Ishyaka Green Party rinyotewe no kugira Minisitiri muri Guverinoma yu Rwanda | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party rinyotewe no kugira Minisitiri muri Guverinoma yu Rwanda

Dr.Frank Habineza, Perezida wa Green Party
Dr.Frank Habineza, Perezida wa Green Party

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( The Democratic Green Party of Rwanda), ryemewe mu gihugu ariko rikaba ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kuri gahunda zimwe na zimwe, Dr Habineza Frank avuga ko hamwe n’abarwanashyaka be bafite inyota yo kwinjira muri Guverinoma bakagiramo ababahagarariye .

Dr Habineza Frank yinjiye mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda umwaka ushize nyuma y’aho ishyaka rye ritsindiye imyanya ibiri, mu matora y’abadepite yabaye muri Kanama 2018. Kuri ubu akaba ashimangira ko urugendo barukomeje kugira ngo binjire muri Guverinoma.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Tv kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2019, Habineza yavuze ko icyifuzo cyo kujya muri Guverinoma agisangiye n’abarwanashyaka be ndetse ko n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribibemerera.

Agira ati “Nibyo koko ishyaka ryacu rya Green Party rinyotewe kujya muri Guverinoma kubera ko mu byo twaharaniye nabyo birimo igihe twiyamamarizaga kuyobora igihugu cy’u Rwanda, twashakaga kuyobora Guverinoma, kuba itegeko ribitwemerera, turabinyotewe cyane kandi turabyifuza, kandi ariko […].

 Yakomeje avuga ko biro Politiki y’ishyaka rya Green party yateranye mu kwezi kwa Gatatu muri uyu mwaka, abarwanashyaka babigarutseho cyane, babisaba ndetse baranabidutuma.

Ati “Bifuje ko twazajya kubabariza muri Sena ya Repubulika y’u Rwanda kuko niyo ibishinzwe kubyubahiriza, biri mu nzira ariko biri mu bushobozi bwa Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe kandi turabona ko nta rirarenga y’uko azubahiriza iby’amategeko n’ubundi nk’uko asanzwe ayubahiriza”.

Agendeye mu bikubiye mu itegeko Nshinga, Habineza avuga ko abagize Guverinoma batoranywa mu mashyaka ahagarariwe mu Nteko Nshingamategeko, bikongeraho kandi ko ishyaka rifite ubwiganze ritemerewe ko ryarenza 50% by’abagize Guverinoma, ikindi kandi itegeko Nshinga riteganya ni uko n’undi muntu ufite ubushobozi kabone nubwo yaba atari muri ayo mashyaka ashobora kwinjira muri Guverinoma.

Ati “Icyo twavuga ubu, natwe ishyaka ryacu tubifitiye uburenganzira, turabikwiye kuba muri Guverinoma kuko natwe twatsinze amatora, tukaba turi mu nteko Nshingamategeko[…] ni inshingano za Perezida wa Repubulika, ni we ushyiraho abagize Guverinoma ariko Guverinoma ntabwo ari abaminisitiri gusa, hari indi myanya, nka ba Ambasaderi, abanyamabanga bihariye, bahoraho ba za Minisiteri, ba Guverineri,… Ariko icya mbere ni ba Minisitiri, Cabinet. Ibyo natwe turabitegereje”.

Mu mwaka wa 2009 nibwo Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera Ibidukikije ryashinzwe ryemerwa gukorera mu Rwanda mu 2013. Guhera ubwo, mu bihe bitandukanye ugereranyije n’andi mashyaka, ryagiye rirangwa n’imyitwarire yihariye mu gihe cy’amatora mu Rwanda, irimo no kunenga imigendekere yayo.

Mu mwaka wa 2017, Habineza Frank ari na we Perezida w’iri shyaka yatanzwe nk’umukandida urihagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu ariko atsindwa amatora, Paul Kagame wari uhagarariye Umuryango FPR/inkotanyi n’andi mashyaka yishyize hamwe niwe wegukanye intsinzi.

Mu matora y’Abadepite yabaye mu mwaka wa 2018, Ishyaka Green Party ryariyamamaje ribasha gutsinda amatora, rihabwa imyanya ibiri mu Nteko Nshingamategeko.

 Ikigairo: https://www.youtube.com/watch?v=og4oWEh4sAs

 

Source: https://bwiza.com/2019/06/04/tunyotewe-no-kugira-minisitiri-muri-guverinoma-depite-frank-habineza/

Dr.Frank Habineza, Perezida wa Green Party