Dukomeje kubangamirwa kugeza ubwo abayobozi bamwe batwita FDLR | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dukomeje kubangamirwa kugeza ubwo abayobozi bamwe batwita FDLR

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party avuga ko bakomeje kubangamirwa mu kazi kabo kugeza n’aho batunguwe no kugira uduce tumwe bageramo bagiye gukoresha inama bakangirwa n’Inzego z’Ubuyobozi bw’Ibanze ndetse n’inzego z’umutekano zibawira ko nta burenganzira babifitiye kuko batemerewe gukorera mu Rwanda, ndetse bamwe bakabita FDLR.

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’iri shyaka, avuga ko bagiye bahura n’ibibazo mu Turere dutandukanye nka Burera, Karongi, Bugesera ndetse na Rusizi, babuzwa gukora amanama, abanyamuryango n’abayobozi babo bamwe bagafungwa ndetse bamwe bakaburirwa irengero. Hatangwa ingero zitandukanye nko mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi aho abarwanashyaka b’iri shyaka bari bahawe inka muri gahunda ya Girinka ngo bazambuwe ndetse bagasabwa kurisezeramo.

Dr Habineza avuga ko nyuma y’uko bahuye n’iki kibazo, bitabaje inzego zibishinwe zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ariko ngo ugasanga ibisobanuro bitangwa n’abagiye bagira uruhare muri uku kubangama bidafatika. Ibi ngo byaje kuba ngombwa ko ryandikira na Perezida wa Repubulika, gusa ngo n’ubwo atarisubije, ariko ngo yasabye RGB ndetse na Minisiteri y’Ubutabera gukurikirana icyo kibazo, biza gusa n’ibihosheje ariko ngo n’ubu hari aho byongeye kugaragara ko ribangamirwa.

Yagize ati : “Nko muri MINALOC twarareze, bagerageza kuvugana n’izo nzego z’ibanze,ba Meya baravuga ngo bano bantu,.. twari tuzi ko ari ba FDLR.Turavuga tuti ubu rwose turi FDLR ?Ngo hariya hantu murabona hari umutekano muke… Niko bisobanuye.”

Aha Dr Habineza avuga ko kuba ishyaka rye ritavuga rumwe na Leta bitavuga ko ari abanzi b’igihugu, ahubwo we akabibonamo inkunga ikomeye kuko ngo iyo bagaragaza ibitagenda aba ari umusanzu ukomeye wo kugira ngo abayobozi babihereho babashe kwikosora, ndetse agashimira Perezida wa Repubulika wagaragarije abayobozi ko bakwita ku babanenga kurusha ababashimagiza.

Dr Frank yagize ati :“Ejo bundi muri Burera naho barisobanuye ngo ntabari bazi ko ishyaka ryemewe….Ishyaka riri no muri forumu ngo ntiryemewe ? Ubwo twavugaga ibyo na Visi Perezidante wa Furum ari Tresorier wacu,ukumva ko ari ibisobanuro bidafatika. Turabikurikirana, icyo dusaba ni uko inzego zibishinzwe zibisobanura ko nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bitavuga ko turi abanzi b’igihugu.Ntago turi abanzi b’igihugu, dukunda igihugu, ariko ntago tubona ibintu kimwe kandi tubyemerewe n’amategeko.Kandi nabo batwemereye babizi."

Yakomeje agira ati :”Gusa icyaje kudushimisha ejo bundi, ni uko Perezida wa Repubulika yabwiye bariya bayobozi ati nyamuna muzajye mwishimira abantu babanenga mubumve cyane kurusha abantu babashimagiza…. Aha twaravuze tuti Perezida wa Repubulika yavuze neza, kuko twe tubereka ahari amakosa kugira ngo bayakosore, kandi iyo bayakosoye, bayobora neza. Iyo batayakosoye, birapfa bigatuma babafunga, bakagombye ahubwo no kuduhemba kuko tubagira n’inama, ariko aho kugira ngo baduhembe batugirira nabi abantu bacu bakabafunga, ariko dushimira Perezida wa Repubulika mu ijambo rye kuko yatumye nibura bumva ko bagomba gushima ababanenga aho kumva abirirwa bababwira ngo ni byiza gusa.”

Ishyaka Democratic Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ryemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 09 Kanama 2013 nyuma y’imyaka igera kuri ine ryari rimaze ribisaba. Iri shyaka kandi ryaje kwinjira mu Ihurriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Kane tariki ya 3 Mata 2014 aho rayri ribaye umunyamuryango wa 11.

Iri shyaka ryabaye irya mbere mu kugaragaza ko ridashyigikiye kuba hahindurwa itegeko nsinga u Rwanda rusanzwe rugenderaho hagamijwe guhindura umubare wa Manda perezida w’u Rwanda yemerewe kwiyamamariza.

Mu byo ryagiye rikunda kugaragaza rinenga Leta iriho, harimo kuba ryaravugaga ko ururimi rw’igifaransa rudahabwa agaciro, kuba abayobozi b’inzego z’ibanze ari nabo bagiye bahagagarariye Ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ndetse no kuba Itorero ryaba ryifashishwa mu kwigisha amatwara ya FPR.

Source: http://makuruki.rw/spip.php?article3718

Dr.Frank Habineza