Green Party ikomeje kugaragaza kutishimira ibikubiye mu itegeko rishya rigenga amashyaka | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party ikomeje kugaragaza kutishimira ibikubiye mu itegeko rishya rigenga amashyaka

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, ntiyanyuzwe no kuba nta cyakozwe ku mavugurura basabye mu itegeko rishya rigenga amashyaka ku kijyanye n’inkunga igenerwa amashyaka ari kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cyangwa mu badepite , aho avuga ko inkunga ya leta igenerwa umutwe wagize amajwi 5% mu matora ifasha uwatsinze aho gufasha abari guhangana mu matora.

 

Dr Frank Habineza aragira ati: “Iyi nkunga ifasha gusa abatsinze, kandi yakagombye gufasha amashyaka ahatanye gutegura kwiyamamaza kwiza aho guha agaciro amashyaka nyuma y’amatora.”

Ni mu gihe itegeko riherutse gushyirwaho rigenga imitwe ya politiki riyibuza kwakira inkunga zivuye mu banyamahanga, leta z’amahanga, imiryango itegamiye kuri leta, ishingiye ku myizerere, ibigo by’abanyamahanga cyangwa inganda ndetse n’imiryango abanyamahanga bafitemo imigabane.

Ibi byakiriwe neza na bamwe mu banyapolitiki barimo Theobald Mporanyi, umudepite mu nteko ishinga amategeko ukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi, uvuga ko iyo urebye ibigenda bibera hirya no hino ku isi hari amashyaka menshi ya politiki aba yiringiye impano z’abanyamahanga cyangwa imiryango n’abantu, ariko ngo ugasanga aba baterankunga baba bashaka kugira ijambo ku bikorwa bya politiki by’ayo mashyaka bikayadindiza muri gahunda zayo.

Minisitiri Judith Uwizeye, ukora mu biro by’umukuru w’igihugu ari nawe wagejeje uyu mushinga w’itegeko ku nteko ishinga amategeko mu izina rya guverinoma, avuga ko mu nkunga zitemerewe amashyaka harimo n’iz’imitwe ya politiki yo mu bindi bihugu.

 

Ibi ariko ntabyemeranya na Dr Frank Habineza uvuga ko bitumvikana ukuntu guverinoma y’u Rwanda yakira inkunga z’abanyamahanga ariko ikabuza amashyaka ya politiki kuyakira.

Iri tegeko riteganya ko umutwe wa politiki uzakira inkunga z’abanyamahanga ushobora kuzahagarikwa mu gihe cy’imyaka 2, mu gihe iyi nkunga yaba yakiriwe mu gihe cy’amatora bwo ugahagarikwa imyaka 5 kandi guverinoma igafatira iyo nkunga.

Nubwo bimeze gutyo, iri tegeko riteganya ingengo y’imari igenewe amashyaka ya politiki izajya inyuzwa mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) .

 

Ubusanzwe let ikaba itanga ingengo y’imari igenewe amashyaka inyuzwa mu Nama Ngishwanama y’igihugu y’imitwe ya politiki igacungwa n’ihuriro ryayo.

Icyifuzo cy’ishyaka Green Party cyo kuvugurura iri tegeko kikaba cyaratewe utwatsi havugwa ko cyagendeye ku bitekerezo by’umuntu nta bimenyetso bifatika.

 Source: http://www.bwiza.com/green-party-ikomeje-kugaragaza-kutishimira-ibikubiye-mu-itegeko-rishya-rigenga-amashyaka/