Ishyaka Green Party ryongeye gusaba ko hajyaho minisiteri y’itangazamakuru mu Rwanda | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party ryongeye gusaba ko hajyaho minisiteri y’itangazamakuru mu Rwanda

DGPR Barner
DGPR Barner

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije rirasaba Leta yu Rwanda gucyemura Ibibazo byitangaza makuru vuba na bwangu.

Mubyihutirwa harimo kubura ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo (opinions) bituma abanyamakuru batinya kuvuga ibyo babona ko bitameze neza.

Abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bakabuzwa n’Abayobozi babo bakuru aribo (Media House Owners) ntibitume bene izo nkuru zicukumbuye zitambuka bitewe nayo mabwiriza baba bahawe ngo avuye hejuru ( briefing from above) ngo kuko zisebya igihugu. Bityo hakabaho gutambuka inkuri zituzuye (zitari balanced ).

Gukora inkuru zigakurwaho  kuri za site za internet (online /website). Gukora ibiganiro ku ma Radio /TV ntibyemererwe gutambuka ukundi. Gukora inkuru zicukumbuye ibinyamakuru bigafatirirwa ku mupaka, hano ingero zimaze kuba nyinshi.

Ikibazo cy’ubwisanzure kumafaranga ( financially), kwamamaza niyo soko y'ambere yamafaranga mw'itangaza makuru, kubera ko nta baterankunga bandi bahari. Leta ishyira muri bike kandi ahanini ibyayo, ntisaranganya. 

Abayobozi bazajye bemera gutanga Amakuru no gukosorwa.

Umwanzuro: Ishyaka DGPR ryongeye gusaba ko minisiteri y’itangazamakuru yajyaho vuba na bwangu, kugira ngo itangazamakuru rirekeraho kuba nk'impfubyi.

DGPR

 

 

DGPR Barner