Akarengane abarwanashyaka ba Democratic Green Party bagirirwa mu Karere ka Gicumbi kagomba guhagarara | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Akarengane abarwanashyaka ba Democratic Green Party bagirirwa mu Karere ka Gicumbi kagomba guhagarara

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, Perezida w’ishyaka Green Party akaba n’umwe mu bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ari imbere, Dr Frank Habineza, yasuye Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi. Yari ajyanywe no kuvugana n’ubuyobozi bw’uwo murenge ibirebana n’abarwanashyaka be batotezwa, bahora batumizwa ku murenge ndetse bamwe bakaba barawimutsemo. Ikiganiro bagiranye, agifitiye amajwi n’amashusho, ariko nta muyobozi n’umwe muri uwo murenge wemera ko Dr Frank yahageze.

Hari tariki 17 Gicurasi, ubwo umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije(Democratic Green Party) n’itsinda ayoboye bahagurukaga I Kigali bafata iya Byumba, bakata Cyamutara bagana Rwesero. Babanje mu Kagari ka Nyagahinga mu Mudugudu wa Kigaga, ku nkombe z’Ikiyaga cya Muhazi.

 

Aha ni ahatuye umurwanashyaka wa Green Party, Dusabyimana Theoneste, ushinzwe itangazamakuru muri iryo shyaka mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni naho hahoze Mukabugingo Consollee nawe ubarizwa muri iri shyaka ubu wahimutse, ahunga igitutu cy’ubuyobozi.

Uku kubuzwa amahwemo, bikorerwa abarwanashyaka 5 ba Green Party bitabiriye Kongere ya mbere y’iri shyaka yabaye kuwa 19 Werurwe 2017, ari nayo yemeje Dr Frank Habineza ko azarihagarira mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka.

Nk’uko uyu Dusabyimana abyivugira, ngo kuva bava muri iyo Kongere, ngo bose batangiye guhozwa ku nkeke: bamwe ngo bajye gusobanura impamvu bavuye mu ishyaka bahozemo, abandi babakangisha gukurwa muri gahunda ya Girinka, abandi ngo bazamburwa amashanyarazi, n’ibindi.

Nyuma y’iyo Kongere, ngo ninabwo batangiye guhamagazwa ku murenge ngo bisobanure, birangira uwitwa Mukabugingo Consolee yimutse aho yabaga iwabo mu Mudugudu wa Kigaga, hafi y’Iseminari ya Rwesero.

Dr Frank yageze ku Murenge wa Rwamiko ariko ubuyobozi ntibubyemera

Avuye mu mudugudu wa Kigaga, Perezida wa Green Party yerekeje ku biro by’Umurenge wa Kigaga, na Dusabyimana Theoneste. Bazamuka umusozi wa Nyanza, bagera mu Bitsibo bahindukira bagana ku Mutambiko, ahubatse uyu murenge.

Nk’uko bigaragara mu mafoto, amashusho n’amajwi, bakiriwe n’umukozi w’umurenge(wambaye ishati yera), abasobanurira impamvu zatumaga bahamagaza abarwanashyaka ba Green Party. Ati “umutekano niwo dushyize imbere, twababazaga niba bakora inama za nijoro. Naho izo ku manywa ni ibisanzwe, kuko muri uyu murenge hemerewe gukorera amashyaka yose yemewe”.

Uko Dr Frank Habineza abivuga, ngo uwabakiriye ni ushinzwe irangamimerere, Niyibizi Fulgence. Naho Dusabyimana we avuga ko uyu mukozi yababwiye ko ashinzwe Customer care (kwakira abashyitsi), ngo yanababwiye ko ariwe uhari wenyine mu bakozi bose b’umurenge. Gusa ngo byarangiye abijeje ko nta murwanashyaka wa Green Party uzongera guhohoterwa muri uyu murenge.

Urujijo: Niyibizi Fulgence ngo ntaheruka ku kazi, Gitifu ati “muzaze tubiganireho”

Ikinyamakuru Bwiza.com, cyagerageje kuvugana n’abayobozi muri uyu murenge, kugirango bahamye ibyavuye muri icyo kiganiro, ariko bose barabyitarutsa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga Frank Habineza yabanjemo, ahakana yivuye inyuma ko atazi iby’urwo ruzinduko. Kagwene Aimable ati “ Ntabyo nzi n’uwo mugabo simuzi, sinzi niba hano haba n’abarwanashyaka ba Green Party, sinzi niba barigeze bahamagazwa ku murenge. Abajijwe niba Mukabugingo Consolee agituye muri ako kagari, nabyo avuga ko atabizi. Ati “nabonaga agenda, ntabyo namenye ko atakihaba, ntabyo nzi rwose. Nyamara ngo uyu Mukabugingo yavuye muri aka kagari nyuma gato yo kuva muri Kongere.

Abajijwe ku mukuru w’umudugudu wa Kabusunzu, Nkurunziza ubwira abarwanashyaka ba Green Party ko bazavanwa ku bagenerwabikorwa ba Girinka, nabyo avuga ko atabizi.

Aha niho habera urujijo rwa mbere nk’uko umwe mu baturage abivuga. Ati “ni gute abantu bashinjwa guhungabanya umutekano, bagatumizwa ku murenge kabiri gatatu, umunyamabanga nshingwabikorwa atabizi? Ahubwo se ni gute umuturage yabura mu kagari ukwezi kugashira ubuyobozi butabizi? Raporo zikorwa buri munsi, kandi ngirango mu nama y’umutekano na Gitifu w’akagari aba arimo”.

Niyibizi Fulgence uvugwa ko yakiriye abashyitsi bavuye muri Green Party, ahamagawe ku telefoni yahawe Dr Frank Habineza, yemera ko ariwe Fulgence, unashinzwe irangamimerere muri Rwamiko, ariko ahakana kwakira abo bashyitsi, ndetse ngo ntaheruka ku kazi. Ati “ Reka njye simperuka ku kazi maze n’iminsi ndwaye”. Wa muturage ati ese buriya nimero ye Frank Habineza yayikuye he, ese n’undi wamwakiriye ariko agatanga nimero z’undi? Ngurwo urujijo rwa kabiri.

Aha bari bageze Kigaga ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi (amazi inyuma yabo)

Bwiza.com inabaza umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Rwitare Lambert iby’uru ruzinduko, akavuga ko atari ahari. Ku murongo wa telefoni, abazwa niba iyo adahari atabwirwa ibyabereye ku murenge, maze avuga ko aho ari hatari rezo(network). Nyuma y’amasaha ane, yongeye guhamagarwa ntiyayifata, hitabazwa iby’ubutumwa bugufi. Uru ni urujijo rwa gatatu.

Ubwo yohererejwe bugira buti “Giti, ni wa munyamakuru, ndashaka kumenya umukozi wakiriye Frank wa Green Party. Uwo mukozi yitwa nde, ashinzwe iki mu murenge, bavuganye iki?”

Mu gusubiza ahindura nimero, ava kuri Mtn akoresha Tigo, ati “Mwiriwe neza, icyaba cyiza ni uko mwazaza ku murenge tukivuganira, cyane ko atari kure, naho kuri telephone birabangamye”.

Ubwa nyuma atarasubiza twandika iyi nkuru bugira buti, “ Giti, dukorera I Kigali. Rwamiko hari intera. Kandi amazina y’umukozi, icyo ashinzwe n’icyo yavuganye na Frank Habineza wabivuga kuri phone”.

Aha I Rwamiko Gitifu yita hafi, umunyamakuru akahita kure, ukora ibirometero 30 Kigali Cyamutara, ugafata umuhanda w’itaka ugana ku Rwesero, wagera Kigaga ukazamuka ugana ahitwa mu Bitsibo, ugasa n’uhindukira usubira I Rutare, ukagera ku Mutambiko ahubatse Umurenge. Kuri moto uvuye Cyamutara bishyura amafaranga 2500 cyangwa 3000.

Source:http://www.bwiza.com/gicumbi-ubuyobozi-bwumurenge-burahakana-ko-bwabonanye-na-dr-frank-habineza-hari-amashusho-namajwi/