Democratic Green Party yakuriwe inzira ku murima ihindura umuvuno | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Democratic Green Party yakuriwe inzira ku murima ihindura umuvuno

Umuyobozi wa Green Party ubwo yageza ubusabe ku Inteko Ishinga Amategeko
Umuyobozi wa Green Party ubwo yageza ubusabe ku Inteko Ishinga Amategeko

Guverinoma y’u Rwanda yakuriye inzira ku murima Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije,Democratic Green Party of Rwanda, ryari ryasabye ivugururwa ry’Itegeko rigenga amatora n’irigenga imitwe ya politiki.

Kuwa 19 Mata 2016, ni bwo Green Party yashyikirije Minisitiri w’Intebe, inyandiko zisaba ivugururwa ry’Itegeko rigenga amatora n’irigenga imitwe ya Politiki, ibyo bikaba byaraje nyuma yo kubisaba Komisiyo y’Amatora kuwa 2 Ukuboza 2014 n’Inteko Ishinga Amategeko kuwa 20 Gashyantare 2016.

Kuwa 31 Kanama 2016, ni bwo iri shyaka rivuga ryakiriye ibaruwa iturutse mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere, RGB, isubiza ku ngingo 10 zari zikubiye mu byo Green Party yasabaga.

Nk’uko Umuyobozi wa Green Party, Dr.Frank Habineza yabisobanuriye IGIHE, RGB yabasubije ibabwira ko ibyo iryo basabye bisa n’ibitekerezo by’umuntu ku giti cye.

Yakomeje avuga ko basubijwe ko ayo mategeko iryo shyaka risaba kuvugurura yashyizweho nyuma yo kwigwa neza, aho hanabajijwe n’abo agenewe ndetse n’abandi bagenerwabikorwa bose.

Green Party ntiranyurwa…

Dr.Habineza yagize ati “Byaradutunguye, kandi byaratubabaje, ariko twaricaye nk’inzego z’ishyaka, dusanga tudakwiye kugarukira aho gusa, ahubwo dukwiye gukomeza, tukajya mu ihuriro ry’amashyak (imitwe ya Politiki) tukabiganirizaho n’abandi, ariko turanaganira n’umunyamategeko wacu turebe uko twajyana ikirego cyacu mu nkiko.”

Zimwe mu mpinduka Green Party isaba mu itegeko rigenga amatora harimo nko kugabanya amajwi asabwa kugira ngo umukandida wigenga ushaka kuba umudepite atsinde, aho isaba ko ava kuri 5% akaba nibura 2%.

Indi ni ukugabanya amajwi ishyaka risabwa kugira ngo ryinjire mu Nteko Ishinga Amategeko akava kuri 5% akaba nibura 4%.

Rinasaba ko umuntu watorewe umwanya w’ubuyobozi mu nzego z’ibanze atakwemerwa guhagararira ishyaka iryo ari ryo ryose aho ayoboye, ngo kuko iyo bimeze bityo bimwambika umwambaro w’ishyaka aho kuba umuyobozi w’abaturage bose bamutoye.

Ku itegeko rigenga imikorere y’imitwe ya politiki, Green Party yari yasabye ko ryavugururwa rigakurwamo ingingo ibuza amashyaka kwakira inkunga ivuye hanze, ahubwo hagashyirwamo ko ibonye iyo nkunga yajya iha raporo Guverinoma y’u Rwanda.

Iryo shyaka rinasaba ko inkunga Leta iha amashyaka yemewe itajya itegereza kuyitanga nyuma y’amatora, ko ahubwo yatangwa mbere igafasha aya mashyaka kwitegura amatora nk’uko bigenda muri Burkina Faso.

Green Party isanzwe igaragaza impungenge ku bintu byinshi

Mu mwaka wa 2009 nibwo Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryashinzwe ryemerwa gukorera mu Rwanda mu 2013. Guhera ubwo, mu bihe bitandukanye ugereranyije n’andi mashyaka, ryagiye rirangwa n’imyitwarire yihariye mu gihe cy’amatora mu Rwanda, irimo no kunenga imigendekere yayo.

Ku ikubitiro rikimara kwemerwa, ryahise rigaragaza impungenge z’uko ritazitabira amatora y’Abadepite yari ateganyijwe muri Nzeli, risaba Komisiyo y’Amatora kongera igihe cyo kwakira kandidatire z’abaziyamamaza, dore ko ryari risigaranye umunsi umwe ngo ribe ryatanze kandidatire.

Byarangiye rititabiriye aya matora kuko ngo ryabuze umwanya wo gutegura ibisabwa.

Umwaka ushize wa 2015, abaturage bakabakaba miliyoni enye bandikiye Inteko Inshinga Amategeko basaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, cyane cyane ingingo ya 101, yabuzaga Perezida kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri.

Nyuma yo kunenga uburyo byakozwemo, Green Party yandikiye Inteko Ishinga Amategeko isaba ko itavugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda,ndetse birangira igejeje ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga, aho yaregaga Leta gukora ibikorwa bigamije guhindura Itegeko Nshinga mu buryo butemewe.

Ryavugaga kandi ko hari bamwe mu bayobozi bashishikarije abaturage gusaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, ko abaturage batabikoze bibavuye ku mutima.

Tariki ya 8 ukwakira 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwaje gusoma urubanza rutangaza ko Green Party itsinzwe, rushingiye ku kuba ngo ibyakozwe byarakurikije amategeko, kandi ko ari uburenganzira bw’Abanyarwanda guhindura Itegeko Nshinga bashyizeho bemererwaga n’ingingo ya 193.

Nyuma y’iki cyemezo, aganira n’itangazamakuru, Dr Frank Habineza uyobora Green Party yagize ati “Tugiye Kwiyambaza Perezida Kagame no gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kuzatora Oya mu matora ya Referendumu” gusa ubu bukangurambaga bwabo ntibwageze ku ntego bari bihaye kuko byarangiye Oya itsinzwe.

Hashize iminsi mike u Rwanda ruvuye mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze. Mu kiganiro iri shyaka riherutse kugirana n’itangazamakuru tariki ya 5 Werurwe 2016, ryanenze muri rusange imigendekere yayo, rivuga ko ataciye mu mucyo. Muri rusange iri shyaka rivuga ko usanga nta guhangana kuba mu matora yo mu mu bihugu byo muri Afurika.

Green Party iherutse gusohora itangazo rivuga ko ibyo isaba Guverinoma y’u Rwanda gukora ngo amatora agende neza nibidakorwa, itazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2017.

Source:http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-yakuriwe-inzira-ku-murimo-ihindura-umuvuno

Umuyobozi wa Green Party ubwo yageza ubusabe ku Inteko Ishinga Amategeko