Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije m'u Rwanda Riramagana ibyatangajwe na Générale Kayumba Nyamwasa. | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije m'u Rwanda Riramagana ibyatangajwe na Générale Kayumba Nyamwasa.

Ishyaka DGPR riramagana kumugaragaro ibinyoma byatangajwe na Générale Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Africa y'epfo, aho mu Kirego cye yagejeje m'urukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu n'ubwabantu  (AFRICAN COURT ON HUMAN and PEOPLES Rights), yatesheje agaciro ikirego cy'Ishyaka DGPR  ryagejeje m'Urukiko rw'Ikirenga rw ' Urwanda 2015  kubirebana na gahunda yari ihari yo guhindura Itegeko Nshinga ry'Urwanda, iryo sebanya yarikoze yibwira ko ryamuhesha imbaraga m' urukiko  (ACHPR) Arusha.

Birababaje cyane kuba umuntu nkawe ndetse wigeze gushinjwa kugira uruhare mw'ishingwa ry'Ishyaka DGPR gusubira inyuma agakora amakosa yo kudushinja ibinyoma kandi bidafite ishingiro azi neza ukuntu byari bikomeye kugira ngo Ishyaka DGPR ribe rigeze aho rigeze uyu munsi, ibi mubyukuri ni ikimenyetso cyo gutandukira no kwirengagiza n’ukudaha agaciro inyungu rusange z'Igihugu n'abagituye.

Ishyaka DGPR n'  Ishyaka ry'abaturage kandi ryashinzwe n'abanyarwanda banyotewe impinduka za  Demokarasi rishingirwa imbere mu gihugu Taliki 14 Kanama 2009 mugihe bamwe muribo bareberaga bibereye mu myanya muri Guverinoma mbere yuko bayitakaza.

Abagize Ishyaka DGPR bafite ishema ryibyo bamaze kugeraho kandi banejejwe no gukomeza guteza imbere Demokarasi babikorera imbere mu gihugu. Ishyaka DGPR ni Ishyaka rya Politiki Ritavuga rumwe na leta ariko ryubaha amategeko n'amabwiriza by ' Igihugu. Ishyaka DGPR ariko rikaba ritavugirwamo n'umuntu uwo ariwe wese utari umurwanashyaka waryo.

Tuzakomeza amahame atugenga ntawe duhohotera kandi dukemura amakimbirane m’uburyo bw'amahoro. Tuzakomeza kandi gushaka ibisubizo bya Demokarasi no gucyura impunzi tubinyujije munzira z'ukuri n'amahoro.

 

Bikozwe Taliki 26 Werurwe 2017

Dr. Frank Habineza

Umuyobozi Mukuru