Urukiko rw’Ikirenga rwanze ikirego cya Green Party ko Leta iheza Igifaransa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Urukiko rw’Ikirenga rwanze ikirego cya Green Party ko Leta iheza Igifaransa

Supreme Court
Supreme Court

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko rutazaburanisha ikirego Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Green Party , ryarushyikirije kuwa 8 Ukuboza 2014, gishinja inzego zimwe za Leta kudaha agaciro ururimi rw’Igifaransa kandi ruteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko Umwanditsi w’Urukiko rw’Ikirenga yasuzumye icyo kirego asanga kitujuje ibisabwa kuba cyaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Yagize ati” Green Party yaregeye urukiko itagombaga kuregera.”

Soma inkuru hano: Green Party yagejeje ikirego mu rw’Ikirenga irega Leta guheza Igifaransa

Yasobanuye ko Ingingo ya 17 y’Itegeko ngena nimero 03/2012/OL ryo kuwa 12 Kamena 2012 rigena imiterere n’imikorere y’Urukiko rw’Ikirebnga iha uburenganzira Umwanditsi Mukuru ububasha bwo kubanza gusuzuma ikirego rwashyikirijwe.

Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party

Kubw’ibyo, Umwanditsi Mukuru ashingiye ku ngingo ya 53 y’itegeko ngenga nimero 03/2012/OL ryo kuwa 12 Kamena 2012 rigena Imiterere n’imikorere y’Urukiko rw’Ikirenga yasanze ikirego cya Green Party kidakwiye kwakirwa n’uru Rukiko.

Iyo ngingo igaragaza ko Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha ibirego byerekeranye no kwemeza ko amasezerano mpuzamahanga anyuranyije n’Itegeko Nshinga; ndetse rukanaburanisha ibirego bisaba gukuraho Itegeko Ngenga, itegeko cyangwa itegeko teka kubera ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga, haba kubikuraho byose cyangwa se zimwe mu ngingo zabyo zinyuranije n’Itegeko Nshinga.

Itamwa yatangaje ko ibi bivugwa muri iyo ngingo si byo iri shyaka ryaregeye, ati “ Yaregeye ibyemezo bifatwa n’inzego…nta na kimwe kishwe mu biteganywa n’iriya ngingo.” Yakomeje agira ati “Ibyemezo bya Leta ntibiburanishwa mu Rukiko rw’ikirenga mu rwego rwa mbere.”

Asobanura ko ibyo byaregerwa mu Rukiko Rukuru, ababuranyi batanyurwa bakabobona kujya mu Rukiko rw’Ikirenga.

Yasobanuye ko nk’aho iregera icyemezo cya Banki Nkuru y’Igihugu,gukura igifaransa ku noti, icyo cyaregerwa Urukiko Rukuru, mu gihe ababuranyi batanyuzwe bakabobona kujya mu Rukiko rw’Ikirenga.

Umuvugizi w’Inkiko avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuwa 19 Ukuboza 2014.

Ubwo yaregeraga urukiko , Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party, yabwiye IGIHE, ko yatanze ikirego kuko nk’ishyakan riharanira Demukarasi abona inzego zimwe zihonyora ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ivuga ko indimi zemewe mu Rwanda ari eshatu: Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ariko izi ndimi z’amahanga nk’Igifaransa kigahabwa agaciro gake.

Habineza yatunze urutoki inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu, ko byahisemo kujya bikoresha Icyongereza n’Ikinyarwanda, Igifaransa kigashyirwa ku ruhande. Hakiyongeraho na Banki Nkuru y’Igihugu yakuye Igifaransa ku noti nshya.

mathias@igihe.rw

Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rw-ikirenga-rwanze-ikirego

Supreme Court