Green Party yavuze ko uburyo bwo gutora bw’impapuro butizewe bwasimbuzwa ikoranabuhanga | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yavuze ko uburyo bwo gutora bw’impapuro butizewe bwasimbuzwa ikoranabuhanga

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Kuri uyu wa gatatu taliki 10/2/2016 ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryavuze ko ryandikiye Inteko Ishinga Amategeko riyisaba ko yavugurura itegeko rigenga amashyaka ndetse n’irigenga amatora mbere y’uko haba amatora ya Perezida wa Repubulika ya 2017 n’ay’ Abadepite ya 2018.

 

Frank Habineza uyobora Democratic Green Party of Rwanda

Kuri uyu wa gatatu taliki 10/2/2016 ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryavuze ko ryandikiye Inteko Ishinga Amategeko riyisaba ko yavugurura itegeko rigenga amashyaka ndetse n’irigenga amatora mbere y’uko haba amatora ya Perezida wa Repubulika ya 2017 n’ay’ Abadepite ya 2018.

Mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara, rivuga ko ryasabye Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura zimwe mu ngingo zitanoze ribona ko ziri muri aya mategeko yombi.

Nk’uko bigaragara kandi muri iri tangazo, izi ni impinduka Green Party isaba ko zabaho muri ariya mategeko uko ari abairi:

1. Green Party isaba ko abayobozi mu nzego bwite za Leta batanakurira imitwe ya politiki ku rwego rw’ Intara, Akarere, Umurenge cyangwa urundi rwego rw’ubuyobozi mu nzego z’ibanze.

2. Green Party isaba kandi ko itegeko rigenga abakandida bigenga mu matora ryahinduka kuko ribona harimo akarengane aho basabwa kugira amajwi 5% angana n’asabwa umutwe wa politiki. Green Party isaba ko umukandida wigenga yasabwa byibuze amajwi angana na 2%.

3. Green Party isaba ko ishyaka ryasabwa amajwi 4% kugira ngo rihabwe imyanya mu Inteko Ishinga Amategeko aho kuba 5% itegeko ririho ubu risaba

4. Green Party isaba ko uburyo burho bwo gutora bwasimbuzwa ikoranabuhanga kugira ngo habe amatora arushijeho kwizerwa

5. Green Party isaba ko itangazamakuru ryakwemererwa gutangaza imibare iba yatangajwe n’abakuriye ibyumba by’itora igihe bari kubara amajwi aho batoreshereje.

6. Green Party isaba ko indorererezi zakwemererwa gukurikirana imigendekere y’amatora kuva ku midugudu yose kugeza ku Karere kugira ngo habeho amatora anyuze mu mucyo kandi n’abantu bakomeze kugirira ikizere Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

7. Green Party isaba ko amashyaka yose yahagararirwa muri Komisiyo y’’Igihugu Amatora

8. Green Party isaba ko inkunga yo kwiyamamaza Leta itera amashyaka yitabiriye amatora yayibona mbere aho kuyihabwa nyuma ari uko yabashije kubona amajwi 5% muri ayo matora.

Green Party ivuga ko Burukina Faso yabera urugero rwiza u Rwanda kuko amashyaka yahoo abona inkunga ya Guverinoma mbere y’amatora. Ngo ibi byafasha amashyaka kwiyamamaza nta busumbane bukabije .

9. Green Party isaba ko itegeko rigenga amashyaka ryo kuwa 12/7/2013 ryavugururwa cyane cyane ingingo yaryo ya 24 ibuza amashyaka kwakira inkunga ziturutse hanze ikavamo.

Green Party ikaba yifuza ko amashyaka yakwemererwa kwakira inkunga zo hanze ariko akagaragaza aho yaturutse n’icyo yakoreshejwe mu nzego za Leta zibifitiye ububasha.

Iri shyaka ritanga urugero rwa Uganda aho itegeko ryemerera amashyaka yo muri iki gihugu kwakira inkunga zo hanze ariko akayigaragariza Guverinoma kandi agatanga raporo y’uko yakoreshejwe.

Ikindi kandi ni uko iri tegeko ryo muri Uganda rigena agaciro k’inkunga umuterankunga umwe adashobora kurenza ku ishyaka rimwe mu gihe cy’umwaka.

JPEG - 41.3 kb
Green Party ivuga ko gutoresha impapuro bitizewe cyane nk’uko hakoreshwa ikoranabuhanga

Green Party ivuga yizeye igisubizo cyiza kizava mu Inteko Ishinga Amategeko kandi ko Inteko izashyigikira ko demukarasi ishinga imizi igafasha amashyaka kwiyubaka mbere y’amatora yimirijwe imbere.

Source: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Politiki/article/green-party-yasabye-ko-uburyo-bwo-gutora-busanzweho-bw-impapuro-bwasimbuzwa

Dr.Frank Habineza