Green Party yagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga irega Leta guheza Igifaransa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga irega Leta guheza Igifaransa

Umuyobozi wa Green Party, Dr.Frank Habineza
Umuyobozi wa Green Party, Dr.Frank Habineza

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Green Party , ryagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Mbere, rishinja inzego za leta kudaha agaciro ururimi rw’Igifaransa kandi ruteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda.

Ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ivuga ko indimi zemewe mu Rwanda ari eshatu: Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ariko izi ndimi z’amahanga hari aho Igifaransa kidahabwa agaciro.

Iri shyaka ryazamuye iby’agaciro k’Igifaransa aho Banki Nkuru y’Igihugu yagikuye ku noti nshya, ariko rigaragaza ko no mu zindi nzego naho atari shyashya.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Green Party, Dr Frank Habineza yatunze urutoki izindi nzego zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu , ko byahisemo kujya bikoresha Icyongereza n’Ikinyarwanda, Igifaransa kigashyirwa ku ruhande.

Yasobanuye ko icyo ashaka ari uko Igifaransa kitakomeza gupyinagazwa, nacyo kigahabwa umwanya nk’Icyongereza.

Abajijwe niba kugana inkiko asaba ko aregera abavuga ururimi rw’Igifaransa nta zindi nyungu zaba zibyihishe inyuma, zirimo nko gukora uko ashoboye ngo ishyaka rye rihore mu itangazamakuru, yavuze ko nta zihari, anatsemba ko yaba ari n’inzira y’ubusamo yo kugira ngo ishyaka rye rivugwe cyane.

Tugarutse ku miterere y’ikirego iri shyaka ryarezemo Leta mu Rukiko rw’Ikirenga, Habineza yirinze kugira byinshi akivugaho, avuga ko ibindi bikubiye muri dosiye bizatangarizwa mu Rukiko urubanza rutangiye kuburanishwa.

Yanditswe kuya 8-12-2014 - Saa 22:50' na Mathias Hitimana

mathias@igihe.rw

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-yagejeje-ikirego-mu-rw

Umuyobozi wa Green Party, Dr.Frank Habineza