Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party - DGPR) rirashishikariza abagabo n’abagore kudaceceka cyangwa ngo bahishire abakora ihohotera mu miryango kuko bituma rifatwa nk’umuco kandi risenya imiryango.
Umuyobozi w’Ishyaka (DGPR) Dr. Frank Habineza atangaza ko ashingiye ku mahame remezo y’ishyaka harimo kubaka politiki y’amahoro, kurwanya iterabwoba no kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro, asanga ayo mahame akwiye no gukoreshwa ku miryango bityo abayikomokamo bagakurana kubaka umuco w’amahoro.