Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije m’u Rwanda Rirasaba Guverinoma y’u Rwanda gufasha gutaha Umwami w’u Rwanda Kigeli Ndahindurwa wa Gatanu uri m’ubuhungiro. | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije m’u Rwanda Rirasaba Guverinoma y’u Rwanda gufasha gutaha Umwami w’u Rwanda Kigeli Ndahindurwa wa Gatanu uri m’ubuhungiro.

Umwami Kigeli Ndahindurwa V
Umwami Kigeli Ndahindurwa V

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rirasaba Guverinoma y’u Rwanda gukora ibishoboka byose ifashe gutaha Umwami w’u Rwanda Kigeli Ndahindurwa wa gatanu wakuwe k’ubutegetsi mu 1961 ubu akaba ari mubuhungiro muri Leta zunz’ubumwe za America.

Komite Nyobozi Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), mu mwihererero wayo wabaye Taliki 21-22 Gicurasi 2016, hanzuwe ko Umwami Kigeli Ndahindurwa wa gatanu yahabwa ibiteganywa n’amategeko nk’umuntu wese wayoboye Igihugu.

Komite Nyobozi Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ishingiye kuri Gahunda ya Politiki y’Ishyaka, Ingingo ya 14, ivuga gukemura burundu ikibazo cy’impunzi, yanzuye ko kugira ngo ikibazo cy’impunzi kirangire burundu, Umwami w’u Rwanda uri m’ubuhungiro agomba gufashwa gutaha m’urwamubyaye akemererwa kugira uruhare mu kwunga ubumwe bw’abanyarwanda.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rirasaba kandi ko, Umwami yaba umuyobozi mukuru ushinzwe Umuco Nyarwanda, muri Repubulika akanaba umujyanama Mukuru w’Igihugu.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukuki mu Rwanda (DGPR), risanga bidakwiriye kuba ishyano kuganira ku bibazo birebana n’Umwami kandi ko nta muntu ugomba guhanwa cyangwa ngo afatwe nabi kuko yavuze ibyifuzo byo kugarura Umwami w’u Rwanda uri m’ubuhungiro, mugihe mu bihugu duturanye nka Uganda bafite Umwami wa Bagande (Kabaka), Umwami w’Abanyoro, Umwami w’ Abasoga hamwe n’abandi benshi, bakaba bagira uruhare mu kubanditira umuco w’abenegihugu babo muri Repubulika.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryiteguye gutanga ubunararibonye,  n’ibisubizo birambye kugira ngo Umwami w’u Rwanda Kigeli Ndahindurwa wa gatanu atahe ave m’ubuhungiro. DGPR ikaba yumva ko ibi biramutse byubahirijwe bizaba ari itangiriro ryo gutaha kw’abanyarwanda bose bakiri m’ubuhungiro, kandi bizaba ari inkingi yo kuzana umutekano n’amahoro arambye m’u Rwanda no mu Karere k’ibiyaga bigali.

 

Bikorewe i Kigali kuwa 30 Gicurasi 2016

 

Dr. Frank Habineza

Bibaye m’urwego rwa Komite Nyobozi Nkuru y’Igihugu

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije m’u Rwanda.

Umwami Kigeli Ndahindurwa V