Green Party yasabye ivugururwa ry’a mategeko agenga imitwe ya politike n'amatora | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yasabye ivugururwa ry’a mategeko agenga imitwe ya politike n'amatora

Nyuma yo gusaba ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritavugururwa, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije,Green Party ryagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ubusabe bwo kuvugurura itegeko rigenga amatora n’irigenga imitwe ya politiki mu Rwanda.

Nyuma yo gutanga ubu busabe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2016,Umuyobozi mukuru wa Green Party, Dr Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko basaba Inteko gushyiraho itegeko rishya ribuza abayobozi b’inzego z’ibanze kuyobora imitwe ya Politiki,kuko basanga baba bafite aho babogamiye kandi baratowe n’abaturage.

Yagize ati″Iyo abaturage twese mu mudugudu cyangwa mu kagari dutoye umuntu nyuma agahinduka umuyobozi w’ishyaka,twumva tumutakarije icyizere twari tumufitiye, kuko aba agaragaje aho abogamiye. Iyo nka Meya ayoboye ishyaka ku rwego rw’Akarere ari n’umukozi wa Leta,turumva ibyo bibangamye cyane nubwo twemera ko na we yemerewe kugira ishyaka abarizwamo.”

Dr Habineza yavuze ko bifuza ko amajwi asabwa umukandida n’amashyaka yigenga kugira ngo abone imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko yagabanuka nk’uko bimeze mu bindi bihugu nka Suède.

Umuyobozi wa Green Party, Dr Frank Habineza ageza ubusabe bwabo mu bunyamabanga bw'Inteko Ishinga Amategeko

Umukandida wigenga akwiye kuva ku majwi 5% asabwa,agashyirwa kuri 2%, na ho ishyaka ryigenga rigasabwa 3% cyangwa 4% aho kuba 5%.

Ikindi umuyobozi wa Green Party asobanura kiri mu byo basaba ni uko amatora yajya akorwa hakoreshejwe impapuro n’ikoranabuhanga icyarimwe, ndetse n’itangazamakuru ntirihezwe ahabarirwa amajwi y’ibyavuye mu matora hose kuko no mu bihugu nka Kenya bihaba kandi ko ntacyo byica.

Yagize ati″Hari icyo tunenga. Ntushobora kumenya uko amajwi yabazwe kuva ku mudugudu kugera ku murenge n’ahandi. Byaba byiza itangazamakuru rihari rikamenya uburyo amajwi ateranywa,rikaba ryanabitangaza kugira ngo tubimenye ako kanya ndetse hagashyirwaho n’indorerezi ku Karere.”

Green Party isaba kandi ko n’itegeko rigenga imitwe ya Politiki mu Rwanda ryavugururwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 24 iyibuza kubona inkunga zo hanze y’igihugu zitangwa n’ibigo mpuzamahanga.

Green Party yihaye ibyumweru bibiri ngo irebe ko izaba yasubijwe

Dr Habineza ati″Ibyo tuvuga ntabwo ari ishyano.Tuzi ko no mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda byemewe mu gihe amashyaka yerekanye aho amafaranga yavuye,kandi turi muri ‘East African Community’.Turumva nta mpungenge Leta ikwiye kugira ko bishobora guteza ikibazo kandi n’ahandi bihari.“

Abajijwe niba kutabona izo nkunga hari icyo byabangamiye ku mikorere ya Green Party, Dr Habineza yirinze kugira byinshi atangaza, icyakora yavuze ko hari ibigo mpuzamahanga byinshi biba byifuza gushyigikira Demokarasi mu Rwanda ariko ntibikunde bitewe n’iyo ngingo, aho yatanze urugero ku bigo nka ‘National Democratic Institute’,na ‘Republican Institute’ byo muri Amerika.

Green Party kandi yanasabye ko imitwe ya politiki yose yagira abayihagarariye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi ishyaka cyangwa umukandida wiyamamaje mu matora agahabwa amafaranga amufasha mbere aho kuyahabwa nyuma kuko ngo iyo bitagenze bityo usanga inkunga ibona uwatsinze amatora.

Ishyaka Green Party rivuga ko ryihaye nibura ibyumweru bibiri ngo rirebe ko ryaba ryasubijwe, kandi ngo nibitaba rizagaruka mu Nteko kubaza impamvu.

Green Party yifuza ko hajyaho itegeko ribuza abayobozi b'inzego z'ibanze kuyobora imitwe ya politikiDr Frank Habineza yagaragarije itangazamakuru bimwe mu byo bifuza ko byavugururwa mu itegeko rigenga amatora n'imitwe ya politiki Source:http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-yasabye-ivugururwa-ry-andi-mategeko