Green Party yageze kuri Minisitiri w’Intebe isaba ko itegeko rigenga amatora rivugururwa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yageze kuri Minisitiri w’Intebe isaba ko itegeko rigenga amatora rivugururwa

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ryamaze kugeza ibaruwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe, risaba impinduka mu itegeko rigenga amatora mu Rwanda.

Tariki ya 10 Gashyantare 2016 nibwo Green Party yandikiye Inteko Ishinga Amategeko, isaba ko zimwe mu ngingo zigize itegeko rigenga amatora zivugururwa.

Iri shyaka mu byo risaba harimo ko umuntu watorewe umwanya mu nzego z’ibanze atekwemerwa guhagararira ishyaka runaka aho ayoboye; kugabanya amajwi asabwa kugira ngo umukandida wigenga atsinde akava kuri atanu akaba abiri; kugabanya amajwi ishyaka risabwa kugira ngo ryinjire mu Nteko Ishinga Amategeko akava kuri atanu akaba ane.

Mu bindi harimo ko leta yajya itanga mbere amafaranga afasha ishyaka n’abakandida mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse no kureka amashyaka akakira inkunga ziva mu mahanga n’ibindi.

Muri Werurwe, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yaganiriye n’Abayobozi ba Green Party, ababwira ko Inteko idafite ububasha bwo gutangiza ivugururwa ry’Itegeko Ngenga, ahubwo abagira inama yo gushaka umudepite bakabimusaba akazabibagereza ku Nteko rusange cyangwa bakabisaba guverinoma.

Mu kiganiro na IGIHE kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wa Green Party, Dr Frank Habineza, yavuze ko nyuma yo kubisaba abadepite batandukanye ku giti cyabo bakabyanga, bamaze kugeza ubusabe bwabo kuri Minisitiri w’Intebe kugira ngo azabibashyikiririze guverinoma.

Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko begereye abadepite bagera kuri batatu babagezaho ubusabe bwabo, ariko barabyanga.

Habineza yagize ati “Twabanje kubisa abadepite ku giti cyabo, uwo twegereye akatubwira ngo ntabwo abishinzwe, undi akavuga impamvu ze bwite […] nyuma rero twahisemo kwandikira Minisitiri w’Intebe, kugira ngo abitugereza kuri Guverinoma.”

Habineza avuga ko hari icyizere ko icyifuzo cyabo kizasubizwa abihereye ku kuba ibaruwa yabo yakiriwe ‘neza’.

Green Party iherutse gutangaza ko ibizava muri ubwo busabe aribyo bizatuma ifata umwanzuro niba izitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Abajijwe niba batazitabira amatora nibadasubizwa uko babyifuza, Habineza yabwiye IGIHE ko batarabitekerezaho.

Ati “Ubu sinavuga ngo twabitekerejeho, icyakora mwabonye ko mubyo twasabye, twasabiye n’andi mashyaka, nibaduha ibisubizo bizima, byaduha imbaraga zo kwitabira amatora n’imbaraga z’uko ibizayavamo twabyakira twishimye.”

Green Party yagaragaye cyane umwaka ushize ubwo yasabaga ko Itegeko Nshinga ritavugururwa kugira ngo Perezida uriho yemerewe kongera kwiyamamaza bigera no mu rubanza, gusa yaje gutsindwa ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwanzuraga ko nta ngingo ibuza ko Itegeko Nshinga kuvugururwa.

Source: http://mobile.igihe.com/politiki/amakuru/article/green-party-yageze-kuri-minisitiri-w-intebe-isaba-ko-itegeko-rigenga-amatora

Dr.Frank Habineza