Itangazo Rigenewe Abanyamakuru: Kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda na Forum y’Amashyaka | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Itangazo Rigenewe Abanyamakuru: Kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda na Forum y’Amashyaka

Bamwe mu bayobozi ba DGPR
Bamwe mu bayobozi ba DGPR

Inama ya biro politike y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije Mu Rwanda, yateranye kuwa 7 Werurwe 2014, kuri Auberge Bel Angle, Kimironko, Kigali, yafashe umwanzuro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kuri Forum Nyunguranabitekerezo y’amashyaka ya politike  yemewe Mu Rwanda.

Ishyaka DGPR rishyigikiye ko abanyarwanda bose muri rusange bashyira hirya ibibatandukanya bagashyigikira gahunda yo kuba abanyarwanda mbere y'ibindi byose (Nd’Umunyarwanda).

Ishyaka DGPR ariko rirasaba ko habaho impinduka kuri iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu buryo bukurikira:

  1. Gusaba imbabazi, bigomba gukorwa gusa nabagize uruhare mu byaha bya genocide yakorewe abatutsi muri 1994, ariko bakazisaba abo bahemukeye.
  2. Abasabwa imbabazi, turabashishikariza ko bazitanga, aho kwicecekera, kugirango tugere k'ubumwe n'ubwiyunge nyakuri.
  3. Abayoboye bose u Rwanda kuva rwabaho kugeza kuri genocide yakorewe abatutsi muri 1994, bagomba kwemera amakosa bakoze bakayasabira imbabazi.  Muri abo harimo Umwami wanyuma wu Rwanda, uhagarariye ingoma zacyami zose, n'abandi bakiriho, bayoboye Repubulika ya mbere niya Kabiri. Twizeye ko ibi nibiba bikozwe neza, bizafasha mukuzana ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, kuberako ingoma zose zayoboye u Rwanda, zakoshereje abanyarwanda mu buryo butandukanye.
  4. Amateka y’uRwanda, agomba kwigishwa, nkuko ameze, kugirango ye kuzajya ahindurwa na banya politike, barimo kuyobora mugihe runaka, uko bishakiye.

Ishyaka DGPR nanone ryafashe umwanzuro kuri Forum Nyungurana bitekerezo y’Amashyaka ya politike yemewe mu Rwanda. Ryemeje ko ryazatanga ubusabe bwo kuyijyamo, kugirango rizashobore gusangiza abandi bayobozi b’amashyaka ya politike, gahunda ya politike yaryo, no guteza imbere umuco w’ibiganiro mpaka ( debate) nki Ishyaka ritavuga rumwe na Leta hamwe n’abayoboye leta, ku ngigo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu.

 

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Werurwe 2014

 

 

Dr.Frank Habineza

 Perezida, Democratic Green Party of Rwanda

Bamwe mu bayobozi ba DGPR