Green Party yasabye Leta gukemura ikibazo cy’amafaranga make agenerwa abari mu za bukuru | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yasabye Leta gukemura ikibazo cy’amafaranga make agenerwa abari mu za bukuru

Dr.Frank Habineza, Perezida wa DGPR
Dr.Frank Habineza, Perezida wa DGPR

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikikije (DGPR) rihamagarira Leta y’u Rwanda gukemura ibibazo bikunze kugaragazwa n’abari mu za bukuru birimo no kuba bafata amafaranga y’intica ntikize kandi barakoreye u Rwanda.

Umukozi wageze mu za bukuru yaratanze imisanzu y’ubwiteganyirize kuva mu myaka yo hambere, agafata pansiyo abanyeshuri bacyandika muri Musana ya paji 32, ashobora kutagurira abe amakaye agezweho kuko ayo yahabwaga icyo gihe ni yo akibona, ndetse ku kwezi benshi muri abo bafata atagera ku bihumbi 10.

Imibare igaragaza ko ababarirwa mu bihumbi 10 mu bafata pansiyo bafata ari hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikikije (DGPR) rivuga ko aya mafaranga ari make cyane ndetse ko ari nko gufata ubusa kuri aba bari mu za bukuru kandi barakoreye igihugu mu gihe cyabo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku butumwa bugufi, Dr Frank Habineza Perezida wa DGPR yagize ati” Turasaba Leta kugira icyo ikora ku bibazo by’abantu bafata pansiyo cyane cyane icy’amafaranga make agenerwa abari mu za bukuru, aho umuntu afata atageze ku bihumbi 10 ku kwezi! Kuko ntacyo abamarira na busa nyamara barakoreye igihugu.”

Uretse ababona make ariko, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB giherutse gutangariza IGIHE ko hari abakoresha bagera kuri 20% mu gihugu batubahiriza itegeko ryo gutanga imisanzu y’ubwitegeanyirize ku bakozi babo, ibyatuma n’ayo yitwa make batayabona.

Kuri ubu umuntu yemererwa guhabwa pansiyo afite imyaka 60 y’ubukure, agahabwa amafaranga hagendewe ku yo yizigamiye igihe yari mu kazi.

Inyigo yakozwe n’imiryango ine na sendika z’abakozi ku bari muri pansiyo n’abakorera umushahara muto mu mwaka wa 2014, yerekanye ko 95,9% by’abari muri pansiyo batanyurwa n’amafaranga bahabwa, ndetse 88% babayeho mu buzima bubi, 77% by’amafaranga bahabwa akaba atarangiza ukwezi naho 93.9% bakemeza ko batabasha kubona ibyangombwa by’ibanze bakenera mu buzima.

Source: http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-yasabye-leta-gukemura-ikibazo-cy-amafaranga-make-agenerwa-abari-mu

Dr.Frank Habineza, Perezida wa DGPR