Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Depite Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, yizeza guharanira ko abanyarwanda by’umwihariko abari hanze y’igihugu basobanukirwa icyo iri huriro aricyo.

Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yatowe n’amajwi 100%, asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC).

Umuvugizi wungirije watowe kuri uyu wa Kane ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL.

Ishyaka Green Party ryinjiye mu Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike mu 2014.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Habineza yavuze ko ashyize imbere ingingo zirimo kwimakaza umuco w’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe imbaraga no kungurana ibitekerezo ku buzima bw’igihugu.

Ati “Icya kabiri nshaka gushyiramo imbaraga ni ugusobanurira abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga bamwe batarasobanukirwa neza ihuriro icyo aricyo.”

Habineza yanijeje gushyira imbara mu mushinga wo gushakisha miliyari 1.7Frw yo kubaka icyicaro cy’ihuriro kuko bafite ikibanza i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi ndetse n’umwungirije batorerwa kuyobora manda y’amezi 6 atongerwa, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa we atorerwa kuyobora manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/frank-habineza-yagizwe-umuvugizi-w-ihuriro-ry-imitwe-ya-politiki-mu-rwanda