Gahunda Politiki y'agateganyo y'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda
ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI NO KURENGERA IBIDUKIKIJE MU RWANDA GAHUNDA POLITIKI Y'AGATEGANYO
Ibumburiro
Twebwe abashinze Umutwe wa Politiki Uharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda dukeneye ko Guverinoma yacu ikora ibyo ishinzwe igendeye ku bikubiye mu Itegeko-Nshinga rya Repubulika y'u Rrwanda .
Twebwe abaharanira demokrasi no kurengera ibidukikije twemera ko :
1. Inzira y'ubworoherane n'amahoro n'ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, aribwo buryo bwiza kandi n'inzira nyayo ku bibazo igihugu cyacu gifite
2. Ubutabera nyakuri no guha amahirwe angana kuri buri wese mu gihe hitaweho uruhare n'inshingano za buri wese byaganisha igihugu aheza.
3. Demokarasi nyanyo ituruka mubyo abenegihugu bashaka. Abenegihugu bose bakagira uruhare mu butegetsi, Guverinoma ikaberaho kunganira abaturage no kubagezaho ibyo bakeneye.
4. Ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bugomba gushyirwa imbere, ivangura n'amacakubiri bikumirwa.
5. Guhuza ubukungu bushingiye ku masoko, ubukungu bushingiye kuri rubanda, kandi hitaweho kurengera ibidukikije bizazana amajyambere arambye.
6. Guverinoma yagombye gufata ingamba zikomeye mu kurenganura abarengana, abatagira kirengera muri gihugu cyacu.
7. Guverinoma yagombye kureba inshingano zayo mu bijyanye n' imisoro, ikagabanuka, kandi Leta ikirinda isesagura ry'umutungo w'Igihugu.
8. Nta muntu ugomba kujya hejuru y'amategeko kandi abenegihugu bose bagomba guhabwa agaciro kamwe mu gihugu cyabo.
9. Guverinoma igomba kwita ku nshingano zayo mu kurinda uburenganzira bw'ibanze bwa muntu harimo ubusugire bwo kubaho, kwishyira ukizana, uburenganzira ku makoraniro ya politiki no guhurira hamwe mu mahoro, gutanga ibitekerezo nta bwoba, kwidagadura, gusenga no kugera ku munezero.
10. Uburenganzira ntayegayezwa bwa muntu yabwiherewe n'Imana
Politiki n'ingamba mu gutegura amatora ataha y'Inteko Ishinga Amategeko
Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, riratangaza ibyo rizaniye abanyarwanda mu gutanga ibisubizo ku bibazo Igihugu cyacu cy'u Rwanda gifite.
Iyi nyandiko si ihame ridakuka kuko ibitekerezo byinshi byiza byanyu tubitegereje kugirango tugire uruhare mu kubaka urwatubyaye.
Iyi nyandiko izashingirwaho mu matora ya 2013 y'Inteko Ishinga Amategeko
Turifuza gutanga umuganda muri Politiki n'amategeko, muburyo bukurikira :
1. Uburezi : Tuzasaba esesungurwa n'itunganya rya Politiki n'itegeko ry'uburezi kugirango habeho amahirwe angana mu burezi ku bana b'u Rwanda bose. Tuzasaba ko habaho gutunganya mu bijyanye nagahunda yo gutanga inguzanyo ya buruse. Tuzaharanira ko gahunda yo kwigisha mu ndimi ebyeri ( icyongereza n'igifaransa) inonosorwa neza igatunganya kuburyo bubereye abene igihugu. Tuzaharanira ko umushahara w'abarimu n'agashimwe kabo bizamuka.
2. Ubukungu bw'igihugu : tuzaharanira ko habaho ubukungu budahumanya ibidukikije kandi butanga akazi ku bantu benshi. Muri byo twavuga ingufu z'amashanyarazi zitangiza ibidukikije, Ubukerarugendo, ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi, igenamigambi rirambye, ubwikorezi n'inganda bidahumanya ibidukikije, n'ibindi.
Tuzaharanira ko izo nzego zose zitanga akazi ku bantu benshi bityo abanyarwanda bagere ku mibereho myiza.Tuzaharanira ko politiki ijyanye n' imisoro n'amahoro bisubirwamo hashingiwe ku guteza imbere no kuzamura abikorera n'abashora imari mu gihugu n''abaturage bose muri rusange.
3. Serivisi mu mirimo n'ubutegetsi bwite bwa Leta : Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ririfuza ko habaho ivugururwa ry'imirimo n'ubutegetsi bwite bwa Leta. Iryo rivugururwa rigomba guherekezwa n'ivugururwa mu kazi no mu mitangire ya serivisi zihabwa abaturage.
Gusobanura uko umutungo wa rubanda ukoreshwa bigomba kubaho ku bagize Guverinoma n'abayobozi bose mu nzego z'ibanze. Mu kazi ka Leta nta kubogamira ku ishyaka runaka bigomba kubaho bitabujije ko abari muri iyo mirimo ya Leta baba mu mashyaka bihitiyemo. Abagize amashyaka atavuga rumwe n'Ishyaka riri ku butegetsi bagombwa kumenyeshwa politiki n'amategeko ategurwa na Guverinoma kugirango batangemo ibitekerezo byabo.
4. Ukuri, ubumwe n'ubwiyunge : Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda,r izaharanira ko habaho komisiyo y'ukuri, ubumwe n''ubwiyunge mu nteko Ishinga Amategeko. Iyi komisiyo izafasha mu kumenya ukuri kubyabaye kandi hirindwa politiki zishingiye ku moko, hagatezwa imbere kuvugisha ukuri umuntu yisanzuye n'itangazamakuru rikisanzura.
5. Ubuhinzi : Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rizaharanira ko habaho ubuhinzi bwiza buzamura abanyarwanda mu kubona ibibatunga byiza kandi bihagije bagasagurira n'amasoko.
Tuzazamura uru rwego rw'ubuhinzi kuburyo tuzaba intanga rugero muri Afurika tukitwa ( Green Land of Africa) Ubutaka butoshye bw'Afrika. Mu kongerera agaciro no kunoza ibyo dukora byatuma tuba aba mbere ku masoko, tugahanga imirimo mu guhinga mu buryo bwa kijyambere. Tuzaharanira ko Ingengo yimari ishyirwa mu buhinzi yiyongera.
6. Kuvugurura imibereho myiza : Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ritanga uburyo bugezweho buteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Tuzateganya politiki iha abashomeri uburyo bwo kubaho, mugihe badafite akazi. Tuzateza imbere imibereho myiza y'abanyarwanda bose.
7. Kubungabunga ibidukikije : Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rizateza imbere kandi rishyigikire igenamigambi rirambye, inyingo zisuzumangaruka ku bidukikije, uburyo buzamura umusaruro budahumanya ibidukikije, politiki zita ku mihindagurikire y'ibihe, nibindi.
8. Amahoro n'ubworoherane : Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rishyigikiye uburyo bukemura amakimbirane binyuze mu nzira z'amahoro. Tuzaharanira ko Leta igirana ibiganiro n'abatavuga rumwe nayo.
9. Demokarasi isesuye kandi ishinze imizi : Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rizaharanira ko habaho kwagura amarembo ya politiki. Ibi bikazatuma Leta ikoresha ibiganiro-mpaka ku ngamba za politiki zitandukanye. Tuzashyigikira guteza imbere by'umwihariko abagore, urubyiruko, abana n'abafite ubumuga.
10. Umuti uhamye ku kibazo cy'ubuhunzi : Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rifatanyije n'abandi bose bireba rizagena politiki izaca burundu ikibazo cy'ubuhunzi mu banyarwanda.
Bikozwe kuwa 7 Werurwe 2011
Frank Habineza Perezida FondateriIshyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda