Rwanda: Ihuriro ry’amashyaka ya politiki ryanze impaka ku mpinduka zifuzwa n’ishyaka Democratic Green Party | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Rwanda: Ihuriro ry’amashyaka ya politiki ryanze impaka ku mpinduka zifuzwa n’ishyaka Democratic Green Party

Impinduka Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryifuza zishingiye ku itegeko ringenga amashyaka ya politiki n’irigenga amatora mu Rwanda. Zimwe muri zo zireba amashyaka ya politiki ni uko guverinoma yajya iha amashyaka ya politiki inkunga iyemerera yo gukoresha mu matora mbere y’uko amatora aba aho kuyayiha nyuma. Ikindi ni ukwemerera aya mashyaka kwakira inkunga y’imiryango mpuzamahanga no guhagararirirwa muri komisiyo y’amatora yose uko yakabaye.

Gusa ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda ryanze ko habaho impaka kuri izi mpinduka. Mu nama yaryo yabaye kuri uyu wa kane, iri huriro ryabwiye ishyaka DGPR, ko ubusabe bwaryo atari ibibazo bijyanye n’imikorere n’inshingano z’ihuriro kandi atari n’ikibazo cya politiki rusange y’igihugu bityo rikaba risanga ihuriro nta ruhare ryabigiramo nk’uko biteganywa n’amategeko arigenga.

Ni igisobanuro Ishyaka DGPR, rivuga ko ari urucantenge kuko ryemeza ko izi mpinduka zifitiye akamaro amashyaka yose ya politiki, imiryango ikorera mu Rwanda.

Kuba iri huriro ryanze ko amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda ajya impaka kuri iki kibazo, bitumye inzira zose iki cyifuzo gishobora kuganirirwaho ku rwego rw’igihugu zirangira.

Icyakora mu itangazo ishyaka DGPR ryashyize ahagaragara, riravuga ko rigiye gukomeza gukoresha izindi nzira zitagira uwo zihutaza, mu gushaka ibisubizo by’imbogamizi ryifuza ko zivaho.

Umuyobozi w’iri shyaka DR.Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ,Umuryango.rw abajijwe inzira ishyaka ayoboye rigiye gukoresha kugira ngo ibyo ryifuza bishyirwe mu bikorwa yagize ati’’Turi kubyigaho nihagira undi mwanzuro dufata tuzabamenyesha’’

Ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda ryanze icyifuzo cy’ishyaka DGPR, nyuma ya Komisiyo y’amatora n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere nabyo byavuze ko izi mpinduka zitari ngombwa. Izi nzego ziyongera ku Nteko ishinga amategeko nayo yakiriye ubusabe bw’ishyaka DGPR busaba izi mpinduka, ariko ikariyobora mu biro bya minisitiri w’intebe, nabyo byariyoboye ku Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere. Inzira imaze imyaka isaga ibiri.

Source: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ihuriro-ry-amashyaka-ya-politiki-ryanze-impaka-ku-mpinduka-zifuzwa-n-ishyaka