Ishyaka Green Party ryashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa isaba ko Itegeko Nshinga ritahindurwa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party ryashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa isaba ko Itegeko Nshinga ritahindurwa

DGPR President, Dr.Frank Habineza
DGPR President, Dr.Frank Habineza

Kuwa 13 Gicurasi, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party Rwanda) ryashyikirije urwandiko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rivuga ko ridashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka.

Dr Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ari kumwe n’abamwungirije babiri nibwo bagejeje ibaruwa ku Nteko Ishinga Amategeko igaragaza ko badashyigikiye ihindurwa ry’itegeko nsinganga.

Frank Habineza yavuze ko impamvu bateguye gushyikiriza inteko uru rwandiko rugaragaza aho bahagaze byatewe n’uko muri iyi minsi abashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka bamaze kuba benshi.

PNG - 175.5 kb
Ibaruwa Green Party yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko

Yagize ati “Twaravuze ngo niba Inteko niba igiye kubiganira, ni ngombwa ko imenya ko hatari bariya bonyine bifuza ko rihinduka ariko hari n’abandi banyarwanda batifuza ko rihinduka. Twebwe duhagarariye Abanyarwanda bose batifuza ko itegeko nshinga rihinduka. Kandi bamenye ko nibakora na referendum hari Abanyarwanda batazatora ko rihindika, hanyuma Demokarasi abe ariyo ihitamo abazatsinda.”

Mu kiganiro yahaye Radio 10, Dr Habineza yavuze ko kuba badashaka ko Itegeko Nshinga rihinduka ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora bitavuze ko banga Perezida Kagame.

Ati “Oya, hari ibyiza Perezida Kagame yakoze turabishima,… ariko umuntu iyo ateruye ikivi agira aho agisoreza…Kandi nawe ejobundi yarabyivugiye ko adashyigikiye ko Itegeko Nshinga rihinduka,…twebwe Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengere ibidukikije twiteguye kuyobora kino gihugu.”

Green Party kandi isanga umuyobozi w’igihugu atakagombye kurenza manda ebyiri, ndetse ngo ibona n’imyaka irindwi kuri manda imwe ari myinshi, bagasaba ko igabanuka ikaba imyaka byibura imyaka ine cyangwa itanu nk’uko tubikesha urubuga rw’iri shyaka.

JPEG - 120.8 kb
Abayobozi ba Green Party basohotse mu nteko

Urwandiko Green Party rwakiriwe n’abakozi bakora mu bunyamabanga rusange bw’Inteko Ishinga Amategeko kuko Perezidante w’Inteko atabonetse.

Batitaye ko nyir’ubwite Paul Kagame yivugiye ko atifuza ko itegeko nshinga rihinduka, hirya no hino mu gihugu, abaturage bakomeje gukusanya inyandiko zisaba ko itegeko nshinga, by’umwihariko ingingo y’101 iteganya ko Perezida atarenza manda ebyiri rihinduka. Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko imaze kwakira mu nyandiko ubusabe bw’abaturage basaga Miliyoni ebyiri.

Source: Imirasire.com

http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/ishyaka-green-party-ryashyikirije-inteko-ishinga-amategeko-ibaruwa-isaba-ko-itegeko-nshinga-ritahindurwa

DGPR President, Dr.Frank Habineza
DGPR with the Press at Parliament