Leta y’u Rwanda yasubije ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Leta y’u Rwanda yasubije ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Nyuma y’amasaha make Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Green Party, risabye Leta y’u Rwanda ko Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wazanwa mu Rwanda ukaba ari naho utabarizwa(Gushyingurwa) rivuga ko nta Mwami utabarizwa Ishyanga,Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko yababajwe n’itanga ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, ndetse ishimangira ko yiteguye gutanga ubufasha bwose bwa ngombwa ku bijyanye no kumutabariza(Gushyingura).

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira,2016 Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yababajwe no kumva inkuru y’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa wahoze ari Umwami w’u Rwanda, wirukanywe mu gihugu n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Ababiligi tariki 2 Ukwakira 1961 ahungira mu cyahoze ari Tanganyika, nyuma aza kuba muri Uganda na Kenya aho yaje kuva mu 1992 agahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agatanga ku ya 16 Ukwakira 2016.

Ku bijyanye no gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa iri tangazo rikomeza rigira riti: "Guverinoma y’u Rwanda ntiramenyeshwa n’umuryango we ibijyanye n’imihango yo kumusezera no kumushyingura, ariko nihamenyekana uko bifuza byakorwa, Guverinoma yiteguye gutanga ubufasha bwose bwa ngombwa."

Source: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/leta-y-u-rwanda-yasubije-ishyaka-rya-green-party-ku-bijyanye-no-gutabariza