U Rwanda ruceneye Minisiteri y'itangazamakuru na minisitiri uyishinzwe atari MINALOC | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

U Rwanda ruceneye Minisiteri y'itangazamakuru na minisitiri uyishinzwe atari MINALOC

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda : DPGR) Dr Frank Habineza avuga ko asanga mu Rwanda uburengenzira bwo kugaragza ibitekerezo bukiri kure ndetse akemeza ko itanagzamakuru rikomeje kutitabwaho.

Dr Frank avuga ko mu Rwanda hakagombye kubaho Minisiteri y’Itangazamakuru ukwayo aho kurishyira muri Minisiteri ifite izindi nshingano nyinshi zitandukanye kandi zikomeye, aho arigereranya n’umwana w’imfubyi bahaye kurerwa n’umugabo ufite abagore 5, abana 3 ndetse n’abuzukuru 416.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko hakwiye kugira igikorwa mu rwego rwo kugira ngo abanyarwanda babashe kugaragaza ibitekerezo byabo, aha ritanga urugero rwo kuba nta muntu wemerewe gukora imyigaragambyo atabanje kubisabira uburenganzira kandi ngo biragoye kuba wabona ubu burenganzira.

Dr Frank yagize ati :“ Twabivuze kenshi, yuko impamvu nyamukuru twagize igitekerezo cyo gushinga shyaka, ni uko twabonaga ko mu Rwanda hari ikibazo cya politiki cyane kuri Freedoom of expression, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo,..uburenganzira bw’abanyamakuru bwo gukora akazi kabo, uburengenzira bwa politiki ndetse natwe twahuye n’ibibazo byinshi, murazi ko twamaze imyaka hafi ine kugira ngo twemerwe kandi ubundi ntago byagombaga no kurenza ukwezi kumwe, ariko byadufashe imyaka ine. Ntago umuntu yakagombye kubanza kujya gusaba uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo.”

Aha Dr Frank aca amarenga kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ifite imiyoborere mbere na mbere mu nshingano zayo, hakiyongeraho n’izindi zigiye zitandukanye zirimo n’itanagazamakuru. Ku bwe, Dr Habineza asanga nyuma yo gukurikirana Intara 4 n’umujyi wa Kigari, Uturere 30 ndetse n’Imirenge 416, iyi Minisiteri itakagombye kugira izindi nshingano ihabwa zirimo n’itangazamakuru.

Ati :“Turacyaharanira ko bitungana, ariko mu gihe bitaratungana tuzubahiriza amategeko ariho. Gusa turasaba ko andi mashyaka yaba asaba kwemerwa nta kundi kuyagora kwakabayeho, ariko by’umwihariko tugasaba ko hajyaho Minisiteri y’itangazamakuru, kuko twasanze itangazamakuru rimeze nk’akana k’imfubyi kavutse kakabura kirera, bakagaha umubyeyi ufite abagore 5, abana 30 n’abazukuru 416, abuzukuruza barenga ibihumbi 10 (…) uwo mubyeyi bagahaye yitwa Minaloc. Ako kana kazakura gate ? Uwo mubyeyi ufite mu nshingano, Ubudehe, Imihigo n’ibindi byinshi yazabishobora ate ? Niyo mpamvu twumva ko mu gihe itangazamakuru ryahabwa Minisiteri yaryo byarifasha kwiyubaka.”

Ishyaka Democratic Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ryemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 09 Kanama 2013 nyuma y’imyaka igera kuri ine ryari rimaze ribisaba. Iri shyaka kandi ryaje kwinjira mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda kuwa Kane tariki ya 3 Mata 2014 aho rayri ribaye umunyamuryango wa 11.

Source: http://www.makuruki.com/spip.php?article3725

Itangazamakuru ryabaye nk’akana k’imfubyi niyo mpamvu twe dushaka ko hajyaho Minisiteri y’itangazamakuru- Ishyaka rya Green Party

Ishyaka rya Green Party rivuga ko bikwiye ko mu Rwanda habaho Minisiteri y’itangazamakuru na Minisitiri uyishinzwe kuko ngo aribwo itangazamakuru ryakora ryisanzuye ndetse hakabaho n’iterambere ryaryo.

Ibi ni ibyatangajwe na Dr Frank Habineza mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imirasire.com aho yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryakwigenga ndetse n’uburenganzira bwo kuvuga bukaboneka mu gihe haba hari Minisiteri ishinzwe ibyo bintu.

Mu magambo ye yavuze ko urwego rushinzwe kureberera itangazamakuru arirwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifite inshingano nyinshi ku buryo bigoranye kugira ngo itangazamakuru ryitabweho uko bikwiye.

Mu magambo ye yagize ati:” Impamvu dushaka ko habaho Minisiteri y’itangazamakuru ni uko dusanga ko itangazamakuru mu Rwanda ridafite Minisiteri irireba, barishyize muri Minaloc kandi tubona ifite inshingano nyinshi cyane. Reba nawe kugenzura uturere 30, imirenge irenga 400, ba Guverineri 5, ubudehe, imihigo n’ibindi byinshi cyane ku buryo ubona Minisitiri wa Minaloc afite akazi kenshi cyane ku buryo atabona umwanya wo kujya mu bintu by’itangazamakuru.”

Yakomeje avuga ko kubera iyo mpamvu, byari bikwiye ko guverinoma yareba uburyo yashyiraho Minisiteri y’itangazamakuru kuko ngo bisa naho itangazamakuru ryapfobejwe.

Aha akaba yagize ati:”Iyo niyo mpamvu ituma tubona ko itangazamakuru ryapfobejwe ndetse ryabaye imfubyi kuko kera rigifite Minisiteri, Minisitiri Mushikiwabo akiri Minisitiri waryo, bamukuyeho bamushyize muri MINAFET ryahise rizimira barifata nk’akana k’imfubyi bakajugunya aho bashatse hose. Kabanje kuba muri Primature bagakurayo bakajugunya muri Minaloc, ntabwo gafite kirera.Iyo niyo mpamvu tubona itangazamakuru rikeneye Minisiteri na Minisitiri ibishinzwe”

Ese uku ntabwo kwaba ari ukwisabira umwanya?

Iyi mvugo ya Dr Frank Habineza iteye kuba umuntu yakwibaza niba ibi bitagamije kwisabira umwanya muri Leta nyuma ngo nibirangira yicecekere. Kuri Dr Frank Habineza avuga ko ibi bitagamije gusaba guhabwa iyi Minisiteri ahubwo ko ari gahunda y’ishyaka yo kuvuga ibyo ribona bitagenda neza mu gihugu.

Yakomeje avuga ko ibigo nka Media High Council ndetse n’ibindi bifite aho bihuriye n’itangazamakuru bidateze gutera imbere mu gihe cyose nta minisiteri ibishinzwe ihari.

Ati:”Ibigo nka RMC na Media High Council bishinzwe gushyira ibintu mu bikorwa (Implementation) ntabwo implementation ibaho nta gahunda zihamye (Policy) zihari. Minaloc yakabaye ifasha mu gushyiraho policies ntabwo ifasha itangazamakuru.”

Source: http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/itangazamakuru-ryabaye-nk-akana-k-imfubyi-niyo-mpamvu-twe-dushaka-ko-hajyaho-minisiteri-y-itangazamakuru-ishyaka-rya-green-party

Dr.Frank Habineza