GAHUNDA POLITIKI YA DGPR KUVA 2017-2024 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

GAHUNDA POLITIKI YA DGPR KUVA 2017-2024

Rusizi
Rusizi

ISYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI NO KURENGERA IBIDUKIKIJE MU RWANDA-DGPR

                                    

GAHUNDA POLITIKI 2017-2024

 

KU NYUNGU RUSANGE N’EJO HAZAZA HEZA

Twebwe abaharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, twemera ko:

 

  1. Inzira y'ubworoherane n'amahoro n'ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, aribwo buryo bwiza kandi n'inzira nyayo ku bibazo igihugu cyacu gifite;
  2. Ubutabera nyakuri no guha amahirwe angana kuri buri wese mu gihe hitaweho uruhare n'inshingano za buri wese byaganisha igihugu aheza;
  3.  Demokarasi nyayo ituruka mubyo abenegihugu bashaka, abenegihugu bose bakagira uruhare mu butegetsi, Guverinoma ikaberaho kunganira abaturage no kubagezaho ibyo bakeneye;
  4. Ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bugomba gushyirwa imbere, ivangura n'amacakubiri bikamaganwa;
  5. Guteza imbere ubuhinzi. Leta igomba gutera inkunga abahinzi mu buryo bunyuranye kugirango ibiciro by’ibihingwa bigabanuke kandi bishobore guhura n’ubushobozi bw’abaturage;
  6. Guverinoma yagombye gufata ingamba zikomeye mu kurenganura abarengana, abatagira kirengera mu gihugu cyacu;
  7. Guverinoma yagombye kureba inshingano zayo mu bijyanye n' imisoro, ikagabanuka, kandi Leta ikirinda isesagura ry'umutungo w'Igihugu;
  8. Nta muntu ugomba kujya hejuru y'amategeko kandi abenegihugu bose bagomba guhabwa agaciro kamwe mu gihugu cyabo;
  9. Guverinoma igomba kwita ku nshingano zayo mu kurinda uburenganzira bw'ibanze bwa muntu harimo ubusugire bwo kubaho, kwishyira ukizana, uburenganzira ku mahuriro ya politiki no kuganirira hamwe mu mahoro, gutanga ibitekerezo nta bwoba, kwidagadura, gusenga no kugera ku munezero;
  10.  Uburenganzira ntayegayezwa bwa muntu yabwiherewe n'Imana.

 

  1. 1.    UBUTABERA

1.1           UBUTABERA MURI RUSANGE

 

1.1.1 UKO BIMEZE UBU

Iyo urebye ubutabera muri iki gihe haribyakozwe ariko inzira iracyari ndende, aho nubu hari abantu bafunzwe nta madosiye, abantu bafungiwe mu byitwaTransit Centers urugero; ahiswe kwa Kabuga, i Gikondo, usanga bari mubuzima bubi abantu bahamaze igihe kirekire nta madosiye abafunga; haracyari n’abasivili bagifungirwa mu bigo bya gisilikare nta madosiye.

Kubijyanye n’uburyo bwo gutanga ibirego, abaturage biracyabagora kubera ko ibirego bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (iecms,efs) kandi internet iri mu mijyi gusa.

Serivise yiswe IREMBO aho kugabanya ibibazo no kwihutisha serivise ahubwo yabisubije inyuma mu gihe umuturage yishyuriraga kuri Banki akajyana urupapuro yishyuriyeho (bordereau) agahita abona serivise bitamuruhije, ubu bimusaba gusiragira abanza kujya ku irembo akishyura serivise bamuhaye,agasubira kuri banki nyuma akajya kurukiko.

Igihembo cya avoka cyarazamuwe kigirwa 500.000frw kimwe n’icyabahesha b’inkiko b’umwuga. Ayo mafaranga ni menshi kubaturage, ntawabasha kuyigondera, bityo izo serivise zikaba ari intambamyi mu butabera.

Hari n’ikibazo cy’abacamanza bacye aho umucamanza umwe aca urubanza wenyine ibi nabyo biteye impungenge kuko umuntu umwe ashobora kukwica cyangwa akagukiza.

Hari ikibazo gikomeye ubu mu Rwanda aho  nta rukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’Itegekonshinga ku buryo urukiko rw’ikirenga rwahawe ububasha buciriritse mu kurinda no kurengera Itegeko Nshinga akaba ari inzitizi mu butabera.

Tugiye mu bugenzacyaha, kugezubu abantu benshi barundwa muri za gereza zidafite ubushobozi bwo kubashyira hamwe bigakorwa nta bushishozi cyangwa ubucukumbuzi kandi ugasanga iminsi itanu yahawe ubugenzacyaha ari myinshi yo gufunga umuntu dore ko usanga benshi baba bafungiwe amakosa mbonezamubano (caisse civil) cyangwa, munyumvishirize

Hari na gereza zo mu mirenge zitazwi aho usanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali, cyangwa w’ Umurenge na DASSO haraho bagifungira abaturage muri izo gereza zitemewe n’amategeko kandi umuntu akahamara iminsi myinshi atarashyikirizwa polisi.

Hari ikindi kibazo cyo kwirukana abayobozi b’inzego z’ibanze mu buryo butanyuze mu mategeko ibyo bise kwegura ku bushake; iki kibazo kimaze kuba agatereranzamba kuburyo harimo akarengane gakomeye kandi bikaba bikorwa mu buryo bw’iterabwoba aho abakozi benshi beguzwa baba bahamagajwe n’Umuyobozi w’Akarere ko baje mu nama bakagenda bahamagara buri wese bakamubwira amakosa ye barangiza bakamuha urupapuro rwanditswe kandi rwateguwe mu izina ry’umukozi bakamuhatira kurusinya ngo yegure, bikaba bidahuye n’ubutabera twifuza.

Hari n’abayobozi bashora Leta mu manza bikaba byarabaye indirimbo ariko ntibibonerwe umuti.

 

 

1.1.2 IBYO TUZAKORA

  • Tuzaharanira ko u Rwanda ruba igihugu cyubahiriza amategeko, uburenganzira bwa muntu, amategeko mpuzamahanga ndetse no kugira ubutabera busesuye kuri bose ;
  • Tuzaharanira ko urukiko rugira ubudahangarwa dukureho itegeko ritanga uburenganzira bwo kujuririra ibyemezo byarwo kurwego rw’umuvunyi ;
  • Ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa, tuzashyiraho amategeko anoze habe hari ibihamya bihagije by’ukekwaho icyaha atarugupfa kuroha abantu mu buroko ;
  • Tuzakora ibarura ry’ahantu hafungirwa abantu (cashots identifiés) zizwi kandi zujuje ibyangombwa byose, izitemewe n‘amategeko  zifungwe ;
  • Tuzashyiraho gahunda yo kurwanya umwanda muri za gereza kuko ariwo uzana ibiheri, inda n’ibindi ;
  • Tuzashyira imbaraga mu kwihutisha amadosiye y’abakekwaho ibyaha no gutanga ubwisanzure bwuzuye ku bacamanza mu guca imanza za politiki ;
  • Ku bijyanye n’itangwa ry’ibirego bishingiye ku ikoranabuhanga, tuzashyira ICT CENTER muri buri murenge kuburyo serIvise zizegerezwa abaturage kandi hajyeho abakozi babishoboye bo gufasha abaturage muri iyo mirimo,
  • Ku bijyanye n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda, hazashirwaho urukiko rushinzwe kurinda  iremezo ry’Itegeko Nshinga (Constitutional Court),
  • Ibihembo by’abunganizi mu mategeko ndetse n’abahesha b’inkiko, amafaranga itegeko ribagenera azagabanywa ahere ku 150.000 kugeza kubihumbi 500.0000 hashingiwe kubushobozi bw’umuturage n’ingano y’ibiregerwa bityo abunganizi mu by’amategeko (Avoka) bagabanyirizwe imisoro batanga mu rugaga rwabo (Bareau)kugira ngo babashe gutanga  serivise nziza  ku baturage,
  • Tuzongera umubare w’abahesha b’inkiko ndetse tunabafashe gukora kinyamwuga.
  • Tuzashyiraho amategeko yongerera abunganizi mu mategeko ubundi bubasha bwo gukora imwe mu mirimo yakorwaga na ba Noteri mu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza rw’abirirwa kwa ba Noteri batonze imirongo,
  • Ku rwego rw’Akagari, tuzashyiraho noteri mu rwego rwo kwegereza abaturage iyo serivise,
  • Tuzashyiraho itegeko rivugurura ububasha bw’abahesha b’inkiko  b’umwuga buha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ububasha bwo gukurikirana irangizwa ry’imanza zikorwa n’abahesha b’inkiko b’umwuga kugira ngo hakumirwe amakosa bajya bakora yo gukandamiza abaturage bitwaje ububasha bafite, aho usanga nk’inzu ifite agaciro kanini bakayiha agaciro gato,
  • Tuzashyiraho politiki yo gukuraho amagereza yo ku mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa  b’imirenge n’urwego rwa ba DASSO bafunga abaturage bidakurikije amategeko babihanirwe.
  • Mu rwego rwo kubirandura burundu kandi tuzashyiraho sitasiyo za polisi kuri buri murenge, cyane cyane mu byaro.
  • Ikijyanye no kweguzwa kw’Abayobozi kwa buri munsi, aho usanga mu Karere kamwe abakozi nka 20 beguriye umunsi umwe, ukibaza ukuntu abantu 20 bahuriza hamwe umugambi wo kureka akazi ku italiki imwe, n’isaha imwe. Ugasanga byose biterwa n’ingaruka z’amakosa aba yarakozwe mu itangwa ry’akazi, harimo n’icyenewabo. Mu rwego rwo kubikemura, tuzashyiraho umurongo ngenderwaho mu itangwa ry’akazi, aho buri wese akora ikizamini cy’akazi kuburyo bunoze hatarimo akarengane  n’amaranga mutima ya politiki,
  • Ku bijyanye n’umukozi wa Leta wakoze amakosa, tuzakora ku buryobigomba guca mu nzira z’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
  • Tuzongera imbaraga gahunda yo kurwanya ruswa ndetse tuyice burundu mu Rwanda dushyiraho ikigo cyihariye gishinzwe kurwanya ruswa.

 

  1. 2.    KURWANYA JENOSIDE

2.1 UKO BIMEZE UBU

Kurwanya jenoside: harakazi kakozwe, ariko haracyari imanza na nubu zaciwe na gacaca zitararangizwa. Kuba hari abakoze jenoside bakidegengembya mu mahanga ndetse hakaba hakirangwa ingengabitekerezo ya jenoside hamwe na hamwe.

 

2.2 IBYO TUZAKORA

  • Tuzashyira imbaraga mu kwihutisha amadosiye y’abacyekwaho jenoside bakidengembya mu mahanga hongerwe umubare w’impapuro zibashakisha (avis de recherche) mu rwego mpuzamahanga,
  • Kubufatanye na CNLG tuzashyiraho uburyo bwihuse, hakoreshejwe ikoranabuhanga, kubantu bakatiwe n’inkiko gacaca basabye gusubirishamo izo manza ku bataranyuzwe n’imyanzuro y’Inkiko Gacaca kandi n’itegeko ribigena rirusheho kunozwa.
  • Ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside, hazashirwaho imbaraga mu gushishikariza inzego zitandukanye n’amashyirahamwe hatangwa ibiganiro mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, hongerwe n’ibitabo by’amateka y’uRwanda asobanutse byigisha uburere mboneragihugu.

 

  1. 3.    UBURENGANZIRA BWA MUNTU

3.1 UKO BIMEZE UBU

Kuba mu magereza y’u Rwanda huzuyemo abafungwa benshi cyane kandi umubare ugasanga wiyongera, aho usanga gereza yagenewe abantu 5000 irimo ibihumbi 15.000;

Ikindi kibazo, usanga umugororwa wo muri Gasabo ajya gufungirwa i Huye, bikagora umuryango we gukurikirana ubuzima bwe_binyuranye n’amahame yo gufungira hafi y’umuryango;

Haracyari ikibazo cy’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bya Politiki mu Rwanda, aho usanga abantu batinya kuvuga ibyo batekereza kandi hari imbogamizi zo kwishyira no kwizana ndese n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Kuba Leta yivanga mu miyoborere y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bityo bikabangamira ubwisanzure mu mikorere yayo.

 

3.2 IBYO TUZAKORA

  • Mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza tuzongera aho TIG zikorerwa muri buri Karere, tuzashyiraho itegeko ry’uko abahamijwe n’inkiko kubyaha bito bajya bakora ibihano nsimburagifungo cyangwa bagatanga ingwate z’amafaranga nkuko mu bihugu byateye imbere bikorwa. Iyi politike ikazagabanya umubare mwinshi mu magereza.
  • Tuzashyiraho kandi ibigo byinshi ngororamuco bizajya bitanga n’ubumenyi-ngiro kubabirimo hajyeho ikigo cy’igihugu kibishinzwe dore ko byagaragaye ko ikigo cy’ i WAWA kidahagije kandi nabaharangije ntibakurikiranwa kuburyo bukwiye.
  • Ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, tuzashyiraho uburyo buhamye bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo no kuvuga icyo ushaka, ariko hirindwa imvugo zishora abantu mu macakubiri.
  • Tuzashyigikira itangazamakuru ryigenga, rihabwe ubushobozi ndetse habeho isaranganywa ry’amasoko ya Leta mu bijyanye no kwamamaza, hashyirweho gahunda zifasha itangazamakuru ryigenga mu iterambere hanatangwa ubwisanzure mu gutangaza inkuru mu bwisanzure, hakorwe n’amavugururwa agenga itangazamakuru.
  • Tuzongerera komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ubushobozi ndetse n’abakozi.
  • Tuzarwanya ruswa n’akarengane mu nzego zitandukanye, ndetse duharanira ko itegeko rishingiye ku ifunga n’ifungurwa ryubahirizwa mu gihugu.
  • Kubijyanye no gusiragiza abafungwa, tuzashyiraho umurongo unoze wo kwegereza umugororwa gereza yegeranye n’umuryango we kandi kubahanishijwe ibyaha bidakomeye bazajya bahabwa umwanya wisanzuye wo gusurwa n’imiryango yabo.
  • Tuzashyiraho itegeko ry’uko ku bagororwa bageze mu zabukuru n’abandi bafite indwara zidakira hazajya hakorwa amajonjora bitewe nuko bitwaye mu gihano bakatiwe kandi bakaba baramaze kwicuza icyaha barekurwa by’agateganyo bakarangiriza mu miryango yabo igihano gisubitse.
  • Tuzaharanira ko haba ubwisanzure mu mikorere y’imiryango itegamiye kuri Leta igamije uburenganzira bwa muntu, hashyirweho na gahunda yo kuyongerera ubushobozi.

 

  1. 4.    IMIYOBORERE MYIZA

4.1            IMIYOBORERE MURI RUSANGE

 

4.2 UKO BIMEZE UBU

Gahunda za Leta zigwa gitumo abaturage hatabayeho kubategura (mobilization). Urugero: mutuelle de santé aho nanubu abaturage bacibwa mu masoko n’ahandi bashaka kubona service ngo ntibafite mutuelle bakamburwa imitungo yimukanwa ku mbaraga kandi umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, gahunda y’imihigo iri mumagambo kuburyo ushaka resultat ukayibura,itotezwa ry’abazunguzayi ritarabonerwa umuti aho gushaka igisubizo ahubwo hagashakwa imyanzuro ikakaye yo kubahutaza, aho abanyarwanda bamwe bahabwa serivise hashingiwe ku ishyaka barimo. 

Akagali ariko gafite abakozi bake badafite ubushobozi, aho inzego zibanze zitihagije mu gufata ibyemezo bireba abaturage bitemejwe n’inzego z’umutekano.

Kuba mu itorero ry’igihugu hamwe na hamwe hakorerwa icengezamatwara ry’Ishyaka riri ku butegetsi.

 

4.3 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho politiki y’imiyoborere ihamye yo kumenyesha abaturage ibigiye kubakorerwa ndetse no kubagisha inama no gufatira hamwe ibyemezo.
  • Tuzashyiraho umurongo wo gukura abazunguzayi mu mijyi hashyirwaho ikigega cyo kubaha amahugurwa yo kwihangira imirimo no kubaha inguzanyo kugirango bakore mu buryo butari akajagari babumbirwe mu makoperative y’ubwisungane bahabwe n’ibirango kugirango bakore umurimo utari mu kajagari.
  • Tuzashyiraho gahunda inoze y’Itorero ry’Igihugu abarijyamo barijyemo barikunze dore ko nubwo abenshi barijyamo bamwe baba batumva impamvu zaryo kandi tuzashyiraho gahunda ihamye itagize aho ihuriye n’icengezamatwara ry’ishyaka.
  • Tuzongerera utugali n’imidugudu ubushobozi kuburyo Akagali kazaba gafite abakozi 4, tuzashakira abayobozi b’utugali imodoka zihendutse mu rwego rwo kwihutisha akazi, abayobozi b’utugali n’imidugudu bahabwe amahugurwa anyuranye. Tuzashyiraho itegeko rivuguruye aho Mayor atagomba kugiraho yivanga mu mashyaka ahubwo arumukemurampaka w’amashyaka kandi hazajye haba amatora aziguye kugirango umuturage atore uwo azi neza ko azamuyobora.
  • Tuzashyira kurwego rw’umurenge ikigo gifasha abari n’abagore bahohotewe.
  • Tuzateza imbere ubwigenge bwimiryango itegamiye kuri Leta (Civil Society) kandi tunabashishikarize kugira uruhare muri politiki no gukora ubushakashatsi kubijyanye no gutegura imishinga y’amategeko n’ingamba mwiterambere.

 

  1. 5.    UMUTEKANO N’UBUSUGIRE BW’IGIHUGU

5.1 UKO BIMEZE UBU

Ku bijyanye n’umutekano w’igihugu, haribigomba kunozwa. Kuba hakiri ubushotozi ku mipaka y’uRwanda, kuba buri munsi haraswa abafungwa bagerageje gutoroka abacungagereza, kuba nanubu harabantu baburirwa irengero, ubwicanyi mungo, kuba umushahara w’abapolisi n’abasilikare ukiri hasi cyane ukurikije igiciro cyo ku isoko uko kigenda kizamuka kandi izi nzego zikora akazi kavunanye, ikibazo cy’ubufasha bw’intica ntikize y’ubufasha buhabwa abavuye kurugerero.

 

5.2 ICYO TUZAKORA

  • Nta mutekano, nta majyambere kandi umutekano n’ingenzi mu miyoborere y’igihugu, tuzaharanira kubungabunga ubusugire bw’igihugu.
  • Ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro, tuzakaza umutekano ku mbibi z’u Rwanda hakoreshejwe ibyuma by’ikoranabuhanga rigezweho, ikindi nuko tuzategura uburyo bwo kuganiriza iyo mitwe hagamijwe gushyira intwaro hasi no kubinjiza m’ubuzima busanzwe cyangwa kubabyifuza bagakomereza mu Ngabo z’Igihugu.
  • Tuzateza imbere umubano mwiza n’amahanga duhereye ku bihugu duturanye kugira ngo inkuta zose zitubuza gusabana no guhahirana zivanweho.
  • Kubijyanye n’impfu za buri munsi z’abafungwa, abashinzwe umutekano bazongererwa ubumenyi kuburyo igihe umufungwa atorotse bashobora kumufata mu bundi buryo kurasa akaba aricyo gisubizo cyanyuma kandi akaraswa ahantu hatari mu cyico.
  • Kubantu baburirwa irengero Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu izahabwa ubushobozi bwo gukurikirana irengero ryabo bantu bivuze ko ntaho izaba ihejwe kwinjira.
  • Tuzazamura umushahara w’abasilikare n’abapolisi dushingiye ku biciro by’ifaranga uko rihagaze ku isoko.
  • Tuzashyiraho Inama nkuru y’Igihugu y’umutekano (National Security Council-Conseil National de Securité) uru rwego rukazafasha inzego za gisivile n’inzego za gisirikare gufatanya gukemura no gukumira ibibazo by’umutekano n’abasivile babigizemo uruhare.
  • Tuzashyiraho Politiki ikumira inzego z’umutekano kutivanga m’ubutegetsi bwite bwa Leta mugufata ibyemezo.
  • Tuzashyiraho Politiki yo kwongera ubushobozi bw’igisirikare cyacu mukurinda umutekano w’igihugu n’imbibi zacyo ndetse tubongere ubushobozi bwo kubungabunga umutekano mpuzamahanga (International peace keeping operations).
  • Tuzubakira abasirikare ndetse n’abapolisi amacumbi bareke kurara mumahema cyangwa ku gasozi.
  • Tuzaharanira ko abanyarwandakazi bagira uruhare mu bikorwa byo gushaka amahoro, no kubungabunga umutekano.
  • Tuzashyiraho gahunda yo gufasha no kwigishwa ibijyanye n’imyuga abasirikare bavuye kurugerero kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe bagire imibereho myiza.
  • Tuzashyiraho Politiki iteza imbere umutekano w’abanyagihu kurusha umutekano w’imbibi, tuzongerera imbaraga Police y’Igihugu kurindira umutekano n’ituze abenegihugu.
  • Tuzashyiraho politiki n’ingamba zizaha umutekano n’ubuziranenge kubiribwa.
  • Tuzashyiraho ingamba zo guteza imbere abasirikare bavuye kurugerero ndetse n’abamugariye kurugamba.
  • Tuzishyura amafaranga abasirikare bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi arenga amezi atandatu bakoze badahembwa kuko icyo gihe ntabushobozi bwari buhari ariko ubu bukaba buhari.
  • Nta Gihugu cyagera k’umutekano gihutaza amahoro cyangwa giteza intambara.
  • Amahoro si intego gusa ahubwo ni inzira iyakugezaho.

 

6. ITANGAZAMAKURU

6.1 UKO BIMEZE UBU

Itangazamakuru ryo mu gihugu cyacu nta bwisanzure rifite. Kuba ibinyamakuru byigenga bimaze gufunga imiryango ari byinshi _ bitewe nuko ntabuvugizi buhagije ribona; kuba kandi amasoko yose ya leta yihariwe n’ibitangazamakuru bya Leta; kuba kandi nta Ministeri ishinzwe itangazamakuru ngo ikore ubuvugizi no guhuza ibikorwa byaryo; ibyo byose bituma itangazamakuru ridindira kandi bikaba n’intambamyi y’itangazamakuru.

 

6.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho Ministeri y’Itangazamakuru tunashyireho itegeko ry’isaranganya ry’amasoko yo kwamamaza hagati y’ibinyamakuru byegamiye kuri leta n’ibinyamakuru byigenga.
  • Tuzashyiraho ikigega gitera inkunga itangazamakuru ryijyenga (Rwanda Media Development Fund).
  • Tuzashyiraho itegeko rirengera abanyamakuru mu kazi kabo ribaha ububasha bwo kunenga no gutanga ibitekerezo byabo ariko badasebanya cyangwa ngo bashore abanyarwanda mu macakubiri.
  • Tuzavugurura Itegeko rigenga itangazamakuru mugihe umunyamakuru akoze ikosa ari mu kazi agomba kubiryozwa hisunzwe Itegeko Mbonezamubano.
  • Tuzashyigikira itangazamakuru ryigenga kugira ngo nibura hasohoke ibinyamakuru byandika ku mpapuro bitanu buri munsi mundimi zose zikoreshwa m’u Rwanda.
  • Tuzakomeza gushishikariza abikorera kugiti cyabo gushora imari mw’itangazamakuru.
  • Tuzateza imbere ubwigenge bw’itangazamakuru (independence of media) no gukora kinyamwuga.

 

7      IMIKINO N’IMYIDAGADURO

7.1   UKO BIMEZE UBU

Politiki y’imikino n’imyidagaduro iri hasi aho uhereye hejuru kugera hasi. Kuba ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru itarabona ubushobozi bwo kuba yarenga umutaru mu rwego mpuzamahanga kandi amafaranga ayigendaho akaba arumurengera; kuba mu Rwanda nta shuri ryigisha football ry’ababigize umwuga; kuba mu Rwanda dufite ishuri rimwe rukumbi rya muzika kuba ibibuga by’umupira aribike; kuba ku murenge nta mukozi ubishinzwe ngo ahuze ibyo bikorwa byose bikaba ar’imbogamizi kandi bishobora no gukurura urubyiruko kwiroha mu biyobyabwenge.

 

7.2   ICYO TUZAKORA

  • Tuzongerera ikipe y’igihugu Amavubi ubushobozi aho tuzashyira imbere abatoza b’abanyarwanda;
  • Tuzashyira amakipe yigisha football muri buri Ntara;
  • Tuzashishikariza abashoramari gushora imari muri football n’indi mikino n’imyidagaduro;
  • Tuzashyira kuri buri murenge umukozi ufite mu nshingano imikino n’imyidagaduro, kandi tuzashyira muri buri murenge ikibuga cy’umupira w’amaguru n’indi mikino;
  • Tuzashyiraho ishuri rya muzika n’ubuhanzi (Music and Art) muri buri karere;
  • Tuzubaka Stade Olympique muri buri Ntara ikazaba ifite aho gukorera imikino n’imyidagaduro;
  • Tuzashishikariza abikorera kugiti cyabo gushora imari mu bikorwa by’imikino n’imyidagaduro;
  • Tuzashyiraho amashuri yigisha iby’imikino n’imyidagaduro muri buri Karere; kandi
  • Tuzashyiraho gahunda y’integanyanyigisho mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku mikino n’imyidagaduro.

 

8 UBUTAKA

8.1 UKO BIMEZE UBU

Itegeko ry’ubutaka ribangamiye abaturage aho abaturage bafite ubutaka bugizwe na gakondo ya basekuruza babo ariko Leta ikaba yarashyizeho itegeko rivuga ko ubutaka arubwayo.

 

8.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzavugurura itegeko rigenga politiki y’ubutaka mu Rwanda ku buryo rizagena imicungire yabwo muri bimwe bikubiye muri iryo itegeko nuko ubutaka buzaba buri mumaboko y’umuturage nta muntu uzongera gukodesha ubutaka kuri Leta;
  • Tuzakuraho umusoro w’ubutaka bityo ubutaka busubire mu maboko yabenebwo.

 

9 GUTEZA IMBERE UMURIMO 

9.1 UKO BIMEZE UBU

Politike yo guteza imbere umurimo yaradindiye dore ko ibivugwa byose bihera mu magambo kuko m’ urubyiruko hari abashomeri benshi.

Amasoko ya Leta ndetse n’utuzi biracyavugwamo ruswa n’icyenewabo.

 

9.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzanoza neza kuburyo bukwiriye politiki y’igihugu yo kwihangira umurimo, hashyirweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guhanga umurimo (Rwanda Employment Board) kizashyiraho (Centres d’Information sur l’Entreprenariat) muri buri Karere;
  • Tuzatoza urubyiruko kwihangira umurimo kandi tubashyirireho amahungwa mensi ku guhanga umurimo;
  • Tuzashyiraho ikigenga kizajya gifasha  mu mishinga mito ibyara inyugu kigamije urubyiruko, abagore n’abari.

 

10 UBWITEGANYIRIZE

10.1 UKO BIMEZE UBU

Kugeza ubu politiki y’ubwiteganyirize hari byinshi inengwa. Abageze mu zabukuru bahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize y’intica ntikize atajyanye n’ibiciro biri ku isoko ahubwo ugasanga imisanzu bagiye bizigamira igenda yubaka amazu adafite abayakoreramo kandi igatinda kubageraho.

 

10.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzongerera umisanzu y’abageze muzabukuru bajye bakira amafaranga ajyanye n’igiciro kiri ku isoko.
  • Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabageze mu zabukuru tuzashyiraho ikigega cy’imari kibagenewe (Pension Saving Scheme) aho bazajya babona n’inguzanyo k’umushahara bashobore no kwikorera imishinga mito ibyara inyungu.

 

11 UMUCO

11.1 UKO BIMEZE UBU

Haracyariho ibibazo.  Mu Itorero ry’ Igihugu aho ryigisha gahunda z’Ishyaka aho kuba itorero ry’igihugu. Ururimi rw’ Ikinyarwanda ruri gucika mu mashuri.

 

11.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzavugurura gahunda y’itorero ry’igihugu kugira ngo rye kuba umuyoboro w’icengezamatwara ry’imitwe ya Politiki ahubwo ribe umusingi wo kwigisha no gusigasira umuco nyarwanda.
  • Tuzashyiraho gahunda yo kwigisha ururimi gakondo rw’ikinyarwanda mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.
  • Tuzashyiraho inzu ndangamurage muri buri Karere (Museum).    

 

12 UBUREZI, UBUSHAKASHATSI N’IKORANABUHANGA           

12.1 UKO BIMEZE UBU

Iyo uvuga uburezi mu Rwanda uba uvuga ibibazo byinshi: imibereho ya mwalimu ikiri hasi cyane; ireme ry’uburezi riri hasi cyane; politiki yiswe iyuburezi kuri bose yimura umunyeshuri watsinze n’uwatsinzwe;  aho abarimu barera abanyeshuri nta gitsure; kuba diplome ziboneka ku bwinshi ariko ntabumenyi; ibigo byigenga biri gufunga umusubizo kubera kubura abanyeshuri; gahunda y’imyaka icyenda (9 years basic education) na (12 years basic education) aho abiga muraya mashuri badafite ibikoresho bihagije; ndetse n’abarimu bashoboye hamwe n’amashuri y’imyuga atagira ibikoresho bibafasha mu masomo yabo.

 

12.2  ICYO TUZAKORA

  • Tuzamura Ireme ry’Uburezi twongere imbaraga m’ubushakashatsi ndetse n’imibereho myiza ya mwalimu_ cyane cyane mwalimu harimo kumwongerera umushahara ujyanye n’igihe;
  • Tuzamura ireme ry’uburezi nkuko twabivuze haruguru mu gihe mwalimu azaba afite ubuzima bwiza n’ireme ry’uburezi rizazamuka, tuzongerera ubushobozi abanyeshuri biga muri (9 &12 years basic education), ubushobozi bw’ibikoresho ndetse n’uburyo bw’abalimu bo mu mashuri y’ikitegererezo (Ecole Secondaire de reference) ya Leta babe batanga n’amasomo mu mashuri anyuranye;
  • Hazabaho kandi n’isaranganya ry’ama laboratoire, hazashyirwaho amategeko agena imyigire n’imyigishirize anoze kuburyo umunyeshuri yiga yumva ko gutsindwa bishobora kumugiraho ingaruka nko gusibizwa n’ibindi kuburyo biga bashyizeho umwete.  Politiki y’imyuga izatezwa imbere hajyeho umushinga ngoboka wo gushyigikira amashuri y’imyuga mu kubona ibikoresho;
  • Tuzashyira muri buri Umurenge amashuri y’imyuga hashyirwemo amashami ajyanye n’ibyo abatuye muri ako gace bakeneye byabateza imbere (centres d'enseignement rural et artisanal intégré);
  • Tuzibanda no kuri ibi bikurikira
  • Gahunda y’amashuri y’inshuke izakomeza kwitabwaho, ayo mashuri ahabwe ibikoresho bigezweho abakozi bayo bashyirwe mu ngengo y’imari ya Leta;
  • Buri Akagali kazagira ishuri ry’inshuke;
  • Tuzita cyane kuri gahunda yo kuringaniza cyane agaciro ko kwigisha mu ndimi z’igifaransa n’icyongereza;
  • Tuzashishikariza ababyeyi kwita k’uburere bw’abana babo.  

 

13 URWEGO RW’UBUVUZI

13.1 UKO BIMEZE UBU

Hari indwara zikomeje kugaragara kandi zizahaza abanyarwanda: umutima, cancer, diabete, umuvuduko w’amaraso;

Hari imirire mibi nayo igenda irushaho kwiyongera umunsi ku munsi ikagira ingaruka y’imikurire mibi ku bana ndetse n’impfu za hato na hato.

Ku birebana n’ubuzima bw’umwana,  haracyagaragara ibipimo bikiri hejuru by’abana bagwingira, aho imibare rusange igaragaza 44% by’abana bagwingira_icyo kibazo kikaba cyiganje cyane mu ntara y’iburengera zuba mu turere turimo aka ngororero kari ku gipimo cya 39% by’abana bagwingira, kakaba kaza ku mwanya wa gatatu mu kugira umubare w’abana bagwingira nyuma ya Rutsiro na Rubavu nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014. Mu mpamvu abaturage batanga zitera kugwingira mu bana babo zirimo ubukene bwa bamwe mu baturage, ubujiji, kutagira amazi meza kandi ahagije, ubutaka buto nabwo batakemererwa guhingamo ibihingwa bitandukanye ahubwo bahatirwa guhinga igihingwa kimwe cyatoranijwe_ ibyo bikabagiraho ingaruka zo kwihorera ku indyo imwe ari nayo nyirabayazana y’imirire mibi n’ibiryo bidahagije mu bana babo.

Abantu benshi bafite imirire mibi yabaye karande, ibiryo biri mu gihugu ugereranije n’umubare w’abatuye m’u Rwanda nibike, ibyo bikaba ari ikibazo gikomeye gikeneye kubonerwa umuti.

 

13.1 ICYO TUZAKORA

  • Tuzakomeza gukangurira no kwigisha abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi  b’abagore ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye;
  • Tuzashyiraho kandi ikigombonezamirire kuri buri kigo nderabuzima (poste de santé) muri buri kagari duhereye ahagaragara imirire mibi kurenza ahandi mu rwego rwo kwegereza abaturage servisi z’imirire myiza nk’imwe mu nkingi z’ubuzima burambye;
  • Tuzashyiraho integanyanyigisho ku birebana n’ubuzima  bw’imyororokere mu mashuli abanza n’ayisumbuye;
  • Tuzaharanira ko buri munyarwanda wese abona urukingo ku ndwara zikingirwa kandi ku buryo butagoranye tunashishikarize ku buryo buhoraho kwirinda no kurwanya indwara cyane cyane indwara ziterwa n’isuku nke;
  • Hazashyirwaho uburyo bwihariye bwo gukumira indwara zandura ziturutse mu bindi bihugu hatangwa ku baturage b’ibyiciro byose inkingo ku ndwara zikingirwa hanakorwa ubukangurambaga no kwongerera ubumenyi ku ndwara zitagira urukingo basobanurirwa ibimenyetso by’indwara zimwe na zimwe n’uburyo zandura kugirango birinde inzira zose zishobora gucamo mu rwego rwo kuzikumira;
    • Tuzashyiraho gahunda z’abajyanama mu mirire na Komite z’abajyanama ku utugali;
    • Tuzagaburira abana bafite amezi 6-59 ibiryo bifite intungamubiri;
    • Tuzatanga amatungo kungo azakamirwa abana bafite imirire mibi ikabije. 

 

14 UBWISUNGANE N’UBWISHINGIZI BW’INDWARA N’IMITANGIRE YA SERVICE

14.1 UKO BIMEZE UBU

Ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza bukomeje kugenda bugabanuka ndetse n’abayitabira  usanga bajyenda bigurintege . Mu mpamvu abaturage batanga zibibatera zirimo kuba umusanzu wajyaga utanga na buri muntu ugize umuryango wazamuwe ukava ku 1000 ukajyera kuri 3000 hatitawe ku mikoro yabo; no kuba abaturage nta ruhare bagira mu kwishyiriraho abayobozi babacungira umusanzu; guhabwa serivisi nabi; kuba hari ubwoko bwinshi  bw’indwara  abaturage  bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuel de sante) batemererwa kuvurwa; kubura kw’imwe mu miti ku bitaro no kubigonderabuzima bigatuma abarwayi boherezwa mu maguriro  y’imiti (pharmacy) yigenga gushakirayo iyo miti kandi ntibasubizwe amafaranga;

 

Ku bitaro bimwe na bimwe haracyaboneka abaganga barangarana abarwayi bakabakira batinze hakaba naho usanga umuganga adatinya gusuzugura no gutuka umurwayi waje umugana; akenshi biterwa no gukoresha abaganga usanga batarabigize umwuga ahubwo ari ugushaka amaramuko.

Ku bigo byigenga bitanga ubuvuzi n’ibitanga ubwishingizi bw’ubuzima; igiciro kiracyari hejuru usanga bitorohera benshi kububona.

 

14.2 ICYO TUZAKORA

  • Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) riremera kandi ryizeza abaturarwanda ko hazashyirwaho  nibura ikigo nderabuzima (poste de santé) imwe muri buri kagari   gifite ubushobozi buhagije mu kuvura indwara zikunze kwibasira rubanda rugufi, kandi icyo kigo kigomba kugira igishushanyombonera cyizwe neza kugira ngo ibikoresho biteganyijwe gukoreshwamo bigaragare neza kandi hakorwe gahunda yo kubifata neza no kubisimbura igihe bishaje cyangwa byangiritse;
  • DGPR izakomeza gutanga umusanzu ugaragara ku bikorwaremezo no kwongerera ubushobozi abakozi mu rwego rwo guteza imbere imitangire myiza ya service mu nzego zose;
  • DGPR kandi irizeza ko uburyo bwizewe kandi buhoraho bwo gutabara abarwayi ndetse n’indembe hatangwa hanashyirwa imbangukiragutabara byibuze ebyiri (2) kuri buri kigo nderabuzima no gushyiraho umuhanda ukoze neza worohereza abarwayi kugera kwa muganga bitagoranye, bizaba mu nshingano zayo z’ibanze izashyira mu bikorwa;
  • Tuzashyiraho ibigo nderabuzima kuri buri murenge (Centre de Santé) byujuje ibyangombwa haba mu mitangire ya service, mu ikoranabuhanga, ku bikoresho ndetse n’inyubako_ ku buryo ubuvuzi buhatangirwa buzaba ari ubuvuzi bwo mu rwego twibonamwo kandi rushimwa na buri wese kandi kuri ibyo bigo hakaba hashobora kuboneka inzobere ku ndwara;
  • DGPR izaharanira ko hashyirwaho ibitaro byo ku rwego rw’intara  bijyanye n’igihe, ku bumenyi inzobere mu buvuzi butandukanye cyane cyane indwara ziboneka mu bihugu bihana imbibi n’igihugu cyacu, ibikoresho  n’ikorana buhanga, ndetse n’inyubako. Kubera ko  mu Rwanda hagizwe ahanini n’imisozi ibitaro by’intara bigomba kugira indege yo gutabara abarwayi n’indembe mu rwego rwo kugabanya impfu ziterwa no kudatabarwa kugihe;
  • Ku birebana n’abaganga barangarana abarwayi ndetse bikarangira abenshi bahasize ubuzima, tuzashyiraho inyigisho zihoraho n’amategeko  ndetse n’amabwiriza yihariye ndetse n’ibihano ku bakomeje kugaragarwaho iyo myitwarire mibi;
  • DGPR izateza imbere ubutabazi bw’ibanze ihugura abajyanama b’ubuzima ku buryo bwimbitse ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze inatange n’ibikoresho byifashishwa;
  • Tuzateza imbere ubuvuzi bwa Gakondo tushishikariza abanyarwanda gukunda imiti ituruka iwabo kuruta ikorerwa hanze kandi tuvugurure neza politiki n’amategeko y’ubuvuzi bwa gakondo;
  • Tuzaharanira ko ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bihuza ubuvuzi hakemerwa ko ufite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé) yakwivuriza muri buri kimwe mur’ibyo bihugu;
  • Hazashyirwaho ikigega cya leta gishinzwe gutera inkunga abafite ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé) byabaye ngobwa ko bajya kwivuriza hanze y’urwanda kuko byagaragaye ko ari bo bakunze kugerwaho n’ingaruka nyinshi mu gihe boherejwe kwivuriza hanze;
  • Tuzanoza imitangire ya Serivisi twongera abaganga b’inzobere n’ibikoresho by’ubuvuzi bugezweho;
  • Tuzazana ibyuma kabuhariwe byifashishwa mu kuvura Cancer ( Nuclear medecin and Radiotherapy);
  • Tuzongera umubare w’abaganga kukigero cy’umuganga umwe kubantu igihumbi  (1000) n’umuforomo umwe kubantu ijana (100);
  • Tuzashishikariza abikorera gukora inganda zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (pharmaceutical industries).

 

15 UBUKUNGU                                                                                                          

15.1 UKO BIMEZE UBU

Nkuko bigaragarako Politiki y’imisoro mu Rwanda ikigaragaramo ibibazo by’umwihariko imisoro ku bukode bw’amazu, imisoro ku bubukode bw’amasambu n’imisoro ku bacuruzi bato;

Haracyagaragara kandi ikibazo cy’ibihano n’amande bihabwa abasoreshwa bakerewe gutanga imisoro kandi rimwe na rimwe biba byatewe n’impamvu zitabaturutseho;

Haracyagaragara amoko y’imisoro menshi afite amategeko n’amabwirinzi ayagenga urugero: KVCS, Umusoro w’umutekano, umusoro w’isuku nibindi_ ariko yose abangamira cyane cyane abacenye.

 

15.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho ikigo cyigenga gihuza abasoreshwa na RRA kikazaba gishinzwe kwakira ibibazo by’abasoreshwa ku buryo mu gihe habayeho guhohoterwa ku musoreshwa cyangwa atanyuzwe n’ibyemezo byamufatiwe azajya yitabaza icyo kigo nkemurampaka;
  • Tuzakuraho ibihano byose mu gihe bigaragarako umusoreshwa yakerejwe n’impamvu zitamuturutseho;
  • Imisoro tubonako itagize icyo yahungabanya ku bukungu bw’igihugu izavaho;
  • Tuzashyiraho gahunda yo gusoresha bitewe n’ubushobozi bw’usoreshwa (progressive taxation);
  • Tuzateza imbere ubucuruzi kurwego mpuzamahanga tugamije kwongera ubukungu bw’igihugu cyacu.

 

16 IMISHAHARA

16.1 UKO BIMEZE UBU

Mu Rwanda haragaragara ikibazo cy’ubusumbane mu mishahara gikabije aho usanga hari ikinyuranyo kinini hagati y’umushahara uhabwa abayobozi bakuru ba leta n’uhabwa abakozi bo mu nzego zo hasi_aho usanga umushahara uhabwa aba bakozi utajyanye n’ibiciro ku isoko.

 

16.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho umushahara fatizo k’umukozi (minimum wage)usobanutse;
  • Tuzagabanya imishahara y’ikirenga ihabwa abayobozi bakuru ba leta; tukanongera umushahara w’abakozi mu nzego zo hasi ku kigero cya 1:10 (urugero directeur mukuru ufiteRwF 1000000 y’umushara umukozi muto wo hasi azabaafite RwF100000).

 

17 UBWIKOREZI

17.1 UKO BIMEZE UBU

Politike y’ubwikorezi iracyafite ingorane nyinshi cyane kuba imihanda idahagije, nta buryo bwo gutwara abantu n’ibintu mumazi, kuba hari kwiharira amasoko ku masosiyete Leta ifitemo imigabane ndetse n’ishyaka riri k’ubutegetsi.

 

17.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzongerera ubushobozi ama Koperative ashobore gukora no gutunganya imihanda neza;
  • Tuzashaka amafaranga yo gukora imihanda;
  • Tuzasana umubare mwinshi w’amateme n’ibiraro mu gihugu mu rwego rwo guteza imbere iterambere n’ubuhahirane;
  • Tuzahanga imihanda mishya ihuza imirenge n’uturere;
  • Tuzagabanya umusoro wakwa kubinyabiziga bitumizwa mu mahanga kugirango na rubanda ruciriritse rubashe kwigezaho imodoka, tunagabanye imodoka zishaje zihumanya ikirere;
  • Tuzashyiraho politiki yo gukwirakwiza amato mato n’amanini agezweho mu biyaga binini n’ibito mu Rwanda, hashyirweho n’amashuri yo gutoza abadereva b’amato mu rwego rwo kugabanya impfu zo mu mazi no kwihutisha iterambere abo badereva bashirirweho n’impushya zo gutwara ayo mato (permis de conduire);
  • Hazashyirwaho umurongo w’isaranganya ry’imirimo n’amasoko y’ubwikorezi kandi habe koroherezwa kubashoramari bato bifuza gushora imari mu bwikorezi.
  • Tuzorohereza abatwara imodoka z’abagenzi (twegerane) kugira ngo bashobore gukora akazi kabo batavangirwa na Societe za Leta zitwara abagenzi.

 

18 GUTEZA IMBERE URUBYIRUKO

18.1 UKO BIMEZE UBU

Haraboneka ubushomeri bwinshyi n’ubumenyi buce mu rubyiruko hamwe ubufasha buce mu kuzamura urubyiruko hirya no hino mu gihugu hamwe no guhanga imirimo gucumbagira. Ikorana buhanga rijana imirimo imirimo myishi kurusha ihangwa naryo.

18.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho ikigega kizatera inkungandetse gitange n’inguzanyo amakoperative n’ibigo byishoramari by’urubyiruko;
  • Tuzashyiraho umukozi ushinzwe urubyiruko k’urwego rw’umurenge;
  • Tuzashyiraho gahunda yo kwongera ubumenyi no kwigisha imyuga urubyiruko kugira ngo bihangire imirimo biboroheye;
  • Tuzagabanya ubushomeri murubyiruko buve 11% tugere  5%;
  • Tuzashyiraho Banki y’amakoperative (Coperative Bank of Rwanda) izafasha gutanga inguzanyo ku makoperative y’abanyarwanda cyane cyane ay’urubyiruko;
  • Tuzakuraho imisoro ku mishinga mishya y’urubyiruko mugihe cy’imyaka ibiri;
  • Tuzashyiraho Centres zigisha siporo n’imyidagaduro ndetse no kuyikoreramo muri buri murenge.

 

19 UBUCURUZI

19.1 UKO BIMEZE

Haraboneka ibibazo binyuranye mu bucuruzi: ubumenyi n’ubushobozi buce, imisoro myinshi n’ibihano binyuranye kandi byinshyi, inguzanyo zitoroshye kubona na politiki zitanoze.

19.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyigikira abikorera ku giti cyabo kugira ngo bongererwe ubushobozi k’umusaruro babonaga bityo bagurishe no mumahanga;
  • Tuzateza imbere inganda ziciriritse n’izihambaye ariko zidahumanya ibidukikije (green and clean industries);
  • Tuzateza imbere inganda zitunganya ibivuye mu bihingwa ( Agro-processing industries) n’umutungo wo mu butaka(mineral processing industries);
  • Tuzashyiraho Banki iteza imbere ibyinjira n’ibisohoka (EXPORT-IMPORT BANK) korohereza abacuruzi.

 

20 UBUKERARUGENDO

20.1 UKO BIMEZE

Haracyari ibikorwa remezo bice by’ubucerarugendo, aboshoramari bace, benegihugu kutitabira gusura u Rwanda n’ibyiza byarwo n’ibiciro biri hejuru mu gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

 

20.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho ibikorwaremezo biteza imbere ubukerarugendo ndetse dushishikarize abikorera kugiti cyabo tubaha agahimbazamusyi kandi tunabagabaniriza imisoro;
  • Tuzateza imbere ubukerarugendo bwubahiriza gahunda yo kurengera ibidukikije (Eco-tourism);
  • Tuzashishikariza abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga bitatse Urwanda ndetse tuvugurura ibiciro byubukerarugendo.

 

21 IBIKORWAREMEZO

21.1 UKO BIMEZE

Haraboneka imihanda mice, amazi adahajije, amashanyarazi adahagije mu gihugu n’ibikorwa remezo bijanye nabyo.

 

21.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzubaka amavuriro, amashuri, imihanda, ibibuga by’indege, twongere amashanyarazi n’amazi meza;
  • Tuzateza imbere imbaraga z’amashanyarazi zisubira (renewable energy generation. Transmission and distribution);
  • Tuzateza imbere gahunda yo kwubaka amazu aciriritse abantu bashobora kugura biboroheye.

 

22 UBUHINZI N’UBWOROZI

22.1 UKO BIMEZE

Hari ikibazo cya politiki yo guhuza ubutaka kugihingwa kimwe, kuba yarateje ingaruka mbi nyinshi cyane, inzara yiswe NZARAMBA dore ko  nta n’ibiganiro byahabaye hagati y’ubuyobozi n’abaturage  (Land consolidation).  Iyi gahunda yagize ingaruka no kumahame ya Demokarasi kuko ibuza umuturage guhinga icyo yifuza mu murima we.

Hari ikibazo nanubu kuba Leta itarashobora gutandukanya ubutaka  bugenewe guhingwa no guturwa.

Hari imishinga yagiye ikangurirwa abahinzi bagashoramo amafaranga ndetse na Leta ubwayo igashoramo amafaranga menshi bikarangira iyo mishinga ntacyo igezeho n’abaturage bakabihomberamo.

 

22.2 IBYO TUZAKORA

  • Tuzanoza neza politiki y’imiturire n’imyubakire aho tuzakoresha inyigo yo gukoresha ubutaka buto mu gutura nkuko mu bihugu by’ubuyapani n’ahandi bigenda kugirango tubashe kurokora ubutaka buhingwa;
  • Tuzashyiraho Bank iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ikazajya itanga inguzanyo ndetse itere n’inkunga imishinga y’abahinzi n’aborozi;
  • Tuzashyiraho gahunda ihamye yo kuvomerera imyaka yo kumisozi ndetse no mubishanga kugira ngo bidufashe guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imvura mubihe by’izuba;
  • Tuzongera imbaraga m’ubushakashatsi bw’ubuhinzi n’ubworozi;
  • Tuzongera umusaruro w’ibihingwa bizana amadovize (ikawa, icyayi...) kukigero cya 20% ndetse duhuze abahinzi babyo n’amasoko yo hanze babe aribo bemeranya kubiciro;
  • Tuzateza imbere gahunda yo kworora amatungo mato kandi tugenere itungo buri rugo;
  • Ku kibazo cya politiki yo guhurizahamwe ubutaka bizaharirwa ubutaka bwa Leta n’abikorera kugiti cyabo ariko ubutaka bw’abaturage ntibuhurizwe hamwe;
  • Tuzaha abaturage uburenganzira bwo guhinga ibyo bifuza, begerezwe abakangurambaga mu buhinzi (moniteur agri) babafashe guhinga kijyambere;
  • Kubijyanye n’igihingwa kimwe, Tuzaharanira ko umuturage yihitiramo guhinga icyo ashaka bitewe n’ibimufitiye akamaro, naho ibyo guhinga igihingwa kimwe bikorwe n’abahinzi bagamije ubucuruzi mubuhinzi kuko aribo bafite ubutaka bunini (commercial farming) cyangwa bakoresha ubutaka bwa Leta;
  • Mu kunoza gahunda y’ubuhinzi, tuzashyira muri buri Kagali umukozi ushinzwe ubuhinzi, aho abakozi bazajya basanga abaturage mu mirima yabo bakabaha  inama mbonezamihingire (Extenstion Workers);
  • Tuzashyiraho n’ikigega cy’ingwate kubahinzi n’aborozi (Rwanda Agriculture Support Fund), izi ngamba zose twavuze haruruguru zizarwanya, inzara umuhinzi agire agaciro mu mwuga umubere business kandi igiciro ku isoko ry’ibiribwa kigabanuke.

 

23 URWEGO RW’IBIDUKIKIJE

23.1 UKO BIMEZE UBU

Hari ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bukorwa mu kajagari hamwe na hamwe mu gihugu bubangamiye ibidukikije kuko hari aho usanga bamena imicanga, ibyondo n’ibitaka byavuye aho bacukuye ibyo bikagira ingaruka zirimo ibura ry’amazi n’ingufu z’amashanyarazi kubera gukama ku ingomero zitanga amashanyarazi_urugero ni urugomero rwubatswe kuri nyabarongo rwabuze amazi kubera isuri iterwa n’abacukura amabuye y’agaciro mu misozi iyikikije muri Ngororero;

Abaturage ntibarumva umumaro wo gufata amazi y’imvura kandi  ibiyaga, inzuzi, ibishanga, biragenda bikama kubera isuri n’imyanda yoherezwamo;

Abaturage ntibarasobanukirwa umumaro wo kubyaza umusaruro umutungo kamere ( izuba, amazi, ibimera bikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo... );

Haracyaboneka ikibazo cyo gutwika imisozi n’amashyamba n’itemwa ry’ibiti byo gucana n’ibyo  kubakisha kandi hakaba nta bindi bicanwa bisimbura inkwi;

Abubaka amagorofa bakoresha ibiti byinshi ku bikwa ahakagombye gukoreshwa ibyuma, ibyo bikagira ingaruka y’igabanuka n’icyendera ry’ibiti  n’ibinyabuzima bimwe na bimwe n’iyangirika ry’umutungo kamere;

Hari ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubukungu bw’igihugu bukomeje kuzamuka ibyo bikaba bigira ingaruka ku kwangirika kw’bidukikije;

Imiturire itatanye mu byaro n’isatagurwa rikabije ry’amasambu tutirengagije n’imyubakire y’akajagari  hamwe na hamwe  mu mijyi iteje ikibazo;

Itangwa ry’ibyangombwa ku masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro adashoboye amwe namwe hatabaye ubushishozi bikaba ingaruka z’impfu za buri munsi kubaturage bakora akazi mu birombe.

 

23.2 IBYO TUZAKORA

  • Tuzakomeza gukangurira abaturage gukoresha amazi no kuyafata neza, ni muri urwo rwego Ishyaka DGPR rizafasha muri gahunda yo gufata amazi y’imvura hubakwa ibigega byo gufata amazi y’imvura kuri buri muturarwanda hagendewe ku byiciro by’ubudehe barimo bigakorwa na leta;
  • Gukora amakarita mashya yerekana ahari amabuye y’agaciro  n’ubwoko bw’amabuye buhaboneka;
  • Tuzashyiraho umurongo usobanutse w’itangwa ry’ibyangombwa, ugiye kubihabwa habanze hakorwe igenzura riciye mu mucy;
  • Gukurikiranira hafi no gukomeza amategeko agenga icukurwa rya kariyeri n’amabuye y’agaciro kugirango bitagira ingaruka ku misozi, ibishanga, n’imigezi;
  • Gushyiraho uburyo buboneye bwo gukoresha umutungo kamere muri rusange no gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko agenga umutungo kamere;
  • Kongera ikoranabuhanga mugushaka ahari amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere itagaragaragara murwego rwo kugabanya gutengura imisozi no gushakisha amabuye n’indi mitungo kamere itagaragaragara;
  • Gushishikariza banyiri amashyamba mu micungire myiza y’amashyamba no gukoresha neza  ibiyakomokaho;
  • Gushishikariza Ubuyobozi bwite bwa Leta, amashyirahamwe, nandi matsinda kubungabunga no kurengera ibidukikije;
  • Tuzarwanya isuri ahantu hose hahanamye ku kigero cy’ijana kw’ijana;
  • Tuzatera ibiti ahantu hose hakwiye kukigero cya mirongo itanu kw’ijana;
  • Tuzateza imbere gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka aho bahinga hose;
  • Tuzarinda amashyamba ya Leta n’andi mashyamba ya Cyimeza;
  • Tuzashyiraho ingamba zidufasha kurwanya ihindagurika ry’ikirere;
  • Ntabwo tuzemerera inganda z’angiza cyangwa zirekura imyotsi ihumanya ikirere.

 

24 UBUBANYI N’AMAHANGA

24.1 UKO BIMEZE UBU

Ku rwego rw’ububanyi n’amahanga hari nanubu ibibazo byabaye ingorabahizi, kuba umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’uBurundi, RDC n’uBufaransa.

Abanyarwanda bahora bahutazwa kubera ingendo baba bakoreye muri ibyo bihugu bashinjwa ubugambanyi.

Abaturage nti barabona neza umusaruro uva mumiryango mpuzamahanga nka CEPGL na CEAC.

 

24.2 IBYO TUZAKORA

  • Politiki y’ububanyi n’amahanga ya DGPR izashingira k’umuco w’ibiganiro n’amahoro (Dialogue and Peace);
  • Tuzagarura umwuka mwiza mu bihugu dufitanye ibibazo aribyo: Burundi, RDC ndetse  n’u Bufaransa;
  • Tuzateza imbere imibanire myiza n’ibihugu duturanye ndetse n’imiryango y’ubukungu mu karere duherereyemo (EAC, SADC, CEAC, CEPGL na COMESSA);
  • Tuzongera imbaraga muri gahunda yo kwihuza nk’Igihugu kimwe no kugira  ifaranga rimwe mumuryango wa Africa y’uburasirazuba (EAC);
  • Tuzashishikariza abaturage kubyaza umusaruro iyo miryango mpuzamahanga duherreyemo ndetse tugire uruhare rukomeye mu kubyutsa indi miryango y’ubuhahirane, tuzaharanira ko habaho kworohereza abashaka ibyangombwa byo kujya hanze mubindi bihugu bifuza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka;
  • Tuzateza imbere imikoranire myiza y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda n’izindi Ntekonshingamategeko zo mubihugu byo mukarere duherereyemo nahandi kwisi hose.
  • Tuzashyiraho ishuri ryigisha rikanahugura abadipromate bacu;
  • Tuzateza imbere gahunda yo kwihaza muburyo bw’amafaranga y’umuryango w’ubumwe bw’Africa (AU);
  • Kandi tuzakomeza gushimangira ubudahangarwa bw’igihugu cyacu tutabonwamo isura yaba GASHOZANTAMBARA ariko twemera ko igihe u Rwanda rwatewe rugomba kwitabara kandi hakoreshejwe ingufu zose zishoboka;
  • Tuzashyigikira gahunda zo guteza imbere uburenganzira bwa kiremwa muntu n’imikoranire myiza n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, urugero (Human Rights Watch, Amnesty International, LDGL, RIPRODHOL, etc.);
  • Tuzaharanira ko habaho imikoranire myiza hagati ya Leta n’umuryango w’abibumbye, umuryango wunze ubumwe bw’africa n’ibihugu by’iburayi cyane cyane umubano wacu ugashingira ku mahoro, uburenganzira bwa muntu na Demokarasi;
  • Tuzaharanira ko Africa n’ibindi bihugu bikiri munzira y’amajyambere bigira ijambo munama nkuru y’umutekano y’umuryango w’abibumbye;
  • Tuzaharanira ko Sosiyete Sivile n’indi miryango idaharanira inyungu ihabwa ijambo mumuryango w’abibumbye.

 

25 DEMOKARASI ISESUYE KANDI ISHINZE IMIZI

25.1 UKO BIMEZE UBU

Kuba urubuga rwa Politiki rukiri ruto, kuba hakiri inzitizi mukwandikwa kw’amashyaka ya politiki cyane cyane iyo avuze ko atavuga rumwe na Leta, kuba ntabiganiro mpaka biba cyane cyane kubibazo bikomeye by’igihugu, haracyariho ubusumbane imbere y’amategeko cyane cyane aho abayobozi bakingira ikibaba abanyuruje umutungo wa Leta, kuba imiryango idaharanira inyungu mike yita k’uburenganzira bwa kiremwamuntu, Tuzateza imbere ubwisanzure mu banyarwanda, haracyari ibigomba kuvugururwa mw’itegeko ry’amatora. Haracyari ikibazo cy’imikoranire y’inzego.

 

25.2 IBYO TUZAKORA

  • Tuzashyigikira uburyo bwaguye muruhando rwa politiki ku banyarwanda bose ndetse banahabwe amahirwe angina;
  • Tuzashyigikira ko leta yemera amashyaka atavuga rumwe nayo akanagira uruhare mu kubaka igihugu;
  • Tuzasaba leta gushyigikira umuco w’ibiganiro mpaka kuri gahunda za leta, tunarebe neza niba ibiganiro bya politike bitabera gusa muri forumu y’amashyaka ya politike.
  • Tuzasaba leta kuzajya igisha inama amashyaka atavuga rumwe nayo akahabwa mbere imbanzirizamushinga ya gahunda n’amategeko bya leta kugirango ashobore kongeramo ibitekerezo byayo;
  • Tuzashyira ingufu mugushishikariza leta kureba neza niba koko abaturage bose barengerwa n’itegeko, bagafatwa neza kandi ku buryo bungana hagendewe kw’itegeko;
  • Tuzashyigikira iterambere ry’abagore, urubyiruko, abana n’ababana n’ubumuga, n’abaturage batagira kirengera. Abahagarariye abagore bagomba kurenga inzego z’igihugu, bakeneye kandi kugira ababahagarariye mu nzego z’ibanze z’igihugu;
  • Tuzashyigikira impinduka mu itegeko ry’amatora duharanira ko abiyamamaza biyamamariza mu duce baturukamo kuruta gutangwa ku rwego rw’igihugu;
  • Tuzaharanira kumenya neza niba koko amashyaka atavuga rumwe na leta ahagarariwe mu nzego zose za komisiyo y’igihugu y’amatora;
  • Tuzafasha tunashishikarize abaturage bose kugira uruhare mu guhitamo ababahagarariye muri guverinoma no kumenya neza niba koko abatowe baharanira inyungu z’abaturage;
  • Tuzateza imbere ubwisanzure bwo guhurira hamwe, itangazamakuru kugaragaza ibitekerezo, amadini n’ubundi burenganzira bwa muntu;
  • Ishyaka DGPR Rizateza imbere umuco wa Politiki wo gukorera mumucyo, kwihanganirana, kubazwa ibyo ushinzwe, kuvugisha ukuri, na politiki yita kubibazo by’abaturage kurusha uko bimeze ubu;
  • Tuzashyiraho uburyo bworohereza buri wese kugira uruhare mubibazo bya Politiki no kubishakira ibisubizo bose hamwe;
  • Ishyaka DGPR Rizateza imbere umuco w’ibiganiro mpaka hagati mumashyaka ya Politiki atumva kimwe ibintu ariko nyuma akagira aho ahuriza ku bwinyungu z’Igihugu;
  • Twemera ko ubwisanzure bw’amashyirahamwe, mu kuvuga, mu bitekerezo no kugira uruhare mu bidukorerwa byateza imbere umuryango nyarwanda;
  • Ishyaka DGPR Rizashyiraho inkiko zihariye zizasuzuma imanza z’abanyapolitiki bafunzwe n’abandi bazira ibitekerezo byabo kugira ngo abarengana barenganurwe bafungurwe;
  • Hakenewe uburyo twibonamo bwo kungurana ibitekerezo, abaturage bagahabwa uburenganzira bwo kujya mu nama kandi bagatanga n’ibyifuzo byabo mu mahuriro y’abanyapolitiki;
  • Tuzashishikariza abantu kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira;
  • Tuzashyiraho inama z’abaturagi (Citizens Conventions), abaturagi bazashobora guhura nibura inshuro ebyiri mu mwaka (mu nzego zibanze, kuva ku mudugudu kugera ku ntara, hakaganirwa ku bibazo biriho, hakarebwa icyakorwa gikwiriye hanyuma ibitabonewe ibisubizo bigashyikirizwa Inama y’igihugu y’umushyikirano;
  • Urwego rw’umuvunyi rurenganura abanyapolititi n’ibitekerezo byabo; Hazabaho urundi rwego rw’umuvunyi (Political Ombudsman Council) nk’ubundi buryo bwo kunganira izindi nzego zakurikiraniraga hafi imikorere y’abanyapolitiki n’ibitekerezo byabo, uru rwego rukaba ruzaba rugizwe n’abakomiseri baturuka mu mashyaka ya Politiki yemewe m’u Rwanda;
  • Tuzashyiraho Komisiyo itera inkunga amashyaka ya Politiki aho izaba itanga ubushobozi bw’amafaranga ikanongera ubumenyi abakozi b’imitwe ya Politiki;
  • Tuzavugurura itegeko rigenga amashyaka ya Politiki n’abanyapolitiki yemererwe kwakira inkunga ariko azajye atanga Raporo munzego za Leta z’ibishinzwe, iyi Komisiyo (Party Support and Donations Council) ikazaba ikazaba ihagarariwe n’abakomiseri baturuka mu mashyaka ya Politiki yose;
  • Tuzashyiraho Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira ibitekerezo by’imishinga y’amategeko biturutse mu baturage n’imiryango itegamiye kuri Leta (A Citizen-Driven Bill Office). Iki kigo kikazajya gikorana n’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, hakazashyirwaho urubuga rwa Internet rutangaza ibyo bitekerezo byavuye mubaturagi, ibyo bitekerezo bikanatorerwa kuri internet byagera kubihumbi mirongitanu by’amajwi Inteko Nshingamategeko ikabyigaho igashyiraho umushinga w’itegeko;
  • Tuzashyiraho Ikigo cy’igihugu gishinzwe Demokarasi, gushyiraho imirongo migari ngenderwaho ya politiki n’uruhare rwa rubanda mu byemezo bibafatirwa (Center for Democracy, Policy Development and Public Participation).

 

 

 

 

26 UBUMWE N’UBWIYUNGE

26.1 UKO BIMEZE UBU

Kuri Politiki y’ubumwe n’ubwiyunge  igipimo ntikiragera kurugero rushimishije cyane, kuba hakiri ikibazo cy’impunzi cyabaye agatereranzamba,  haba mu bihugu duturanye, no mu bihugu bya kure, impfu za hato na hato zishingiye kumacakubiri cyane cyane mubihe byo kwibuka, kuba imitima myinshi igifite ibikomere bikomoka kuri jenoside yakorewe abatutsi, kuba nta kigega gitanga indishyi kubasizwe iheruheru na jenoside, kuba harabacyekwaho icyaha cya Jenoside, batarashikirizwa inkiko, amadosiye y’ababuranishijwe n’inkiko Gacaca ntibishimire imikirize y’izo manza zaciwe na gacaca bajuriyemo ntibahabwe igihe cy’iburanishwa.

Kuba ururimi rw’igifaransa rutagikoreshwa mu mashuri ngo higishwe amasomo m’ururimi rw’igifaransa ndetse ntirunakoreshwe kurwego rungana ugereranije n’impuzandengo icyongereza gikoreshwaho muri serivise za Leta kandi hari benshi mu banyarwanda bize mururimi rw’igifaransa bikaba byarabaye inzitizi ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

 

26.2 IBYO TUZAKORA

  • Tuzaca ubuhunzi, dushyireho gahunda y’ibiganiro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo no hagati ya Leta n’abanyarwanda muri rusange.
  • Tuzashyiraho INAMA KAMINUZA Y’IGIHUGU YO GUSASA INZOBE muri iyi nama hazatumirwa abahagarariye amashyaka, ari mu gihugu no hanze,sosiyete sivile, urugaga rw’abikorera, abavuga rikijyana n’Ihuriro ry’amadini, muri iyi nama habemo ibiganiro mpaka ku bibazo by’impunzi,imfungwa za politiki,ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, uburyo bwo kwigorora no gusabana imbabazi, kubwizanyukuri ku bibazo by’abanyarwanda,kurandura ivangura ry’amoko,kurwanya ubuhezanguni n’ingengabitekerezo ya Jenoside;
  • Tuzakora ivugurura ry’amategeko ahana abagize uruhare mu mpfu zigenda zigaragara, tunashyireho gahunda z’ubukangurambaga k’uburyo bw’amahoro bukemura amakimbirane, tuzashyiraho ikigega gitanga indishyi kubasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi;
  • Tuzongerera ubushobozi abashinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, Tuzongera umubare w’ibihugu dufitanye amasezerano yo guhanahana abakekwaho ibyaha;
  • Tuzashyiraho gahunda yo kwihutisha imanza z’abajuririye imikirize y’imanza zo munkiko Gacaca;
  • Tuzaharanira ko abakoresha ururimi rw’icyongereza n’igifaransa bahabwa uburenganzira bungana nkuko biteganwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda;
  • Tuzashyiraho ikigega gifasha abasizwe iheruheru n’intambara yo kubohora Igihugu mbere ya Jenoside na nyuma yaho icyo Kigega kandi kizafasha imiryango yasigaye y’abasirikare baguye kurugamba rwo kubohora igihugu batishoboye;
  • Tuzashyira imbaraga mubikorwa byo gufasha incike za Jenoside yakorewe abatutsi n’abana bavutse habayeho gufatwa kungufu kw’ababyeyi babo.
Rusizi