DGPR Gahunda Politiki Ivuguruye Izibandwaho mu Matora y'Abadepite | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

DGPR Gahunda Politiki Ivuguruye Izibandwaho mu Matora y'Abadepite

DGPR Parliamentary Candidates 2018
DGPR Parliamentary Candidates 2018

ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI NO KURENGERA IBIDUKIKIJE MU RWANDA-DGPR

GAHUNDA POLITIKI IVUGURUYE YA DGPR KUVA 2017-2024

Ku nyungu rusange n’ejo hazaza heza

Tunejejwe no kubagezaho imbonerahamwe isobanura imigambi myiza Ishyaka ryacu rifitiye u Rwanda n’Abanyarwanda, iyi gahunda ifitanye isano n’iyo twemeje mu nama rusange duheruka, ariko ikaba yarakorewe ubugororangigo bufitanye isano n’ikigamijwe mu matora y’abadepite tugiye kujyamo mu kwa cyenda uyu mwaka wa 2018.

1.  UBUTABERA

1.1. UKO BIMEZE UBU

Iyo urebye ubutabera muri iki gihe haribyakozwe ariko inzira iracyari ndende,

  •  Nanubu hari abantu bafunzwe nta madosiye, abantu bafungiwe mu bigo byitwaTransit Centers mubuzima bubi, abantu kandi bakahamara igihe kirekire nta madosiye abafunga; haracyari n’abasivili bagifungirwa mu bigo bya gisilikare nta madosiye;
  • Kubijyanye n’uburyo bwo gutanga ibirego, abaturage biracyabagora kubera ko ibirego bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (iecms,efs),
  • Serivise yiswe IREMBO aho kugabanya ibibazo no kwihutisha serivise ahubwo yabisubije inyuma mu gihe umuturage yishyuriraga kuri Banki akajyana urupapuro yishyuriyeho (bordereau) agahita abona serivise bitamuruhije, ubu bimusaba gusiragira abanza kujya ku irembo akishyura serivise bamuhaye,agasubira kuri banki nyuma akajya kurukiko;
  • Igihembo cya avoka cyarazamuwe kigirwa 500.000frw kimwe n’icyabahesha b’inkiko b’umwuga. Ayo mafaranga ni menshi kubaturage, ntawabasha kuyigondera, bityo izo serivise zikaba ari intambamyi mu butabera.
  • Hari n’ikibazo cy’abacamanza bake aho umucamanza umwe aca urubanza wenyine ibi nabyo biteye impungenge kuko umuntu umwe ashobora kukwica cyangwa akagukiza.
  • Hari ikibazo gikomeye ubu mu Rwanda aho nta rukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’Itegekonshinga, ni inzitizi ku butabera,
  • Tugiye mu bugenzacyaha, kugeza ubu abantu benshi barundwa muri za gereza zidafite ubushobozi bwo kubakira kandi ugasanga iminsi itanu yahawe ubugenzacyaha ari myinshi yo gufunga umuntu dore ko usanga benshi baba bafungiwe amakosa mbonezamubano (cas civil)
  • Hari na gereza zo mu mirenge zitemewe n’amategeko,
  • Hari ikindi kibazo cyo kwirukana abayobozi b’inzego z’ibanze mu buryo butanyuze mu mategeko, ibyitwa kwegura ku bushake; iki kibazo kimaze kuba agatereranzamba,ntibihuye n’ubutabera twifuza,
  • Hari n’abayobozi bashora Leta mu manza bikaba byarabaye indirimbo ariko ntibibonerwe umuti.

1.2. IBYO TUZAKORA

  • Tuzaharanira ko u Rwanda ruba igihugu cyubahiriza amategeko, uburenganzira bwa muntu, amategeko mpuzamahanga ndetse no kugira ubutabera busesuye kuri bose ;
  • Ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa, tuzashyiraho amategeko anoze habe hari ibihamya bihagije by’ukekwaho icyaha mbere yo gufungwa;
  • Ku bijyanye n’itangwa ry’ibirego bishingiye ku ikoranabuhanga, tuzashyira ICT CENTER muri buri kagari;
  • Ibihembo by’abunganizi mu mategeko ndetse n’abahesha b’inkiko, tuzasaba ko biva 100.000 kugeza kubihumbi 500.000 hashingiwe kubyiciro by’ubudehe.
  • Tuzashyiraho itegeko rishyiraho ikigega gifasha abakwiriye ubufasha mubyamategeko.
  • Tuzavugurura amategeko agena ibihembo by’abunganizi mu by’amategeko (Avoka) bagabanyirizwe imisoro batanga,
  • Tuzaharanira ko urukiko rw’ikirenga rugira ubudahangarwa dukureho itegeko ritanga uburenganzira bwo kujuririra ibyemezo byarwo kurwego rw’umuvunyi;
  • Tuzashyiraho urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko-nshinga.

2. KURWANYA JENOSIDE

2.1. UKO BIMEZE UBU

Kurwanya jenoside: harakazi kakozwe, ariko haracyari imanza na nubu zaciwe na gacaca zitararangizwa. Kubahari abakoze jenoside bakidegengembya mu mahanga ndetse hakaba hakirangwa ingengabitekerezo yajenoside hamwe na hamwe.

2.2. I BYO TUZAKORA

  • Tuzashyira imbaraga mu kwihutisha amadosiye y’abacyekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bakidengembya mu mahanga hongerwe umubare w’impapuro zibashakisha (avis de recherche) mu rwego mpuzamahanga,
  •  Kubufatanye na CNLG tuzashyiraho uburyo bwihuse, hakoreshejwe ikoranabuhanga, kubantu bakatiwe n’inkiko gacaca basabye gusubirishamo izo manza ku bataranyuzwe n’imyanzuro y’Inkiko Gacaca kandi n’itegeko ribigena rirusheho kunozwa.
  • Ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside, hazashirwaho imbaraga mu gushishikariza inzegozitandukanye n’amashyirahamwe hatangwa ibiganiro mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, hongerwe n’ibitabo by’amateka y’uRwanda asobanutse byigisha uburere mboneragihugu.
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigo gifasha mubujyanama bw’abagira ihungabana cyangwa ihahamuka bitewe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,
  • Tuzongerera ubushobozi urwego rw’ububanyi n’amahanga hakorwe amasezerano ku bihugu byinshi yo guhererekanya abanyabyaha kugirango abakoze Jenoside bakidegembya batabwe muriyombi bazanwe mu Rwanda baburanishwe,
  • Tuzashyiraho itegeko rishyiraho ikigega gifasha cyangwa gishimira abatanga amakuru bavuga aho imibiri yinzirakarengane yatawe, icyo kigega kandi kizajya giha agahimbazamusyi abatunze agatoki abakoze Jenoside bakidegembya yaba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.
  • Tuzashyiraho itegeko rivugurura imikorere yikigega gifasha abacitse kw’icumu tugamije gusaba ababigizemo uruhare gutanga amafaranga mukigega yaba abanyarwanda cyangwa, abanyamahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga yarebereye.

3. UBURENGANZIRA BWA MUNTU

3.1. UKO BIMEZE UBU

  • Amagereza y’u Rwanda afite abafungwa benshi kandi bariyongera cyane,
  • Kuba abafungwa bategerezwa uturere batuyemo
  • Haracyari ikibazo cy’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bya Politiki, itangazamakuru ry’igenga nta bushobozi nu bwisanzure rifite neza,
  • Haracyari ikibazo cy’inzego za Leta zivanga mu miyoborere y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Leta n’amadini.

3.2. IBYO TUZAKORA

  • Mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza tuzashyiraho itegeko ryongera ibikorwa bya TIG aho zikorerwa muri buri Karere,
  • Tuzashyiraho itegeko ry’uko abahamijwe n’inkiko kubyaha bito bajya bakora ibihano nsimburagifungo cyangwa bagatanga ingwate z’amafaranga nkuko mu bihugu byateye imbere bikorwa. Iyi politike ikazagabanya umubare mwinshi mu magereza,
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ibigo byinshi ngororamuco bizajya bitanga n’ubumenyi-ngiro kubabirimo hajyeho ikigo cy’igihugu kibishinzwe dore ko byagaragaye ko ikigo cy’ i WAWA kidahagije kandi nabaharangije ntibakurikiranwa kuburyo bukwiye,
  • Ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, tuzashyiraho uburyo buhamye bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo no kuvuga icyo ushaka, ariko hirindwa imvugo zishora abantu mu macakubiri,
  •  Tuzashyiraho itegeko rishyiraho ikigega gifasha itangazamakuru kwiyubaka cyane cyane iryigenga,
  • Tuzashyigikira itangazamakuru ryigenga, rihabwe ubushobozi ndetse habeho isaranganywa ry’amasoko ya Leta mu bijyanye no kwamamaza, hashyirweho gahunda zifasha itangazamakuru ryigenga,hanatangwa uburenganzira mu gutangaza inkuru mu bwisanzure, hakorwe n’amavugururwa agenga itangazamakuru,
  • Tuzashyiraho itegeko riha komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ubushobozi ndetse n’abakozi,
  • Tuzarwanya ruswa n’akarengane mu nzego zitandukanye, ndetse duharanira ko itegeko rishingiye ku ifunga n’ifungurwa ryubahirizwa mu gihugu,
  • Kubijyanye no gusiragiza abafungwa, tuzashyiraho umurongo unoze w’aho umugororwa ashyirwa muri gereza yegeranye n’umuryango we kandi kubahanishijwe ibyaha bidakomeye bazajya bahabwa umwanya wisanzuye wo gusurwa n’imiryango yabo atari ukumarana agahe gato,
  • Tuzashyiraho itegeko ry’uko ku bagororwa bageze mu zabukuru n’abandi bafite indwara zidakira hazajya hakorwa ibarura n’ijonjora bitewe nuko bitwaye mu gihano bakatiwe kandi bakaba baramaze kwicuza icyaha barekurwa by’agateganyo bakarangiriza mu miryango yabo igihano gisubitse,
  • Tuzaharanira ko haba ubwisanzure mu mikorere y’imiryango itegamiye kuri Leta igamije uburenganzira bwa muntu n’amadini hashyirweho na gahunda yo kuyongerera ubushobozi,

4. IMIYOBORERE MYIZA

4.1. UKO BIMEZE UBU

  • Gahunda za Leta zigwa gitumo abaturage hatabayeho kubategura no kugira uruhare mu bibakorerwa. Hamwe na hamwe, mutuelle de santé aho nanubu abaturage bacibwa mu masoko n’ahandi bashaka kubona service ngo ntibafite mutuelle bakamburwa imitungo yimukanwa ku mbaraga kandi umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, gahunda y’imihigo iri mumagambo kuburyo ushaka resultat ukayibura,
  • Itotezwa ry’abazunguzayi ritarabonerwa umuti aho gushakaigisubizo ahubwo hagashakwa imyanzuro ikakaye yo kubahutaza,
  • Abanyarwanda bamwe bahabwa serivise hashingiwe ku ishyaka barimo,
  • Akagali niko gafite abakozi bake, badafite ubushobozi, aho inzego zibanze zitihagije mu gufata ibyemezo bireba abaturage bitemejwe n’inzego z’umutekano,
  • Haracyari ikibazo cya bitugukwaha mu nzego z’ibanze kandi ariho services nyinshi abaturage bakenera zibarizwa,
  • Hari ikibazo cyokuba mu itorero ry’igihugu hamwe na hamwe hakorerwa icengezamatwara ry’Ishyaka riri ku butegetsi.

4.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho politiki y’imiyoborere ihamye yo kumenyesha abaturage ibigiye kubakorerwa ndetse no kubagisha inama no gufatira hamwe ibyemezo,
  • Tuzashyiraho gahunda ihamye ihesha utugali ubushobozi kuburyo Akagali kazaba gafite abakozi 4, tuzashakira abayobozi b’utugali za moto mu rwego rwo kwihutisha no kunoza akazi, hazategurwa kandi igihembo ku bayobozi b’imidugudu mu rwego rwo gukuraho ruswa ibabarirwamo
  • Tuzanoza itegeko rirebana n’Itorero ry’Igihugu, tunashyireho gahunda ihamye itagize aho ihuriye n’icengezamatwara ry’ishyaka runaka.

5. UMUTEKANO N’UBUSUGIRE BW’IGIHUGU

5.1. UKO BIMEZE UBU

Ku bijyanye n’umutekano w’igihugu, haribigomba kunozwa:

  •  Kuba hakiri ubushotozi ku mipaka y’uRwanda,
  • Kuba haraswa abafungwa bagerageje gutoroka abacungagereza,
  • Kuba nanubu harabantu baburirwa irengero kandi ababigizemo uruhare ntibakurikiranwe ngo babiryozwe,
  • Ubwicanyi mungo,
  • Kuba umushahara w’abapolisi n’abasilikare ukiri hasi cyane ukurikije igiciro cyo ku isoko uko kigenda kizamuka kandi izi nzego zikora akazi kavunanye,
  • Ikibazo cy’ubufasha bw’intica ntikize buhabwa abavuye kurugerero.

5.2. ICYO TUZAKORA

Nta mutekano, nta majyambere kandi umutekano n’ingenzi mu miyoborere y’igihugu,

  • Tuzashyiraho kandi duharanire ko habaho amategeko abungabunga ubusugire bw’igihugu,
  • Ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro, tuzashyiraho amategeko akaza umutekano ku mbibi z’u Rwanda hakoreshejwe ibyuma by’ikoranabuhanga rigezweho,
  • Tuzashyiaraho amategeko agamije ibiganiro kumitwe yitwaje intwaro hagamijwe gushyira intwaro hasi no kubinjiza m’ubuzima busanzwe cyangwa kubabyifuza bagakomereza mu Ngabo z’Igihugu,
  • Tuzashyiraho amategeko ateza imbere umubano mwiza n’amahanga duhereye ku bihugu duturanye kugira ngo inkuta zose zitubuza gusabana no guhahirana zivanweho, hazongerwa abapolisi ku rwego rw’utugali mu gukumira ababurirwa irengero.
  • Kubijyanye n’impfu za buri munsi z’abafungwa, abashinzwe umutekano bazongererwa ubumenyi bahabwe n’ubushobozi kuburyo igihe umufungwa atorotse bashobora kumufata mu bundi buryo kurasa akaba aricyo gisubizo cyanyuma kandi hifashishijwe uburyo bw’amasasu atica (rubber bullets),
  • Kubantu baburirwa irengero, tuzashyiraho amategeko aha ubushobozi police ariko babe babazwa n’Inteko Nshingamategeko maze nabo babitangire ibisobanuro,
  • Tuzavugurura amategeko azamura umushahara w’abasilikare n’abapolisi dushingiye ku biciro by’ifaranga uko rihagaze ku isoko,
  • Tuzashyiraho itegeko rigena Inama nkuru y’Igihugu y’umutekano (National Security Council-Conseil National de Securité) uru rwego rukazafasha inzego za gisivile n’inzego za gisirikare gufatanya gukemura no gukumira ibibazo by’umutekano n’abasivile babigizemo uruhare,
  • Tuzashyiraho itegeko rikumira inzego z’umutekano kutivanga m’ubutegetsi bwite bwa Leta mugufata ibyemezo,
  • Tuzashyiraho itegeko ryo kwongera ubushobozi bw’igisirikare cyacu mukurinda umutekano w’igihugu n’imbibi zacyo ndetse tubongerere ubushobozi bwo kubungabunga umutekano mpuzamahanga(International peace keeping operations),
  • Tuzashyigikira Politike yo kubakira abasirikare ndetse n’abapolisi amacumbi bareke kurara mumahema cyangwa ku gasozi,
  • Tuzashyigikira Politike ihesha abanyarwandakazi kugira uruhare mu bikorwa byo gushaka amahoro, no kubungabunga umutekano,
  • Tuzashyiraho Politike iha abasirikare n’abapolice bavuye kurugerero bahabwe amasomo y’imyuga inyuranye kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe bagire imibereho myiza,
  • Tuzashyiraho Politike iteza imbere umutekano w’abanyagihu kurusha umutekano w’imbibi,
  •  Tuzashyiraho amategeko n’ingamba zizatanga umutekano n’ubuziranenge kubiribwa,
  • Tuzashyigikira gahunda zongera umubare w’abapolisi hagamijwe gucunga umutekano mumidugudu n’utugali aho gukoresha abasirikare,
  • Tuzaharanirako habaho amategeko ashyigikira ubufatanye kuri buri rwego rw’umutekano ndetse n’abasivile kugira ngo umutekano ubungabungwe,
  • Tuzavugurura itegeko rigena imikorere y’abashinzwe umutekano mumidugudu (Irondo) hagamijwe umutekano wabo bashinzwe kurinda aho gukora hagamijwe inyungu zabo gusa.

6. ITANGAZAMAKURU

6.1. UKO BIMEZE UBU

  • Itangazamakuru ryo mu gihugu cyacu nta bushobozi ndetse n’ubwisanzure rifite, kandi ibinyamakuru byigenga bimaze gufunga imiryango ari byinshi bitewe nuko ntabuvugizi buhagije ribona;
  • Amasoko ya leta biragoye ko itangzamakuru ryigenga riyabona, yihariwe n’ibitangazamakuru bya Leta;
  • Kuba kandi nta Ministeri ishinzwe itangazamakuru ngo ikore ubuvugizi no guhuza ibikorwa byaryo; ibyo byose bituma itangazamakuru ridindira kandi bikaba n’intambamyi y’itangazamakuru.

6.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzaharanira ko habaho Ministeri y’Itangazamakuru.
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigega gitera inkunga itangazamakuru ryigenga (Rwanda Media Development Fund).
  • Tuzavugurura Itegeko rigenga itangazamakuru ritange uburengazira n’ubushobozi buhagije.

7. IMIKINO N’IMYIDAGADURO

7.1. UKO BIMEZE UBU

  • Politiki y’imikino n’imyidagaduro iri hasi :
  • Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ntirenga umutaru, mu Rwanda nta mashuri ahagaije yigisha football,
  • Ku murenge nta mukozi ushunzwe imikino n’imyidagaduro urahir ngo ahuze ibyo bikorwa byose bikaba ar’imbogamizi kandi bishobora no gukurura urubyiruko kwiroha mu biyobyabwenge.

7.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzongerera ikipe y’igihugu Amavubi ubushobozi aho tuzashyira imbere abatoza b’abanyarwanda ;
  • Tuzaharanira ko habaho amakipe yigisha football muri buri Ntara;
  • Tuzashishikariza abashoramari gushora imari muri football n’indi mikino n’imyidagaduro;
  • Tuzashyiraho itegeko rishira kuri buri murenge umukozi ufite mu nshingano imikino n’imyidagaduro, kandi tuzashyira muri buri kagali ikibuga cy’umupira w’amaguru n’indi mikino;
  • Tuzashyiraho ishuri rya muzika n’ubuhanzi (Music and Art) muri buri karere;
  • Tuzubaka Stade Olympique muri buri Ntara ikazaba ifite aho gukorera imikino n’imyidagaduro;
  • Tuzashishikariza abikorera kugiti cyabo gushora imari mu bikorwa by’imikino n’imyidagaduro;
  • Tuzashyiraho amashuri yigisha iby’imikino n’imyidagaduro muri buri Karere;
  • Tuzashyiraho gahunda y’integanyanyigisho mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku mikino n’imyidagaduro.

8. UBUTAKA

8.1. UKO BIMEZE UBU

  • Itegeko ry’ubutaka ribangamiye abaturage b’u Rwanda cyane:
  •  Amategeko ariho yambuye abaturage ubutaka, baba abakode, buhinduka ubwa Leta;
  • Ahakagombye kugira akamaro hafi ya hose (imisozi miremire, inkengero z’ibishanga, ibikombe by’imisozi) hagizwe mu manegek;
  • Mu gihugu gito nk’icyacu, cy’imisozi mireremire, gifite abaturage biyongera ku muvuduko muremure, aho guturwa hemewe ntihahagije;
  • Urubyiruko ntirubona uko rwiteganyiriza aho rutura kuko ubutaka bw’icyaro ahenshi ntiharagenwa imikoreshereze yabwo, iyo bubatse barasenyerwa ngo ntibyemewe kuhubaka cyangwa ngo nta gishushanyo kirahagenerwa.

8.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzasuzuma itegeko rigenga politiki y’ubutaka mu Rwanda hagamijwe ivugururwa rishyingiye ku bitekerezo by’abaturage.
  • Tuzashyiraho itegeko rikuraho umusoro w’ubutaka rigasubiza abenegihugu uburenganzira ku butaka.
  • Tuzasuzuma, tugamije gushyiraho itegeko rivugurura ibyiciro by’ubutaka kugirango hongerwe ubuso bwo guturaho.
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikorwa ry’igishushanyo mbonera k’ubutaka bwose bw’igihugu kuburyo buri kagali kagira ahagenewe guhinga n’ahagenewe kubakwa.

9. GUTEZA IMBERE UMURIMO

9.1. UKO BIMEZE UBU

Politike yo guteza imbere umurimo yaradindiye dore ko ibivugwa byose bihera mu magambo kuko m’ urubyirukohari abashomeri benshi.

Amasoko ya Leta ndetse n’utuzi biracyavugwamo ruswa n’icyenewabo.

9.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho amategeko anoza politiki y’igihugu yo kwihangira umurimo, hashyirweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guhanga umurimo kinahuza abashomeri n’abafite akazi (Rwanda Employment Agency) kizakemura gahunda zose zirebana n’umurimomuri buri Karere;
  • Tuzashyiraho itegeko rishyiraho ibihano bikarishye mu kurwanya ruswa, icyenewabo no gukingira ikibaba mu itangwa ry’akazi.
  • Tuzashyiraho Politike igena uburyo ibigo by’abikorera byagira uruhare mu guhuza abafite akazi n’abagakeneye mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

10. UBWITEGANYIRIZE

10.1. UKO BIMEZE UBU

Kugeza ubu politiki y’ubwiteganyirize hari byinshi inengwa. Abageze mu zabukuru bahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize y’intica ntikize nubwo hari duke twongereweho vubaha atajyanye n’ibiciro biri ku isoko cyane cyane ry’ibiribwa; ahubwo ugasanga imisanzu bagiye bizigamira igenda yubaka amazu adafite abayakoreramo.

10.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho itegeko rigena inyungu abateganyirizwa bazajya bagira ku nyungu ziva mu mishinga ikorwa n’isanduku y’ubwiteganyirize y’abakozi.
  • Tuzashyiraho itegeko ryemerera abageze mu za bukuru kugira ikigega cy’imari kibagenewe (Pension Saving Scheme) aho bazajya babona n’inguzanyo k’umushahara  bashobore no kwikorera imishinga mito ibyara inyungu.
  • Tuzashyiraho itegeko rivugurura ibijyanye n’amafaranga y’ubwiteganyirize abageze mu zabukuu babona, kugirango ajyane n’ibiciro biri ku isoko.

11. UMUCO

11.1. UKO BIMEZE UBU

  • Haracyariho ibibazo. Mu Itorero ry’ Igihugu aho ryigisha gahunda z’Ishyaka aho kuba itorero ry’igihugu. Ururimirw’ Ikinyarwanda ruri gucika mu mashuri.
  • Mubahanzi haracyariho imyambarire idahuye n’umuco nyarwanda aho biyambarira uko bishakiye ubwambure bwabo buri hanze cyane cyane mugihe basohora amashusho y’ibihangano byabo.

11.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzavugurura gahunda y’itorero ry’igihugu kugira ngo rye kuba umuyoboro w’icengezamatwara ry’imitwe ya Politiki runaka ahubwo ribe umusingi wo kwigisha no gusigasira umuco nyarwanda.
  • Tuzashyiraho gahunda yo kwigisha ururimi gakondo rw’ikinyarwanda mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.
  • Tuzashyiraho itegeko rigena inzu ndangamurage muri buri Karere (Museum).
  • Tuzashyiraho itegeko rihana umuhanzi wese ugaragaye yambaye imyenda yurukozasoni yaba ku mashusho cyangwa aho bashyirira hanze ibihangano byabo.

12. UBUREZI, UBUSHAKASHATSI N’IKORANABUHANGA

12.1. UKO BIMEZE UBU

Iyo uvuga uburezi mu Rwanda uba uvuga ibibazo byinshi:

  • Imibereho ya mwalimu ikiri hasi cyane, amashuri ari kure yaho abanyeshuri baturuka, amashuri n’inzu zikorerwamo ubushakashatsi (Laboratories) bidahagije,
  • Abanyeshuri baza kwiga batabonye ifunguro rihagije, ku ishuri ibyo bikagira ingaruka nini ku ireme ry’uburezi,
  • Politiki yiswe iyuburezi kuri bose yimura umunyeshuri watsinze n’uwatsinzwe; aho abarimu barera abanyeshuri nta gitsure,
  • Amafaranga y’ishuzwa mu mashuri abanza yiyongera cyane kandi havugwa ko ari ubuntu,
  • Ibigo byigenga biri gufunga umusubizo kubera kubura abanyeshuri bitewe n’impamvu leta yagombye kubonera umuti.

12.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho Politike ihamye  yo guteza  imbere Ireme ry’Uburezi twongera imbaraga m’ubushakashatsi ndetse n’imibereho myiza ya mwalimu harimo kumwongerera umushahara ujyanye n’igihe;
  • Hazabaho kandi n’isaranganya ry’ama laboratoires, hazashyirwaho amategeko agena imyigire n’imyigishirize anozekuburyo umunyeshuri yiga yumva ko gutsindwa bishobora kumugiraho ingaruka nko gusibizwa n’ibindi kuburyo biga bashyizeho umwete. Politiki y’imyuga izatezwa imbere hajyeho umushinga ngoboka wo gushyigikira amashuri y’imyuga mu kubona ibikoresho;
  • Tuzashyira muri buri Umurenge amashuri y’imyuga hashyirwemo amashami ajyanye n’ibyo abatuye muri ako gace bakeneye byabateza imbere (centres d'enseignement rural et artisanal intégré);
  • Tuzita cyane kuri gahunda yo kuringaniza agaciro ko kwigisha mu ndimi z’igifaransa n’icyongereza n’ikinyarwanda ndetse n’andi masomo aho umunyeshuri urangije icyiciro cya Secondaire runaka aba afite ubumenyi bungana nurangije kururwo rwego nubwo ibigo byaba bitandukanye kubera gahunda y’uburezi ihamye, idahindagurika kandi nziza.
  • Tuzashishikariza ababyeyi kwita k’uburere bw’abana babo.

13. URWEGO RW’UBUVUZI

13.1. UKO BIMEZE UBU

  • Hari indwara zikomeje kugaragara kandi zizahaza abanyarwanda: umutima, cancer, diabete, umuvuduko w’amaraso;
  • Hari imirire mibi nayo igenda irushaho kwiyongera umunsi ku munsi ikagira ingaruka y’imikurire mibi ku bana ndetse n’impfu za hato na hato.
  • Hari ikibazo cyo kugwingira kw’abana;
  • Amashuri makuru yigisha kuvura ni make.

13.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigo mbonezamirire kuri buri kigo nderabuzima (poste de santé) muri buri kagari duhereye ahagaragara imirire mibi;
  • Tuzashyiraho gahunda yo kugeza amavuriro (HEALTH CENTRE) muri buri kagari mu gihugu:
  • Tuzashyiraho integanyanyigisho ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere mu mashuli abanzan’ayisumbuye;
  • Tuzashyiraho integanyanyigisho ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere mu mashuli abanza n’ayisumbuye;
  • Tuzashyiraho politike yongera amashuri makuru yigisha ubuvuzi n’ububyaza.

14. UBWISUNGANE N’UBWISHINGIZI BW’INDWARA N’IMITANGIRE YA SERVICE

14.1. UKO BIMEZE UBU

  • Ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza buracyari buke;Imikorere ya Mutuel iracyagora imiryango ikennye;
  • Haracyagaragara abakozi ku mavuriro atandukanye barangarana ababagana;
  • Imiti iracyari mike cyane cyane ku bakoresha mutuel, bigatuma igurirwa kubikorera kandi umuturage ntasubizwe amafranga.

14.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzanoza itegeko ry’ubwisungane mu kwivuza kugirango umuturage wishyuye Mutuelle de santé ahabwe service yihuse kandi hashakwe abaganga b’inzobere ku ndwara zitandukanye bahagije;
  • Hazavugururwa imikorere ya mutuel ku buryo ubwishyu bwajya butangwa buri muntu ukwe nundi ukwe;
  • Tuzashiraho itegeko rihana abakozi b’amavuriro batanga servise mbi kandi hahugurwe;
  • Tuzashyiraho itegeko riteza imbere ubuvuzi bwa Gakondo dushishikariza abanyarwanda gukunda imiti ituruka iwabo kuruta ikorerwa hanze kandi tuvugurure neza politiki n’amategeko y’ubuvuzi bwa gakondo;mvura nkuvure;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigega cya leta gishinzwe gutera inkunga abafite ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé) byabaye ngobwa ko bajya kwivuriza hanze y’urwanda kuko byagaragaye ko ari bo bakunzekugerwaho n’ingaruka nyinshi mu gihe boherejwe kwivuriza hanze;
  • Tuzashyiraho itegeko ryorohereza abikorera gukora inganda zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (pharmaceutical industries).

15. UBUKUNGU

15.1. UKO BIMEZE UBU

  • Nkuko bigaragarako Politiki y’imisoro mu Rwanda ikigaragaramo ibibazo by’umwihariko imisoro ku bukode bw’amazu, imisoro ku bukode bw’amasambu n’imisoro ku bacuruzi bato;
  • Imisoro ishoreranye ku gicuruzwa kimwe. Urugero: Gusoresha igiti,amakara,imbaho, itwarwa ryabyo, icuruzwa ryabyo n’ibindi.
  • Haracyagaragara kandi ikibazo cy’ibihano n’amande bihabwa abasoreshwa bakerewe gutanga imisoro kandi rimwe na rimwe biba byatewe n’impamvu zitabaturutseho;
  • Haracyagaragara amoko y’imisoro myinshi idafite amategeko n’amabwiriza ayigenga. Urugero: KVCS yishyuza imodoka aho zihagarara kumazu y’ubucuruzi kandi ayomazu banyirayo basorera ubwo butaka bagasorera ibicuruzwa byabo.

15.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigo cyigenga gihuza abasoreshwa na RRA kikazaba gishinzwe kwakira ibibazoby’abasoreshwa ku buryo mu gihe habayeho guhohoterwa ku musoreshwa cyangwa atanyuzwe n’ibyemezo byamufatiwe azajya yitabaza icyo kigo nkemurampaka;
  • Tuzashyiraho itegeko ryo gusoresha bitewe n’ubushobozi bw’usoreshwa (progressive taxation);
  • Tuzateza imbere ubucuruzi kurwego mpuzamahanga tugamije kongera ubukungu bw’igihugu cyacu;
  • Tuzavugurura itegeko rijyanye n’amafaranga atangwa aho ibinyabiziga bihagarara kuburyo hagenwa noneho imodoka zihagarara kumaduka n’ahandi hubucuruzi ntizishyure amafaranga.

16. IMISHAHARA

16.1. UKO BIMEZE UBU

Mu Rwanda haragaragara ikibazo cy’ubusumbane mu mishahara gikabije aho usanga hari ikinyuranyo kininihagati y’umushahara uhabwa abayobozi bakuru ba leta n’uhabwa abakozi bo mu nzego zo hasiaho usangaumushahara uhabwa aba bakozi utajyanye n’ibiciro ku isoko.

16.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho itegeko rigena umushahara fatizo k’umukozi (minimum wage) usobanutse;
  • Tuzagabanya imishahara y’ikirenga ihabwa abayobozi bakuru ba leta;
  • Tuzongera umushahara w’abakozi mu nzego zo hasi ku kigero cya 1/10 (urugero directeur mukuru ufite amafaranga 1,000,000 y’umushahara, umukozi wo hasi azabe ahembwa amafaranga 100,000).
  • Tuzashyiraho itegeko ryemeza isuzuma n’ivugurura ry’imishahara ugereranije n’ibiciro byo ku isoko buri myaka itanu.

17. UBWIKOREZI

17.1. UKO BIMEZE UBU

Politike y’ubwikorezi iracyafite ingorane nyinshi cyane:

  • Kuba imihanda idahagije,
  • Nta buryo buhagije bwo gutwara abantu n’ibintu mumazi,
  • Kuba hari kwiharira amasoko ku masosiyete Leta ifitemo imigabane;
  • Hariho ikibazo cyo kugenera imihanda bamwe na bamwe ugasanga ba rwiyemezamirimo haraho batemerewe gushyira ubucuruzi bwubwikorezi bw’abantu (Monopolisation),
  • Ubwikorezi buracyagaragaza ikibazo cyane kukiguzi gihenze cy’ibikomoka kuri Petrol, usanga ibihugu duhana imbibe Petrol igura amafaranga make kandi yaranyuze mu Rwanda ijya muri ibyo bihugu,
  • Haracyariho ibibazo mumakoperative y’abamotari, usanga ntanyungu babonakumisanzu baba baratanze cyangwa ngo ayo mafaranga agire icyo afasha umuryango w’umumotari wapfuye mugihe c’impanuka.

17.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho Politike yongerera ubushobozi ama Koperative ashobore gukora no gutunganya imihanda neza;
  • Tuzasana umubare mwinshi w’amateme n’ibiraro mu gihugu mu rwego rwo guteza imbere iterambere n’ubuhahirane;
  • Tuzahanga imihanda mishya ihuza imirenge n’uturere;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena igabanywa ry’umusoro wakwa kubinyabiziga bitumizwa mu mahanga kugirango na rubanda ruciriritse rubashe kwigezaho imodoka, tunagabanye imodoka zishaje zihumanya ikirere;
  • Tuzashyiraho Poltiki yo gukwirakwiza amato mato n’amanini agezweho mu biyaga binini n’ibito mu Rwanda, hashyirweho n’amashuri yo gutoza abadereva b’amato mu rwego rwo kugabanya impfu zo mu mazi no kwihutisha iterambere abo badereva bashirirweho n’impushya zo gutwara ayo mato (permis deconduire);
  • Hazashyirwaho umurongo w’isaranganya ry’imirimo n’amasoko y’ubwikorezi kandi habe koroherezwa kubashoramari bato bifuza gushora imari mu bwikorezi ;
  • Tuzorohereza abatwara imodoka z’abagenzi (twegerane) kugira ngo bashobore gukora akazi kabo batavangirwa na Societe za Leta zitwara abagenzi ;
  • Tuzashyiraho itegeko rigabanya imisoro kubikomoka kuri Petrol, ibyo bizorohereza ubucuruzi muri rusange ;
  • Tuzashyiraho itegeko ngenga rigena uburyo bwitumizwa ry’imodoka zikoresha ibikomoka kuri Petrol nke ndetse n’imodoka zidakoresha na gake ibikomoka kuri Petrol ahubwo hinjizwe izikoresha amazi cyangwa izikoresha ingufu zikomoka kuzuba ;
  • Tuzashyiraho itegeko rivugurura imikorere y’amakoperative y’abamotari n’imikoreshereze y’imisanzu batanga ndetse igihe bakoze impanuka ayo mafaranga akagoboka imiryango yabo,
  • Tuzashyiraho itegeko ryongera imodoka nini zitwara abantu bicaye gusa kuburyo batagenda bahagaze nkuko bimeze ubu, abagabo n’abagore bagenda bahagaze basobekeranye nta gutandukanya abana n’abakuze.

18. GUTEZA IMBERE URUBYIRUKO

18.1. UKO BIMEZE UBU

Haraboneka ubushomeri bwinshyi n’ubumenyi bucye mu rubyiruko hamwe n’ubufasha bucye mu kuzamuraurubyiruko hirya no hino mu gihugu. Hamwe nahamwe guhanga imirimo kuracumbagira. Ikorana-buhanga rijyana imirimomyishi kurusha ihangwa ryayo mu rubyiruko.

18.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzahyiraho ikigega kizatera inkunga umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’urubyiruko bigaragaye ko bafite impano y’umwihariko ndetse gitange n’inguzanyo ku makoperative n’ibigo byishoramari by’urubyiruko;
  • Tuzashyiraho Politike ishyiraho umukozi ushinzwe urubyiruko k’urwego rw’umurenge;
  • Tuzashyiraho gahunda yo kwongera ubumenyi no kwigisha imyuga urubyiruko kugira ngo bihangire imirimo biboroheye;
  • Tuzashyiraho amategeko yorohereza abikorera agamije kugabanya ubushomeri murubyiruko buve kuri 11% bugere kuri 5%;
  • Tuzashyiraho Banki y’amakoperative (Coperative Bank of Rwanda) izafasha gutanga inguzanyo ku makoperative y’abanyarwanda cyane cyane ay’urubyiruko;
  • Tuzakuraho imisoro ku mishinga mishya y’urubyiruko mugihe cy’imyaka ibiri;
  • Tuzashyiraho Centres zigisha siporo n’imyidagaduro ndetse no kuyikoreramo muri buri murenge;
  • Tuzashyiraho itegeko rivugurura BDF kugira ngo urubyiruko ruhabwe inguzanyo nta ngwate zisabwe kugira ngo habe itandukaniro na Bank.

19.UBUCURUZI

19.1. UKO BIMEZE

Haraboneka ibibazo binyuranye mu bucuruzi:

  • Ubumenyi n’ubushobozi buke,
  • Imisoro myinshi n’ibihano binyuranye kandi byinshi,
  • Inguzanyo zitoroshye kubona na politiki zitanoze,
  • Hariho ikibazo cya Leta yivanga mubucuruzi ndetse n’amashyaka ya Politiki, ibyo bikagira ingaruka ku ipiganwa ry’amasoko, aho ahabwa abavuga rikijyana,
  • Haracyariho ikibazo cy’ingutu cyo kwikubira. Aho usanga ikigo runaka gihabwa amasoko buri gihe, abandi bakayabura. Urugero:(mu bwikorezi) imihanda ikoreshwa n’imodoka zitwara abantu, yahariwe bamwe gusa.

19.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho Politike izafasha abikorera ku giti cyabo kugira ngo bongererwe ubushobozi k’umusaruro babonaga bityo bagurishe no mumahanga;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena, rigateza imbere inganda ziciriritse n’izihambaye ariko zidahumanya ibidukikije (green and clean industries);
  • Tuzateza imbere inganda zitunganya ibivuye mu bihingwa (Agro-processing industries) n’umutungo wo mu butaka(mineral processing industries);
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ibigo by’ubucuruzi (Banki) iteza imbere ibyinjira n’ibisohoka (EXPORT-IMPORT BANK) zigamije korohereza abacuruzi;
  • Tuzashyiraho politike yoroherereza ba rwiyemeza mirimo habeho ipiganwa riciye mumucyo kandi ibigo bya Leta bye kwemererwa kujya mumapiganwa,
  • Tuzashyiraho uburyo kandi bworohereza ba rwiyemezamirimo bato kujya mumapiganwa yamasoko cyangwa bafatanye na barwiyemeza mirimo bafite amafaranga menshi ariko badashyirwaho amananiza.

20. UBUKERARUGENDO

20.1. UKO BIMEZE

  • Haracyariho ibikorwa remezo bike by’ubukerarugendo,
  • Abashoramari bake,
  • Abenegihugu kutitabira gusura u Rwanda n’ibyiza byarwo n’ibiciro biri hejuru mu gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

20.2. ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho politike igamije kongera  ibikorwaremezo biteza imbere ubukerarugendo ndetse ryorohereza abikorera kugiti cyabo kugira ngo babone agahimbazamusyi kandi banagabanirizwe imisoro ndetse abikorera babone inguzanyo muburyo bworoshye igihe bifuza gushora imari mubukerarugendo,
  • Tuzashyiraho politike iteza imbere ubukerarugendo bwubahiriza gahunda yo kurengera ibidukikije (Eco-tourism),
  • Tuzashyiraho gahunda yorohereza abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda ndetse tuvugurura ibiciro byubukerarugendo,
  • Tuzashyiraho itegeko ryongera amafaranga afasha abaturage baturiye ibikorwa by’ubukerarugendo,
  • Tuzashyiraho itegeko ryorohereza abashoramari bifuza kongera ahantu hasurwa cyangwa ibikorwa by’ubukerarugendo harimo no mumujyi wa Kigali (ZOO).
  • Tuzashyiraho politike ishyiraho ikigega gifasha abanyeshuri barangije amashuri y’ubukerarugendo n’abandi bifuza gushora imari mubukerarugendo.

21. IBIKORWAREMEZO

21.1. UKO BIMEZE

  • Haraboneka imihanda mike kandi n’ihari imyinshi ntitunganije,
  • Amazi adahagije,
  • Amashanyarazi n’ibikorwa remezo bijyanye nabyo bidahagije mu gihugu.

21.2. ICYO TUZAKORA

  •  Tuzashyiraho politike yo kongera iyubakwa ry’amavuriro, amashuri, imihanda, ibibuga by’indege, twongere amashanyarazi n’amazi meza;
  •  Tuzashyiraho itegeko riteza imbere ingufu z’amashanyarazi zisubira (renewable energy generation, transmission and distribution);
  •  Tuzashyiraho itegeko rivugurura gahunda yo kwubaka amazu aciriritse abantu bashobore kuyagura biboroheye,
  •  Tuzashyiraho gahunda irambye yokongera imihanda myinshi kandi myiza yo mumijyi y’unganira umujyi wa Kigali.

22. UBUHINZI N’UBWOROZI

22.1. UKO BIMEZE

  • Hari ikibazo cya politiki yo guhuza ubutaka kugihingwa kimwe, yateje ingaruka mbi nyinshi cyane, ituma abantu bava aho bari batuye bakajya gushaka imibereho ahandi yaba imbere mugihugu cyangwa no hanze. Iyo gahunda y’igihingwa kimwe ikaba yarabaye nta n’ibiganiro byabaye hagati y’ubuyobozi n’abaturage (Land consolidation). Iyi gahunda yagize ingaruka no kumahame ya Demokarasi kuko ibuza umuturage guhinga icyo yifuza mu murima we,
  • Hari ikibazo nanubu cyo kuba Leta itarashobora gutandukanya ubutaka bugenewe guhingwa no guturwa,
  • Hari imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yagiye ikangurirwa abahinzi n’aborozi bagashoramo amafaranga ndetse na Leta ubwayo igashoramo amafaranga menshi bikarangira ntacyo igezeho, n’abaturage bakabihomberamo. Urugero: imishinga y’ubworozi bw’amafi, amakusanyirizo y’amata no gutubura imbuto z’ibiribwa.

22.2. IBYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho itegeko rigena imiturire n’imyubakire aho tuzakoresha inyigo y’imikoreshereze y’ ubutaka buto mu gutura nko mubihugu by’ubuyapani n’ahandi kugirango tubashe kurokora ubutaka buhingwa;
  • Tuzashyiraho politiki y’ ubuhinzi bugezweho harimo gahunda ihamye yo kuvomerera imyaka yo kumisozi ndetse no mubishanga kugira ngo bidufashe guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imvura mubihe by’izuba;
  • Tuzashyiraho gahunda yokorohereza, ikanatera inkunga ibigo bikora ubushakashatsi bw’ubuhinzi n’ubworozi;
  • Tuzashyiraho itegeko ngenga ryongera umusaruro w’ibihingwa bizana amadovize (ikawa, icyayi...) kukigero cya 20% ndetse duhuze abahinzi babyo n’amasoko yo hanze babe aribo bemeranya kubiciro;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena aho bororera hatandukanye bitewe n’ubworozi buhakorerwa harimo gahunda yo korora amatungo magufi kandi tugenere itungo buri rugo;
  • Ku kibazo cya politiki yo guhurizahamwe ubutaka, bizaharirwa ubutaka bwa Leta n’abikorera kugiti cyabo, ariko ubutaka bw’abaturage ntibuhurizwe hamwe;
  • Tuzashyiraho politiki iha abaturage uburenganzira bwo guhinga ibyo bifuza, begerezwe abakangurambaga mu buhinzi (moniteur-agri) babafashe guhinga kijyambere, naho ibyo guhinga igihingwa kimwe bikorwe n’abahinzi bagamije ubucuruzi mubuhinzi kuko aribo bafite ubutaka bunini (commercial farming) cyangwa bakoresha ubutaka bwa Leta;
  • Mu kunoza gahunda y’ubuhinzi, tuzashyiraho itegeko rigena muri buri Kagali umukozi ushinzwe ubuhinzi, aho abakozi bazajya basanga abaturage mu mirima yabo bakabaha inama mbonezamihingire (Extenstion Workers);
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigega cy’ingwate kubahinzi n’aborozi (Rwanda Agriculture Support Fund), izi ngamba zose twavuze haruruguru zizarwanya, inzara umuhinzi agire agaciro, umwuga we umubere, igiciro ku isoko ry’ibiribwa kigabanuke;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigega gifasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24 rukora umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi;
  • Tuzashyirasho itegeko rigena ikigo kirwanya inzara (Feed Rwanda Institute/Center). Kizaba gishinzwe kongera umusaruro w’abahinzi n’aborozi, kugenzura no kugena ibiciro kubihingwa, giteza imbere imirimo y’urubyiruko ikomoka k’ubuhinzi (Agri-business jobs for youth), kikazaba kandi gifite uruhare mukongera uburumbuke bw’ubutaka.

23.URWEGO RW’IBIDUKIKIJE

23.1. UKO BIMEZE UBU

  • Hari ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari hamwe na hamwe mu gihugu bubangamiye ibidukikije kuko hari aho usanga bamena imicanga, ibyondo n’ibitaka byavuye aho bacukuye ibyobikagira ingaruka zirimo ibura ry’amazi n’ingufu z’amashanyarazi kubera gukama ku ingomero zitanga amashanyarazi. urugero ni urugomero rwubatswe kuri nyabarongo rwabuze amazi kubera isuri iterwa n’abacukura amabuye y’agaciro mu misozi iyikikije muri Ngororero;
  • Abaturage ntibarumva umumaro wo gufata amazi y’imvura neza ngo babikunde kandi ibiyaga, inzuzi, ibishanga, biragenda bikama kubera isuri n’imyanda yoherezwamo;
  • Abenshi mu banyarwanda ntibarasobanukirwa umumaro wo kubyaza umusaruro umutungo kamere ( izuba, amazi, ibimera bikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo... );
  • Haracyaboneka ikibazo cyo gutwika imisozi n’amashyamba n’itemwa ry’ibiti byo gucana n’ibyo kubakisha kandi hakaba nta bindi bicanwa bisimbura inkwi;
  • Hari ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’uko ubukungu bw’igihugu bukomeje kuzamuka. Ibyo bikaba bigira ingaruka ku kwangirika kw’ibidukikije;
  • Imiturire itatanye mu byaro n’isatagurwa rikabije ry’amasambu tutirengagije n’imyubakire y’akajagari hamwe na hamwe mu mijyi iteje ikibazo;
  • Itangwa ry’ibyangombwa ku masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro adashoboye amwe namwe hatabaye ubushishozi bikaba ingaruka z’impfu n’indwara z’ibyorezo bya buri munsi kubaturage bakora akazi mu birombe;
  • Haracyariho ikibazo cyuko mu Rwanda ntarukiko rwihariye ruhana abangije ibidukikije, ibyo bigatuma habaho iyangizwa ry’ibidukikije ikindi nuko amategeko ahari adashyirwa mubikorwa.

23.2 IBYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho itegeko rihana umuntu wese wubaka inzu ntateganye uburyo bwo gufata amazi;
  •  Tuzashyiraho gahunda yogukora amakarita mashya yerekana ahari amabuye y’agaciro n’ubwoko bw’amabuye buhaboneka;
  • Tuzasuzuma, tuvugurure itegeko rigena umurongo usobanutse w’itangwa ry’ibyangombwa, ugiye kubihabwa habanze hakorwe igenzura riciye mu mucyo kugira ngo habeho gukurikiranira hafi no gukomeza amategeko agenga icukurwa rya kariyeri n’amabuye y’agaciro kugirango bitagira ingaruka ku misozi, ibishanga, n’imigezi;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena uburyo buboneye bwo gukoresha umutungo kamere muri rusange no gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko agenga umutungo kamere;
  • Gushishikariza banyiri amashyamba mu micungire myiza y’amashyamba no kuyakoresha nezaibiyakomokaho tuzabigira umukoro wacu;
  • Tuzasuzuma, tuvugurure amategeko ajyanye no kurwanya isuri ahantu hose hahanamye;hanaterwa ibiti ahantu hose hakwiye;
  • Tuzashyiraho gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka aho bahinga hose;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigo cyigenga gishinzwe kugenzura ibyangijwe n’ababa mumirimo ifitanye isano n’ibidukikije hagamijwe guca burundu ibihombo bituruka ku iyangizwa ry’ibidukikije.
  • Tuzashyiraho politike izadufasha kurwanya ihindagurika ry’ikirere.Hongererwe ubushobozi ikigo gishinzwe iteganyagihe (METEO RWANDA).

24. UBUBANYI N’AMAHANGA

24.1. UKO BIMEZE UBU

Ku rwego rw’ububanyi n’amahanga hari nanubu ibibazo byabaye ingorabahizi:

  • Kuba hari umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’uBurundi, RDC n’Ubufaransa;
  • Abanyarwanda bahora bahutazwa kubera ingendo baba bakoreye muri ibyo bihugu bashinjwa ubugambanyi;
  • Abaturage nti barabona neza umusaruro uva mumiryango mpuzamahanga nka CEPGL na CEAC.

24.2. IBYO TUZAKORA

  • Politiki y’ububanyi n’amahanga ya DGPR izashingira k’umuco w’ibiganiro n’amahoro (Dialogue and Peace);
  • Tuzashyigikira politiki izana amahoro n’iterambere kurwego mpuzamahanga cyane cyane mu bihugu dufitanye ibibazo, aribyo: u Burundi, RDC ndetse n’Ubufaransa;
  • Tuzashyigikira politiki iteza imbere imibanire myiza n’ibihugu duturanye ndetse n’imiryango y’ubukungu mu karereduherereyemo (EAC, SADC, CEAC, CEPGL na COMESSA) kandi tuzashyigikira amasezerano ateza imbere imikoranire myiza y’u Rwanda na United Nations, European Union na African Union;
  • Tuzashyigikira politiki izafasha abaturage kubyaza umusaruro iyo miryango mpuzamahanga duherereyemo ndetse tugire uruhare rukomeye mu kubyutsa indi miryango y’ubuhahirane, tuzashyiraho gahunda yorohereza abashaka ibyangombwa byo kujya hanze mubindi bihugu bifuza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka;
  • Tuzashyiraho politike iteza imbere imikoranire myiza y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda n’izindi Ntekonshingamategeko zo mubihugu byo mukarere duherereyemo nahandi kwisi hose;
  • Tuzasabako hashyirwaho amasezerano mpuzamahanga yorohereza gahunda yo kwihaza muburyo bw’amafaranga y’umuryango w’ubumwe bw’Africa (AU), hisunzwe amasezerano avugurura imikorere na politiki za AU, EAC hamwe n’iyindi miryango mpuzamahanga, kandi tuzakomeza gushimangira ubudahangarwa bw’igihugu cyacu tutabonwamo isura yabaGASHOZANTAMBARA ahubwo dukemura amakimbirane muburyo bw’amahoro, ariko twemera ko igihe u Rwanda rwatewe rugomba kwitabara kandi hakoreshejwe ingufu zose zishoboka;
  • Tuzashyigikira gahunda zo guteza imbere uburenganzira bwa kiremwa muntu n’imikoranire myiza n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, urugero (Human Rights Watch, Amnesty International, LDGL, RIPRODHOL, etc.);
  • Tuzaharanira ko Africa n’ibindi bihugu bikiri munzira y’amajyambere bigira ijambo munama nkuru y’umutekano y’umuryango w’abibumbye;
  • Tuzashyigikira ishyirwaho ry’amasezerano kurwego rw’ibihugu by’ubumwe bw’africa (AU), EAC muguhindura imikorere, ingamba na politiki birebana n’igabanya ry’ubukene, kubaka Demokarasi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere uburenganzira bwa muntu;
  • Tuzashyigikira amasezerano avanaho inzitizi z’ubucuruzi mubihugu bikiri munzira y’amajyambere kuburyo politiki y’ubucuruzi yibyo bihugu iba ishingiye k’umutungo kamere wabyo. Tuzashyiraho amasezerano ateza imbere gukorera mumucyo kw’ibihugu biri mumiryango y’ubufatanye yo mukarere ka AU, EAC, SADC hagati yayo n’abaturage bayo hifashishijwe ikoranabuhanga (Social Media);
  • Tuzashyigikira amasezerano mpuzamahanga atuma habaho urujya n’uruza rw’abantu nkuburenganzira bwabo n’ubwabakozi.

25. DEMOKARASI ISESUYE KANDI ISHINZE IMIZI

25.1.UKO BIMEZE UBU

  • Kuba urubuga rwa politiki rukiri ruto,
  • Kuba hakiri inzitizi mu kwandikwa kw’amashyaka ya politiki cyane cyane iyo avuze ko atavuga rumwe na Leta,
  • Kuba ntabiganiro mpaka biba ku bibazo bikomeye by’igihugu,
  • Haracyariho ubusumbane imbere y’amategeko aho abayobozi bakingira ikibaba abanyereza umutungo wa Leta,
  • Kuba imiryango idaharanira inyungu yita k’uburenganzira bwa kiremwamuntu ari mike,
  • Haracyari ibigomba kuvugururwa mw’itegeko ry’amatora,
  • Haracyari ikibazo cy’imikoranire y’inzego.

25.2. IBYO TUZAKORA

  • Tuzavugurura itegeko rigena ishingwa ry’amashyaka ya poltiki kugirango ryorohereze abifuza gushinga amashyaka  atavuga rumwe navuga rumwe nayo  kandi ayo mashyaka azabe agaragaza ubumwe bw’abanyarwanda ndetse n’ uruhare rwayo mu kubaka igihugu ibyo byose bizabe urufunguzo ruhamye rw’ikibuga cya politike,
  • Tuzashyiraho politiki ishyigikira umuco w’ibiganiro mpaka kuri gahunda za leta, tunarebe neza niba ibiganiro bya politike bitabera gusa muri forumu y’amashyaka ya politike,
  • Tuzashyiraho itegeko rizatuma Leta izajya igisha inama amashyaka yemewe mu Rwanda kubibazo biremereye igihugu ajye ahabwa mbere imbanzirizamushinga ya gahunda n’amategeko bya leta kugirango ashobore kongeramo ibitekerezo byayo,
  • Tuzashyiraho itegeko rihana abayobozi badaha uburenganzira bungana abaturage, ibyo bizatuma bafatwa neza kandi ku buryo bungana hagendewe kw’itegeko,
  • Tuzashyiraho itegeko rigena inama y’ inteko rusange y’abaturage uhereye k’umudugudu kugeza k’urwego rw’akarere izajya yiga kumiyoborere, Services bahabwa n’ibindi bibazo, icyo gihe umudugudu uzajya uhura mugihembwe cya mbere cy’umwaka Raporo ihabwe ubuyobozi bw’akagali, akagali nako gahure mugihembwe cya kabiri Raporo ihabwe umurenge, umurenge uhure mugihembwe cyagatatu utange Raporo mu Karere, mugihembwe cya kane Akarere nako gahure nyuma Raporo ihabwe intara, iyi nama ikazajya iba itayobowe n’abayobozi bizo nzego ahubwo abaturage bitoremo uyobora inama,
  • Tuzashyiraho itegeko rigena imikorere ya Komisiyo y’amatora aho buri Shyaka ryose ryemewe n’amategeko rizaba rifite urihagarariye muba Komiseri bagize Komisiyo y’amatora ndetse no muri buri rwego rwa Komisiyo y’igihugu y’amatora,
  • Tuzashyiraho politike igamije gutanga ubwisanzure bwo guhurira hamwe, riha itangazamakuru kugaragaza ibitekerezo mubwisanzure, riha amadini gusenga ntawuyahutaje ndetse ritanga n’ubundi burenganzira bwa muntu,
  • Tuzashyiraho itegeko rizagena inkiko zihariye zizasuzuma imanza z’abanyapolitiki bafunzwe n’abandi bazira ibitekerezo byabo kugira ngo abarengana barenganurwe bafungurwe,
  • Tuzashyiraho Poltiki izashyiraho ibigo byigisha kandi bikanashishikariza abaturage kumenya amategeko, uburenganzira bwabo no kubuharanira;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena urundi rwego rw’umuvunyi (Political Ombudsman Council) nk’ubundi buryo bwo kunganira izindi nzego zakurikiraniraga hafi imikorerey’abanyapolitiki n’ibitekerezo byabo, uru rwego rukaba ruzaba rugizwe n’abakomiseri baturuka mu mashyaka ya Politiki yemewe m’u Rwanda,
  • Tuzashyiraho itegeko rigenga amashyaka ya politiki n’abanyapolitiki yemererwe kwakira inkunga (Party Support and Donations Council), ariko azajye atanga Raporo munzego za Leta z’ibishinzwe, hashyirweho na commission yihariye izajya ibikurikiranira hafi. Iyi Komisiyo  ikazaba ikazaba ihagarariwe n’abakomiseri baturuka mu mashyaka ya Politiki yose,
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira ibitekerezo by’imishinga y’amategeko biturutse mu baturage n’imiryango itegamiye kuri Leta (A Citizen-Driven Bill Office). Iki kigo kikazajya gikorana n’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, hakazashyirwaho urubuga rwa Internet rutangaza ibyo bitekerezo byavuye mu baturage, ibyo bitekerezo bikanatorerwa kuri internet byagera kubihumbi mirongitanu by’amajwi Inteko Nshingamategeko ikabyigaho igashyiraho umushinga w’itegeko,
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigo cy’igihugu gishinzwe Demokarasi, gishyiraho imirongo migari ngenderwaho ya politiki n’uruhare rwa rubanda mu byemezo bibafatirwa (Center for Democracy, Policy Development and Public Participation). Icyo kikazateza imbere ubwisanzure mu banyarwanda.

26. UBUMWE N’UBWIYUNGE

26.1. UKO BIMEZE UBU

Kuri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge igipimo ntikiragera kurugero rushimishije cyane:

  • Kuba hakiri ikibazo cy’impunzi cyabaye agatereranzamba, haba mu bihugu duturanye, no mu bihugu bya kure, impfu za hato na hato zishingiye kumacakubiri cyane cyane mubihe byo kwibuka,
  • Kuba imitima myinshi igifite ibikomere bikomoka kuri jenoside yakorewe abatutsi,
  • Kuba nta kigega gitanga indishyi kubasizwe iheruheru na jenoside,
  • Kuba hari abacyekwaho icyaha cya jenoside, batarashyikirizwa inkiko,
  • Amadosiye y’ababuranishijwe n’inkiko gacaca ntibishimire imikirize y’izo manza zaciwe na gacaca bajuriyemo ntibahabwe igihe cy’iburanishwa,
  • Kuba ururimi rw’igifaransa rutagikoreshwa mu mashuri ngo higishwe amasomo mu rurimi rw’igifaransa ndetse ntirunakoreshwe kurwego rungana ugereranije n’impuzandengo icyongereza gikoreshwaho mu mirimo cg inzego za Leta kandi hari benshi mu Banyarwanda bize mururimi rw’igifaransa, byabaye inzitizi ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

26.2. IBYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigo kiyobora ibiganiro kugitera ubuhunzi n’ibibazo by’impunzi, cyarangiza kigahura n’impunzi gishaka uburyo zataha, cyane cyane impunzi za politiki.
  • Tuzashyiraho itegeko rigena INAMA KAMINUZA Y’IGIHUGU YO GUSASA INZOBE. Muri iyo nama hazatumirwa abahagarariye amashyaka ari mu gihugu no hanze, imiryango itegamiye kuri Leta, urugaga rw’abikorera, abavuga rikijyana n’ihuriro ry’amadini. Muri iyo nama kandi habemo ibiganiro-mpaka ku bibazo by’impunzi,imfungwa zapolitiki, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, uburyo bwo kwigorora no gusabana imbabazi, kubwizanya ukuri ku bibazo by’Abanyarwanda, kurandura ivangura ry’amoko, kurwanya ubuhezanguni n’ingengabitekerezo yaJenoside;
  • Tuzashyiraho amategeko ahana abagize uruhare mu mpfu zigenda zigaragara, tunashyireho gahunda z’ubukangurambaga kuburyo bw’amahoro bukemura amakimbirane hagati mumuryango nyarwanda;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena uko abakoresha ururimi rw’icyongereza n’igifaransa bahabwa uburenganzira bungana nkuko biteganwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda;
  • Tuzashyiraho itegeko rigena ikigega gifasha abasizwe iheruheru n’intambara yo kubohora Igihugu mbere ya jenoside na nyuma yaho. Icyo kigega kandi kizafasha imiryango yasigaye y’abasirikare baguye kurugamba;
  • Tuzashyiraho gahunda izagena ubufasha ku ncike za jenoside yakorewe abatutsi,  n’abana bavutse habayeho gufatwa kungufu kw’ababyeyi babo mu 1994;
  • Kwihutishya imanza z’abajuririye ibihano bakatiwe n’inkiko gacaca ku bacyekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi dore ko mu bakatiwe n’izi nkiko 40% bose banditse basaba gusubirishamo imanza zaciwe na Gacaca. Tuzaharinira izi manza ziva mu birarane zigacibwana ubushishozi. Ibyo nabyo bizatanga umusaruro ntayegayezwa mu bumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bategereje.

 

 

DGPR Parliamentary Candidates 2018