The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) condemnsin the strongest terms possible the murder of Anselme MUTUYIMANA (RIP), Ex-Spokesperson of FDU Inkingi, which took place on 8th March 2019.
We appreciate the steps taken so far by Rwanda Investigation Bureau but still call for in-depth and speedy investigations so that the culprits would be brought to justice. We also request that trials in this murder be conducted in the area where the crime was committed, in order to deter similar occurrences in the future.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryamaganye ku mugaragaro ubwicanyi bwakorewe uwari Umuvugizi w’ishyaka FDU INKINGI Nyakwigendera MUTUYIMANA ANSELME wavukijwe ubuzima kuwa 08 werurwe 2019.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Werurwe 2019 mu Karere ka Nyarugenge nk’ ahandi mu Gihugu hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ibikorwa byo kwihiza uyu munsi bikaba byabereye ku rwego rw’ Imirenge.
Ku rwego rw’ Akarere iki gikorwa kikaba kizihirijwe mu Murenge wa Nyakabanda aho abaturage bifatanyije n’ abadepite mu Nteko ishingamategeko bari muri ihuriro ry’ abanyarwandakazi bari mu nteko aribo Hon.HABINEZA Frank na Hon.MUREBWAYIRE Christine.
Depite Frank Habineza yabwiye ababyeyi ko bagomba gushishikarira kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko ari yo nzira nyayo yo guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa cyangwa bagatera inda zitateguwe.
Iyo umubyeyi atinyutse kuganiriza umwana ku buzima bw’imyororokere, akamubwiza ukuri ntacyo amukinga bimufasha kwihitiramo no kwirinda ko hari abamushuka bagamije kumushora mu ngeso mbi.
Itegeko rigenga amashyaka n’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2013 ryavuguruwe mu mwaka wa 2018, ryongerera amashyaka ububasha bumwe na bumwe, ariko riyaka n’ubundi bubasha bunyuranye.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe Ishyaka Riharanmira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryahaye abanyamakuryango baryo bagize Biro Politique yaguye, basobanuriwe byimbitse iby’iri tegeko, cyane cyane impinduka zirikubiyemo.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party),rirasaba leta kuvugurura ibyiciro by’ubudehe igendeye kubafite akazi n’abashomeri yibanze cyane ku mashuri umuntu yize.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 24/2/2019 na Dr Frank Habineza umuyobozi wiri shyaka mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye I Kigali.
Frank Habineza yavuze ko uburyo bwari busanzwe bwo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe butari bumeze neza, ariyo mpamvu igihe biyamamazaga kujya mu nteko basabye leta ko habamo amavugurura. Ubu barashima leta ko yabumvise yatangiye no kubishyira mubikorwa.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryatangaje ko ryishimiye ko nyuma yo kugera mu nteko ishinga amategeko, abayobozi b’inzego za Leta zafataga abarwanashyaka babo nk’inyeshyamba zaje kwangiza umutekano wa Leta,bahinduye imyumvire .
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’iri Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije n’abarwanashyaka baryo bari muri Biro Politiki, kuri iki Cyumweru Taliki ya 24 Gashyantare 2019, umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza yavuze ko bamaze kugera kuri byinshi birimo guh
The Democratic Green Party of Rwanda started 2018 with serious preparations for the Parliamentary elections that took place in September. Pre-campaign activities included several district level party congresses where members nominated two parliamentary candidates both female and male from each of the 30 districts in the country.
A national congress was later held in June and a confirmed list of parliamentary candidates was approved as well as the party’s manifesto for the elections.
Depite Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, yizeza guharanira ko abanyarwanda by’umwihariko abari hanze y’igihugu basobanukirwa icyo iri huriro aricyo.
Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yatowe n’amajwi 100%, asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC).
Umuvugizi wungirije watowe kuri uyu wa Kane ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL.
The General Assembly of the National Consultative Forum of Political Organisations (NFPO) has elected Frank Habineza and Athanasie Nyiragwaneza as the Forum’s spokesperson and vice spokesperson, respectively.
Habineza is the Chairman of the Democratic Green party of Rwanda while Nyiragwaneza is a member of Social Democratic Party (PSD). They are both members of parliament.
The forum brings together all the 11 political parties where they discuss pressing issues affecting the country and devise common solutions.