifite inzitizi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ryabo ari ukwitinya kuko bituma badakora imirimo ibateza imbere.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yahawe abagore b’abarwanashyaka b’ishyaka Green Party bo mu karere ka Ruhango kuwa 13/8/2022, basobanurirwa amahame y’iri shyaka, gukunda Igihugu, kurengera ibidukikije no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore nk’uko babibwiye Rwandanews24.

English

Green Party yanenze umuyobozi wa RGB wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryababajwe cyane n’imvugo y’Umuyobozi Mukuru wa Dr.Usta Kayitesi yaraye avugiye mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Inama ngishwanama y’Inararibonye wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda.

Yagize ati "Dr.Usta Kayitesi ushinzwe ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, ashinzwe kwandika imitwe ya politiki, akavuga ko atumva impamvu hari amashyaka atavuga rumwe na  Leta ni ikintu twamaganye nk’ishyaka rikora politiki idasenya. Icyo tumusaba nuko yakwivuguruza ntazasubiremo amagambo nkayo.

English

Pages