Politiki ya Leta yo gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe niyo nyirabayazana w’amapfa mu Rwanda | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Politiki ya Leta yo gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe niyo nyirabayazana w’amapfa mu Rwanda

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda, riravuga ko Leta  ariyo nyirabayazana  w’amapfa yakunze  kuvugwa mu gihugu  bitewe na Poltiki  mbi y’ubuhinzi yashyizweho.

Ibi bikaba byatangajwe n’umuboyobzi w’iri shyaka, Dr. Frank Habineza mu kiganiro   yagiranye na Bwiza.com aho yavuze ko Politiki yo guhuza  ubutaka  no gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe  aribyo byagiye bituma bugarizwa  n’amapfa.

Ati: “Gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe  aho  usanga abaturage bose  bahinze ibigori kandi  nyuma  iyo byeze  usanga  bazasabwa kubigurisha  bagashaka ibishyimbo’’

Akomeza avuga ko  n’iyo  abaturage bahinze igihingwa kimwe iyo cyeze  basabwa kukigurisha ku makoperative  ugasanga ya mafaranga  bakuyemo  ariyo  bajya gushakamo ibiribwa kandi bakagombye kubyihingira.

Ngo ibi byagiye bituma ibihingwa byakundaga kugoboka  Abanyarwanda nk’ibijumba n’ibindi   bigenda bicika  noneho amapfa yaza bakabura icyo bitabaza.

Ikindi Dr.Habineza ashinja Leta  ni ukuba nta ngamba zihamye zashyizweho  kuko   mu Rwanda izuba risanzwe  riba ryinshi mu duce twavuzwemo amapfa  ngo  abaturage bagombaga gushishikarizwa kubika amazi, hagashyirwaho  gahunda ihamye yo kuhira imyaka  hakoreshejwe n’amazi y’ikuzimu aho kugira ngo bikorwe  ikibazo cyarangije kuvuka   kandi hari uburyo byagombaga gukorwa kugira ngo hirindwe icyo kibazo.

Ikibazo cy’amapfa kikaba cyarakunze kivugwa mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare two mu  Ntara y’Iburasirazuba.

Source:http://www.bwiza.com/leta-niyo-nyirabayazana-yamapfa-yakunze-kuvugwa-mu-gihugu-green-party/