ITANGAZO : GAHUNDA YO GUSHYIRAHO UMUKANDIDA PEREZIDA | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

ITANGAZO : GAHUNDA YO GUSHYIRAHO UMUKANDIDA PEREZIDA

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, iratangaza gahunda yo gushyiraho umukandida Perezida wayo nk’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda mu matora yo muri Kanama 2010.

Uzahagararira Ishyaka azaba ari Bwana Frank HABINEZA, Perezida Fondateri w’Ishyaka.

Nyuma yo kuvugwa kenshi no kubibazwa n’itangazamakuru, ryaba iryo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, iratangaza gahunda yo gushyiraho umukandida Perezida wayo nk’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda mu matora yo muri Kanama 2010.

Tuzitabira amatora ari uko Isyaka ryacu ryemewe n’amategeko mbere y’impera za Kamena 2010. Uzahagararira Ishyaka azaba ari Bwana Frank HABINEZA, Perezida Fondateri w’Ishyaka.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rizongera ryandikire ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ribusaba kuryemerera gukora inama rusange yo kurishinga ku itariki ya 04 Kamena 2010 kandi bikaba byazaryemerera kwitabira ibirori byo kwizihiza umunsi w’ibidukikije ku rwego rw’isi, bizabera mu Rwanda. Twizera ko iyo nama rusange nigenda neza, tuzahita dushyikiriza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibyangombwa byuzuye. Kandi kubera ko ubusanzwe itajya itinda mu gutunganya amadosiye nk’ayo, dufite icyizere ko Ishyaka rizaba ryarangije kwandikwa byemewe n’amategeko mbere y’uko igihe cyo gutanga amazina y’abakandida Perezida, giteganyijwe hagati ya 24 Kamena n’iya 2 Nyakanga 2010, kirangira.

Twizeye kandi ko Akarere kazaduha igisubizo cyihuse kandi cyiza. Twishimiye no kubamenyesha ko duherutse kongera gutunganya Komite yacu, dushyiraho abagize Komite nshya, nta kibazo dufite mu Ishyaka. Polisi y’Igihugu yaratwandikiye, yongera kutwizeza ko kurinda umutekano ari inshingano zayo mu gihe twaba tubonye uruhushya rw’Akarere, dufite icyizere ko hamwe na Polisi yacu, nta kibazo na kimwe cy’umutekano tuzagira. Kuva gucunga umutekano w’abanyarwanda bose, natwe turimo, biri mu nshingano za Leta, twizeye kuzakora inama rusange mu mahoro kandi ikarangira neza.

Turasaba Leta y’u Rwanda gufungura urubuga rwa politiki no kwemerera amashyaka atavuga rumwe nayo kujya mu matora agiye kuza.

Bikorewe i Kigali, 17th May, 2010.

Bisinywe na Komite Nyobozi ku rwego rw’igihugu.

Amazina y’abagize Komite Nyobozi n’icyo bashinzwe :

1. Bwana Frank HABINEZA, Perezida

2. Bwana André RWISEREKA KAGWA, V/Perezida wa mbere

3. Madamu Jeanine UWINEZA, V/Perezida wa kabiri

4. Madamu Didacienne KANGEYO, Umunyamabanga Mukuru

5. Bwana Jean Claude NTEZIMANA, Umunyamabanga Mukuru Wungirije

6. Bwana Alexis MUGISHA, Umubitsi Mukuru

7. Madamu Carine MAOMBI, Umubitsi Mukuru Wungirije

8. Umwari Diane MUYISENGE, Umunyamabanga ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru