Green Party yeruye ko Nta mpamvu ya Manda ya gatatu ( third term) | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yeruye ko Nta mpamvu ya Manda ya gatatu ( third term)

Dr Frank Habineza, Perezida wa Green Party (DGPR) ntiyemera ihindurwa ry’Itegeko-Nshinga
Dr Frank Habineza, Perezida wa Green Party (DGPR) ntiyemera ihindurwa ry’Itegeko-Nshinga

Mu gihe amashyaka amwe n’amwe n’abantu ku giti cyabo bagaragaje icyifuzo ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryahinduka rigatorwa bundi bushya, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryo risanga nta mpamvu n’imwe yatuma itegeko nshinga rihindurwa ku ngingo ubusanzwe zidakorwaho.

Amashyaka PSP, PDI na PS Imberakuri (uruhande ruyobowe na Mukabunani) yavuze ko yifuza ko itegeko nshinga ryahindurwa mu gihe abaturage baba babyifuje. Aya mashyaka kandi yagaragaje ko igihe cyose umukuru w’Igihugu yishimiwe n’abo ayobora, nta kabuza yakomeza kubayobora igihe cyose.

Ku ruhande rw’Ishyaka DGPR ryo ntiribibona rityo, kuko risanga nta mpamvu n’imwe yatuma itegeko nshinga rihinduka. Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’iri shyaka mu Rwanda yagize ati : « Ishyaka Riharinarira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) ntabwo ryemera gahunda yoguhindura itegeko nshyinga ( hakurwamo umubare ntarengwa wa manda) kugirango Perezida wa Repubulika yiyamaze inshuro nyinshi cyangwa zihoraho. »

 

Dr Frank Habineza akomeza avuga ko hifuzwa ihererekanyabubasha mu nzira zose nziza zishoboka, akavuga ko mu Rwanda trugomba kwirinda ibikorwa hirya no nino muri bimwe mu bihugu bya Afrika, byaduha isura nk’iyo muri Zimbabwe.

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, asanga amategeko ariho agomba kubahirizwa. Yagize ati « Hagomba kubahirizwa amategeko dufite ( respect the principle of rule of law), twirinda ihindurwa ry’Itegeko Nshinga. »

 

Ishyaka Green Party risaba n’andi mashyaka afite muri gahunda zayo ‘Ihindurwa ry’Itegeko Nshinga’ kubireka, kandi n’intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko zikazirinda gutwara iki gitekerezo mu Nteko.

Ku ruhande rwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko icyo azakora kizamenyekana igihe kigeze. Ati « Nambuka urutindo ari uko ndugezeho ». Asaba abaturage kutaba ari byo baha umwanya munini, ahubwo bagashyira imbere ibibazamura mu mibereho.

Ubwo Perezida Paul Kagame yabazwaga iki kibazo nanone mu minsi ishize ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ikizakorwa cyose kizaba gifite ibisobanuro n’impamvu yacyo.

IKIGANIRO KIRAMBUYE IREME.net YAGIRANYE NA DR HABINEZA FRANK UYOBORA DGPR

 

IREME: Hari abantu bakomeje gutanga ibitekerezo basaba ko itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryahindurwa, mwe nka Green Party mubyumva mute?

DGPR: Twe nk’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ( DGPR), ntabwo tubyumva kimwe nabo. Ntabwo twemeranya n’abo aribo bose bifuza ko hahinduka ingigo ijyanye na mandats ya Perezida wa Repubulika, aho bifuza ko manda ebyiri z’imyaka irindwi zavanwaho, akaba yakwiyamaza inshuro nyinshi.

 

IREME: Ese ubundi ko Itegeko Nhsinga ry’u Rwanda rimaze guhinduka inshuro nyinshi, ndetse ingingo zitari nke zikaba zarasubiwemo, ubundi ntibyari bikwiye ko hatorwa irishya, bikararangirira rimwe?

DGPR: Ubundi akazi k’Abadepite ni ugukora amategeko, no kugorora aba atajyanye nigihe ariko ibi bitandukanye n’iriya ngingo ya manda kuberako yo, ntabwo babyemerewe, ahubwo bisaba ko habaho referendum ( amatora yabaturage bose, batora YEGO chyangwa OYA), kugirango ihinduke.

 

IREME: Mubona impungenge zihari itegeko Nshinga riramutse rihinduwe ari izihe?

DGPR: Impungenge nuko byatera umuco utari mwiza wokuba twazagira Perezida umwe igihe cyose ( Life President) nkuko bimeze muri Zimbabwe. Ibi bikaba byateza umurindi abifuza gukuraho ubutegetsi batubahirije amahame ya demokarasi, bakaba barwana bigahitana inzirakarengane, kandi bitari bikwiye. Bigenze bityo, byabaa bisubije inyuma imbaraga zose zakoreshwaga kugirango demokarasi yubakwe mu Rwanda.

 

IREME: Ese ko abenshi mu bifuza ko hatorwa itegeko rishya ari abifuza manda ya gatatu, ntabwo kutemera ko rihindurwa byafatwa nk’aho Green Party itemera Manda ya gatatu?

DGPR: YEGO, ntabwo twemera manda ya gatatu.

 

IREME: Ni iki mwishimira mu byagezweho mu nzira ya demokarasi mu Rwanda, muri iki gihe?

DGPR: Kuba haragiyeho inzego ( institutions) nk’iz’igisirakare, iz’umutekano, iz’ubucamanza, n’izindi zitandukanye, ni ibyo kwishimirwa. Ni intambwe nziza yatewe.

 

IREME: Ni iki mubona gikwiye guhinduka muri iyo nzira ya Demokarasi  ngo irusheho kunogera bose?

DGPR: Icyo dusaba ni uko izo nzego zakwigenga, kandi zigakorwamo n’ababifitye ubushobozi.

NTWALI John Williams

http://www.ireme.net/httpwww-ireme-netp9059/

Dr Frank Habineza, Perezida wa Green Party (DGPR) ntiyemera ihindurwa ry’Itegeko-Nshinga