Depite Habineza yasabye ababyeyi kwigisha abana ibijyanye n’imyororokere mu kurwanya inda zitateguwe | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Depite Habineza yasabye ababyeyi kwigisha abana ibijyanye n’imyororokere mu kurwanya inda zitateguwe

Dr.Frank Habineza agaburira abana
Dr.Frank Habineza agaburira abana
Depite Frank Habineza yabwiye ababyeyi ko bagomba gushishikarira kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko ari yo nzira nyayo yo guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa cyangwa bagatera inda zitateguwe.

Iyo umubyeyi atinyutse kuganiriza umwana ku buzima bw’imyororokere, akamubwiza ukuri ntacyo amukinga bimufasha kwihitiramo no kwirinda ko hari abamushuka bagamije kumushora mu ngeso mbi.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’abagore mu Karere ka Nyarugenge, abagore barenga 1000 bahawe impamyabushobozi nyuma yo gusoza amahugurwa muri gahunda umuryango ni ingenzi yibanze ku buzima bw’imyororokere n’uburyo bwo kuganiriza abana. Yatanzwe na Duhamic Adri binyuze mu mushinga Dreams.

Nzamwita Patrick, umwe mu bafashamyumvire muri iyi gahunda umuryango ni ingenzi, yavuze ko aba bagore bahawe inyigisho zirindwi mu byumweru birindwi.

Avuga ko inyigisho bahawe zirimo intambwe yo kumenya umwana wawe, ubumenyi ngiro ku kuba umubyeyi mwiza, uruhare rw’umubyeyi ku kwigisha umwana ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’izindi kandi zirimo gutanga umusaruro.

Ati “Izi nyigisho ni ingenzi kuko nkurikije abo tumaze kwigisha, twabonye ababyeyi basobanukirwa uko bakwiriye kuba baganira n’abana babo, ugasanga baricuza uko babikoraga ndetse bamwe bakavuga ko n’ingaruka abana bahuye nazo nko gutwara inda zitateguwe zitari bubeho”.

Izi nyigisho zahereye ku babyeyi bafite abana bari hagati y’imyaka 10-14. Mukatoro Hasha, wo mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko zabafashije cyane kuko bigishijwe uko baganira n’abana babo batabahutaza.

Ati “Ubundi hari ibyo abana bajyaga batubaza tukagira isoni zo kubabwira nk’ababyeyi, rimwe na rimwe tukababeshya bakajya gushaka amakuru ahandi bakababeshya bikabagiraho ingaruka”.

Akomeza agira ati “Ubu twarabohotse, twaritinyutse tubasha kubwiza abana bacu ukuri tubagira inshuti zacu, ubu nta kibazo tugihura nacyo mu kurera abana bacu”.

Umuhuzabikorwa w’umushinga DREAMS, ukorana n’abakobwa basaga 6000 wa Dreams mu Karere ka Nyarugenge, Harushyabana Bernard, avuga ko abantu bose bakwiye kuzuzanya kugira ngo bubake umuryango utekanye.

Yagize ati “Impamvu turi aha twifatanyije n’igihugu muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore cyane n’uko twahaye abagore bo muri aka karere amahugurwa yitwa umuryango n’ingenzi mu kwizihiza uyu munsi cyane ko n’insanganyamatsiko yayo ivuga ko tugomba gufatana urunana kugira ngo twubake umuryango utekanye.”

Yongeyeho ko buri mwaka bakoresha asaga miliyoni 380Frw ndetse amenshi bayakoresha mu bijyanye n’uburezi.

Depite Frank Habineza yasabye abagore kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere kugira ngo babarinde guhura n’ibibazo birimo inda zitateguwe.

Yagize ati “Abanyarwandakazi bakwiye kwigisha abana umuco cyane cyane n’ibijyanye n’imyororokere kugira ngo abakobwa bamenye uko bajya birinda abantu baza kubashuka bakabatera ziriya nda zitateguwe n’abahungu kuko na bo baba bakwiye kubimenya.”

Mbere yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasuye Ibitaro bya Muhima bunahasiga amafaranga asaga ibihumbi 200 yo gufasha abarwayi baharwariye.

Abagore basoje amahugurwa kuri gahunda umuryango ni ingenzi bahawe impamyabushoboziSource:  http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-habineza-yasabye-ababyeyi-kwigisha-abana-ibijyanye-n-imyororokere-mu
Dr.Frank Habineza agaburira abana